RFL
Kigali

NPC: Bugesera na Gisagara batwaye ibikombe by’irushanwa ry’Intwari 2019-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:28/01/2019 11:15
0


Ikipe ya Bugesera Sitting Volleyball yatwaye igikombe cy’irushanwa ry’Intwari 2019 itsinze Gicumbi Stars amaseti 3-1 mu mukino wa nyuma wabahuje mu isozwa ry’imikino yari yatangiye kuwa Gatandatu mu cyiciro cy’abagore. Gisagara VC yatwaye igikombe itsinze Gasabo mu bagabo.



Ryari irushanwa ry’umukino w’intoki wa Volleyball ikinwa n’abakinnyi bafite ubumuga, ni Volleyball ikinwa abakinnyi bicaye. Bugesera SVB yatwaye igikombe itsinze Gicumbi Stars amaseti 3-1.

Muri uyu mukino waberaga muri sitade ya NPC, Bugesera SVB yatangiye itwara seti ya mbere n’amanota 25-22, baje kwiyongeza indi seti batsinda amanota 25-20. Seti ya gatatu yaje kuba iya Gicumbi Stars batsinda amanota 26-24. Gusa byaje kurangira Bugesera SVB itsinze seti ya kane n’amanota 25-19 ihita inatwara igikombe.


Bugesera SVB (Umweru) ikina na Gicumbi Stars (Icyatsi)


Bugesera SVB n'igikombe cyabo


Mutabazi Richard umuyobozi w'Akarere ka Bugesera yishimana n'abakinyi 

Nyuma yo gutwara iki gikombe, ikipe ya Bugesera yishimanye na Mutabazi Richard umuyobozi w’akarere ka Bugesera wari muri sitade ndetse wanashimishijwe no kuba ikipe ye azi ko isanzwe ikomeye yongeye gutwara igikombe gifite byinshi gisobanuye ku mateka y’igihugu.

"Ni ibyishimo kuri twebwe kuba kipe y'abagore bafite ubumuga itwaye igikombe cy'Intwari, bifite icyo bisobanuye. Ari muri siporo bigaragaza ko abagore cyane abafite ubumuga bitaweho kandi bafite ubushobozi bwo gutwara igikombe. Kuba ari n'irushanwa ry'Intwari hari icyto bivuze ku baturage ba Bugesera". Mutabazi Richard



Byari ibyishimo kuri Mutabazi Richard n'abakinnyi be batwaye igikombe

Mu cyiciro cy’abagabo, ikipe ya Gisagara SVB yatwaye igikombe itsinze Intwari za Gasabo amaseti 3-2 mu mukino wari ukomeye hagati y’amakipe yombi asanzwe akomeye muri uyu mukino bitewe n'uko abenshi mu bakinnyi bafite bitabazwa mu ikipe y’igihugu.

Seti ya mbere yatwawe na Gisagara SVB mu buryo bugoranye kuko bagejeje amanota 30 mu gihe Gasabo yari ifite amanota 28. Gisagara SVB yagarutse itsinda indi seti n’amanota 25-23. Gasabo yaje kwisubiraho icyura seti ya gatatu n’amanota 25-17 mbere yuko seti ya kane itwarwa na Gasabo SVB itsinze amanota 27-25.

Nyuma yuko amakipe yombi yari amaze kunganya amaseti 2-2, byabaye ngombwa ko bahurira mu iseti ibatandukanya aho baba bagomba gutanguranwa amanota 15. Aka gace, Gisagara SVB yagatsinze n’amanota 15 mu gihe Intwari za Gasabo bari bagifite amanota umunani (08).

Gisagara VC ikina na Gasabo ku mukino wa nyuma

Nyuma y’umukino, Rukundo John umutoza mukuru wa Gisagara SVB yavuze ko wari umukino ukomeye bitewe nuko abakinnyi b’amakipe yombi baba ari abakandida mu ikipe y’igihugu. Gusa ngo umukino wabagoye nka Gisagara bitewe n'uko nta mubare munini w’abakinnyi bafite basimbura abandi.

"Abakinnyi banjye ntabwo nabarenganya kuko nta basimbura nari mfite. Nari mfite umukinnyi umwe gusa, nzavugana n'akarere ndebe ko banyongera nk'abakinnyi babiri". Rukundo


Rukundo John umutoza wa Gisagara SVB arifuza abandi bakinnyi babiri

Iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe 16 harimo icyenda y’abagabo n’arindwi y’abagore, ribera mu nzu y’imikino ya NPC i Remera mu mujyi wa Kigali.



Gisagara SVB yatwaye igikombe mu bagabo

Amakipe y’abagabo yari yagabanijwe mu matsinda atatu aho atatu za mbere yagombaga kuzamuka muri kimwe cya kabiri hamwe n’ikipe ya kabiri yitwaye neza kurusha izindi. Mu bagore, amatsinda yari abiri, aho amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda ari yo yazamutse muri kimwe cya kabiri.


Intwari za Gasabo ni ikipe y'ikigugu muri Sitting Volleyball

Imikino y’amajonjora yose yabaye ku wa gatandatu, naho imikino ya kimwe cya kabiri n’iya nyuma iba ku cyumweru. Amakipe yageze muri kimwe cya kabiri mu bagabo ni: Gisagara, Gasabo, Cottraru na Musanze.


Abajinnyi basuhuzwa n'abayobozi mbere y'umukino

Uko imikino ya kimwe cya kabiri yagenze:

-Gisagara 3 – 1 COTTRARU

-Musanze 3 – 0 Gasabo

Mu bagore

-Bugesera 3-0 Musanze

-Gicumbi 3-0 Gsabo

Guhatanira umwanya wa gatatu (Abagabo)

-COTTRARU 3-0 Musanze

Guhatanira umwanya wa gatatu (Abagore)

-Gasabo 3-0 Musanze

Umukino wa nyuma (Abagabo)

-Gisagara 3-1 Gasabo

Umukino wa nyuma (Abagore)

-Bugesera 3-1 Gicumbi

Ibihembo byatanzwe:

-Ikipe ya mbere: 130,000 Frw n’igikombe

-Ikipe ya kabiri: 80,000 Frw

-Ikipe ya gatatu: 50,000 Frw


Ni umukino abakina baba bicaye ku itapi yabugenewe

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND