Kuzungera no kugira isereri ni indwara zizahaje abatari bake mu isi, bishobora kuba ubumuga buhoraho. Nyamara ubushakashatsi bugaragaza ko indyo mbi iri ku isonga mu bitera ibyo bibazo.
Mu cyegeranyo cy’ishami ry’umuryango
w’abibumbye ryita ku buzima (OMS), kigaragaza ko abasaga Miliyoni 260 ku
isi barwaye indwara y’ihungabana abenshi
muri bo bibasiwe n’izi ndwara.
Abantu bafite ikibazo cy’ubwoba bukabije ndetse n’ibibazo by’iseseri mu mutwe bagira ikibazo cyo kudatuza cyangwa ipfunwe baterwa n’ibibazo bakunda kwisangamo biturutse ku burwayi bafite. Ku muntu usanzwe agira ibyo bibazo hari ibimenyetso bishobora kumuburira ko n’ubundi agiye kongera gufatwa n’iyo ndwara birimo:
Gututubikana bidasanzwe, Kwitsamura buri
kanya, Kwayura cyane, Gutangira kumva ihungabana ry’amarangamutima,Umunaniro
udasanzwe,Guteraguzwa k’umutima, Gutitira no kuzungera. Iri hungabana rishobora
kuza igihe rishakiye cyangwa rigize ikirizamura, rishobora kumara agahe gato
cyangwa umwanya munini ndetse iyo ribaye irihoraho rishobora gutera ibindi
bibazo bikomeye nk’agahinda gakabije.
Uburyo bwiza bwo kuvura iryo hungabana, ni ukubanza kumenya icyariteye. Ibintu bibabaje kandi biteye ubwoba mu gihe cy’ubwana, indwara z’umubiri ni zimwe mu mpamvu zishobora gutera iryo hungabana,Kukigero kimwe kubura Vitamine n’intungamubiri zihagije bishobora guhungabanya ubwonko nk’uko byemezwa n’abahanga.
Isano iri hagati y’uko guhungabana no kubura vitamine B6 n’umunyungugu wa fer
Nk’uko bitangazwa n’ishami ry’ubuvuzi mu
gashami k’indembe mu bitaro bya Atago mu
gihugu cy’Ubuyapani, Kugabanuka cyangwa kubura kwa Vitamine B6 n’umunyungugu wa
Fer bifitanye isano ya hafi n’indwara y’ubwoba bukabije nk’ikimenyetso cyo
guhungabana k’ubwonko.
Abashakashatsi babonye ko ibura rya Vitamine B6 n’umunyungugu wa Fer mu mubiri ryagize uruhare rukomeye ku barwayi b’ubwoba bukabije ndetse n’isereri. Bityo ku kwirinda no kuvura indwara z’ubwoba bukabije ndetse no kuzungera ni byiza kurya indyo ikungahaye kuri Vitamine B6 n’umunyungugu wa Fer.
Dukurikije icyegeranyo cy’Ikigo gikuru cy’umutekano w’ibiribwa, ibidukikije n’umurimo mu Buyapani dore ibiribwa bikungaye kuri Vitamine B6: Imbeke z’ibihwagari (1,24mg/100g), Imbeke za sésame (0,79mg/100g), Lentille: ni ubwoko bw’ibishyimbo (0,55mg/100g), Umuneke (0,44mg/100g), Urubobi rya Spiruline (0,36mg/100g), Imboga za Épinards (0,21mg/100g), Amashu (0,14mg/100g) n'Inanasi (0,10mg/100g).
Dukurikije icyegeranyo cy’Ikigo gikuru cy’umutekano w’ibiribwa, ibidukikije n’umurimo mu Buyapani dore ibiribwa bikungaye kuri fer: Impeke za coriandre (16,3mg/100g), Impeke za sésame (14,6mg/100g), Ibirungo bwa Persil (4,67 mg/100g), Ikawa yo mu bwoko Moulu (4,1mg/100g), Chocolat (3,7mg/100g), Amandes (3 mg/100g), Inyama zitukura (2,84mg/100g), ibishyimbo bya Lentilles (2,45mg/100g), Ibishyimbo bitukura (2,3mg/100g), Imboga za Épinard (2,14mg/100g), Ibishyimbo by’umweru (1,7mg/100g), Betterave (0,79mg/100g) n'Inyanya (0,12mg/100g)
Src: santemedecine.net
TANGA IGITECYEREZO