RFL
Kigali

Country Legends bongeye kwishimirwa mu gitaramo bagaragarijemo ubuhanga mu majwi y'umwimerere-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:28/01/2019 15:17
2


Nyuma y'igihe kinini bari bamaze batumvikana mu muziki, kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Mutarama 2019 kuva saa tatu z'ijoro itsinda Country Legends ryanyuze imitima ya benshi bitabiriye igitaramo iri tsinda ryaririmbyemo, akaba ari igitaramo cyateguwe na Healing Center church Rwanda.



Iki gitaramo cyatangiye saa tatu z'ijoro, ariko abantu benshi batangiye kuhagera saa ine bigeze saa tanu urusengero ruruzura. Cyayobowe na Pastor John Kaiga watangiye asengesha abantu nyuma habaho kuramya no guhimbaza imana bayobowe na Worship Team ya Healing Center Church.

Nyuma hagiyeho ijambo ryigishijwe na Pastor Tom Gakumba wigishaga abantu uburyo bamenya impano zabo bakazikoresha uko bikwiriye. Nyuma habayeho gutaramirwa n'abahanzi batandukanye bari batumiwe barimo Nicole Ituze, Olivier, Joseph umuramyi,  ndetse na Dinah Uwera.


Itsinda Country Legends

Nyuma habayeho gusengera abantu. Ni gahunda yayobowe na Bishop Ntayomba Emmanuel ari nawe Mushumba Mukuru wa Healing Center church Rwanda yateguye iki gitaramo. Igitaramo cyagejeje mu gitondo saa kumi n'imwe (5:00 am)  ariko wabonaga abantu bose badashaka gutaha kubera ibihe biza bahagiriye.

Itsinda Country Legends ubwo ryaririmbaga, abantu benshi babaye n'abatunguwe bitewe n'amajwi meza kandi arimo ubuhanga aba basore bari bafite ari nabyo byatumye bahaguma kugeza mu gitondo.  Mu byishimo byinshi cyane cyane abakunzi ba country music bavuze ko uyu muziki ari wo bari barabuze mu gihugu kandi ko bishimiye ko iri tsinda rigiye kujya ribibafashamo kuko ngo mu Rwanda nta handi wasanga bene uwo muziki.


Ikintu cyatangaje abantu ni uko hari abari bavuye mu ntara bazanywe no gukunda ino njyana ya country, ikindi ni uko byagaragaraye ko ino njyana ikunzwe n'abantu b'ingeri zose abakuru n'abato kuko bose bari bitabiriye. Mu ijambo yafashe Umuyobozi wa country country legends akaba na producer wayo Eric Rukundo yashimiye ababateye inkunga bose harimo Healing Center Church, Capital records, ndetse na Lilian Décor wabambitse akanabafasha kugira ngo bitegure neza. 

Nyuma yatangaje ko ubu bagiye gukora ibishoboka byose bakanasenga kugira ngo icyizere abantu babagaragarije n'urugwiro bitazapfa ubusa kandi anatangaza ko ku bufatanye na Healing Center church icyo gikorwa kigiye kujya kiba buri kuwa 5 wa nyuma w'ukwezi.


Rukundo Eric umuyobozi wa Country Legends


Benshi bafashijwe cyane


Dinah Uwera yaririmbye muri iki gitaramo


Abanya-Kigali baraye ijoro bahimbaza Imana hamwe na Country Legends


Pastor Ntayomba Emmanuel uyobora Healing Center church Rwanda


Pastor Tom Gakumba ni we wigishije ijambo ry'Imana


Pastor John Kaiga ni we wayoboye iki gitaramo

KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ornella5 years ago
    Mbega ibihe byiza twagize?? Jyewe muramfite kabisa mbarinyuma
  • Simon5 years ago
    ntababeshye ababasore baririmba neza kdi injyana ziryoheye amatwi jyewe nashize pe nkunda country music birenze wagirango ni Gaither vocal band yari yaje ikigali. bari banakeye cyane kdi ubona ko baniyubashye bazi icyo bashaka . mwakoze cyane imana ibongere amavuta.





Inyarwanda BACKGROUND