RFL
Kigali

Mu 1954 umuvugabutumwa Rick Warren yabonye izuba: Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:28/01/2019 8:19
0


Uyu munsi ni kuwa 1 w’icyumweru cya 5 mu byumweru bigize umwaka tariki 28 Mutarama 2019, ukaba ari umunsi wa 28 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 337 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1547: Umwami w’ubwongereza Henry VIII yaratanze, maze asimburwa ku ngoma n’umuhungu we Edouard wa 6 wari ufite imyaka 9 gusa, akaba yari n’umwami wa mbere wo mu idini rya porotesitanti utegetse u Bwongereza.

1754: Umuhanzi w’umwongereza Horace Walpole yahimbye ijambo serendipity (Ishaba mu Kinyarwanda) mu ibaruwa yari yandikiye Horace Mann.

1820: Ubwato bw’abarusiya bwari buyobowe na Fabian Gottlieb von Bellingshausen na Mikhail Petrovich Lazarev bwageze ku mugabane wa Antarctica, bakaba bafatwa nk’abawuvumbuye.

1933: Izina Pakistan ryahimbwe na Choudhry Rahmat Ali Khan maze ryemerwa n’abahinde b’abasilamu, rikaba ariryo ryahise rikoreshwa mu guharanira ubwigenge bw’iki gihugu gishya.

1956: Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Rock n Roll w’umunyamerika Elvis Presley yagaragaye bwa mbere kuri televiziyo.

1961: Dominique Mbonyumutwa yabaye perezida wa mbere w’u Rwanda by’agateganyo.

1965: Ibendera rya Canada rikoreshwa kugeza ubu, ryatowe n’inteko ishingamategeko.

1979: Papa Yohani Paul wa 2 yatangiye urugendo rwe rwa mbere mu gihugu cya Megizike.

1985: Itsinda ry’abahanzi b’abanyamerika bari biyemeje gufasha umugabane wa Afurika wari wugarijwe n’inzara by’umwihariko mu gice cy’uburasirazuba mu gihugu cya Ethiopia, bari biyise US 4 Africa bari bayobowe n’umuhanzi Michael Jackson, bakoze indirimbo We Are The World yatumye bakusanya amafaranga yo gufasha.

1988: Urukiko rw’ikirenga rwa Canada rwakuyeho itegeko ribuza abagore gukuramo inda, rutangaza ko gukuramo inda byemewe n’amategeko mu gihe cyose umugore abyifuje.

Abantu bavutse uyu munsi:

1948: Charles Taylor, wabaye perezida wa Liberia akaba yari perezida wa 22 utegetse iki gihugu nibwo yavutse. Kuri ubu akaba afugiwe ibyaha byo gufasha inyeshyamba zarwanyaga ubutegetsi bwa Sierra Leone mu myaka ya za 90.

1954: Rick Warren, umuvugabutumwa akaba n’umwanditsi w’ibitabo w’umunyamerika, yabonye izuba.

1955: Vinod Khosla, umushoramari w’umunyamerika ukomoka mu Buhinde, akaba ari umwe mu bashinze ikigo gikora ibikoresho by’ikoranabuhanga cya Sun Microsystems nibwo yavutse.

1955: Nicolas Sarkozy wabaye perezida w’umufaransa, akaba uwa 23 mu bategetse ubufaransa nibwo yavutse.

1969: Kathryn Morris, umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse.

1976: Rick Ross, umuraperi w’umunyamerika yabonye izuba.

1977: Joey Fatone, umuririmbyi, umubyinnyi, akaba n’umukinnyi wa filime w’umunyamerika wamenyekanye mu itsinda rya N’Sync yabonye izuba.

1978: Gianluigi Buffon, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umutaliyani nibwo yavutse.

1978: Jamie Carragher, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse.

1978: Papa Bouba Diop, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyasenegali nibwo yavutse.

1980: Nick Carter, umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo, umubyinnyi, umukinnyi wa filime akanatunganya indirimbo z’amajwi wamenyekanye mu itsinda rya Backstreet Boys yabonye izuba.

1981: Elijah Wood, umukinnyi wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse.

1985: J. Cole, umuraperi w’umunyamerika yabonye izuba.

1985: Arnold Mvuemba, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umufaransa nibwo yavutse.

1986: Shruti Haasan, umukinnyikazi wa filime akaba n’umuririmbyikazi w’umuhinde nibwo yavutse.

1988: Paul Henry, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse.

1989: Siem de Jong, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umuholandi nibwo yavutse.

1989: Ronny Philp, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umudage nibwo yavutse.

1992: Sergio Araujo, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Argentine nibwo yavutse.

1992: Andrei Savchenko, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umurusiya nibwo yavutse.

1993: Richmond Boakye, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyegana nibwo yavutse.

1993: Will Poulter, umukinnyi wa filime w’umwongereza nibwo yavutse.

1998: Ariel Winter, umukinnyikazi wa filime akaba n’umuririmbyikazi w’umunyamerika nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1547: Umwami Henry wa 8 w’ubwongereza yaratanze.

1996: Jerry Siegel, umwanditsi w’umunyamerika akaba umwe mu banditse filime za Superman yitabye Imana, ku myaka 82 y’amavuko.

2012: Keriman Halis Ece, umunyamideli w’umunya-Turukiya, akaba yarabaye nyampinga w’isi mu 1932 yitabye Imana ku myaka 99.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND