RFL
Kigali

BREAKING: Nimwiza Meghan ni we wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2019-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:27/01/2019 0:04
15


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Mutarama 2019 i Rusororo muri Intare Conference Arena habereye ibirori byo gutora Nyampinga w'u Rwanda w'umwaka wa 2019, birangira ikamba ryegukanywe na Nimwiza Meghan (Nimero 32).



Abakobwa 15 (Top15) bageze kuri Final ya Miss Rwanda 2019 ni: Murebwayire Irene nimero 18, Inyumba Charlotte nimero 33, Uwihirwe Yasipi Casmir nimero 21, Uwase Muyango Claudine nimero 1, Gaju Anita nimero 35, Umukundwa Clemence nimero 24, Mwiseneza Josiane nimero 30, Ricca Michaella Kabahenda nimero 9, Nimwiza Meghan nimero 32, Keza Nisha Bayera nimero 22, Uwase Sangwa Odile nimero 16, Mutoni Oliver nimero 20, Niyonsaba Josiane nimero 13, Mukunzi Teta Sonia nimero 10 na Uwicyeza Pamella numero 29.


Nimwiza Meghan ni we wabaye Miss Rwanda 2019

REBA HANO VIDEO UBWO NIMWIZA MEGHAN YAMBIKWAGA IKAMBA RYA MISS RWANDA 2019

UKO BYARI BIMEZE UMUNOTA KU WUNDI MU INTARE CONFERENCE ARENA MURI MISS RWANDA 2019

SAA KUMI N'EBYIRI N'IGICE (6:30Pm)

Abantu bari bamaze kwinjira ku bwinshi ahabera ibirori. Hagati aho ariko ukigera ku nyubako yabereyemo ibi birori, uhasanga ibyapa byinshi by'amakompanyi menshi yari yaje kwamamaza muri iki gikorwa, gusa birumvikana si ugupfa kuza, ahubwo ni abafatanyabikorwa ba kompanyi itegura Miss Rwanda.

Ukinjira muri salle ya Intare Conference Arena wumvaga amajwi menshi y'abafana bari bashyigikiye abakobwa bahatanira ikamba. Hari n'abari baje bitwaje ibyapa biriho amafoto n'amagambo ataka uwo bashyigikiye. Dj Ira ni we wari urimo kuvangavanga imiziki agasusurutsa abantu baje kwihera ijisho ibirori byo gutora Miss Rwanda 2019.


Dj Ira ni we wari urimo gususurutsa abantu

SAA MBIRI N'IMINOTA 28 (8:28PM)

Umunyamakuru Lucky Nzeyimana wa RBA ni we wari umushyushyarugamba muri ibi birori. Yageze kuri stage hafi saa mbiri n'igice. Yavuze ko Miss Rwanda 2019 yitabiriwe n'abakobwa 340 hatoranywamo abakobwa 37 bari bahagarariye intara enye n'umujyi wa Kigali. Nyuma hatoranyijwemo abakobwa 20 ari nabo bagiye mu mwiherero, batanu muri bo barasezererwa, hasigaramo 15 ari nabo bageze kuri Final ya Miss Rwanda 2019. Yashimiye by'ikirenga itangazamakuru ryateye inkunga ikomeye iri rushanwa. Mu bo yashimiye birumvikana Inyarwanda.com ntabwo yari kuburamo. Yahaye ikaze abantu bose muri ibi birori ababwira ko abatahageze babikurikirana imbonankubone kuri Televiziyo Rwanda.


Abari bagize akanama nkemurampaka

SAA MBIRI NA 30 (8;30 PM): ABAKOBWA BATANGIYE KWIYEREKANA

Ku isaha tuvuze haruguru ni bwo abakobwa 15 bahatanira ikamba batangiye kwiyerekana imbere y'akanama nkemurampaka ndetse n'imbere y'abafana batari bacye bitabiriye ibi birori. Aba bakobwa biyerekanye banabyina indirimbo 'Si belle' ya Yvan Buravan. Bazaga mu matsinda atandukanye ndetse buri tsinda ryari ryambaye imyenda yihariye ya Made in Rwanda aho bari bitwikiriye imitaka. Abafana bishimiye cyane aba bakobwa biba akarusho ubwo itsinda Mwiseneza Josiane arimo ryari rigeze kuri stage. Saa mbiri na 42 ni bwo Mc (Lucky) yagarutse kuri stage.

SAA MBIRI NA 45 (8;45Pm): Habayeho igikorwa cyo kwerekana incamake y'ibikorwa abakobwa bahatanira ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda bakoze mu minsi yose bamaze mu mwiherero i Nyamata muri Golden Tulip Hotel. Nyuma yaho Lucky Nzeyimana yahise agaruka kuri stage avuga ibihembo binyuranye bigomba guhabwa Miss Rwanda 2019.

Twabibutsa ko Nyampinga w'u Rwanda watowe ari umukobwa wahize abandi bose mu; Uburanga, Umuco n'Ubwenge. Uwegukanye ikamba yahembwe imodoka nshya yo kugendamo, ndetse azajya anahembwa ibihumbi 800 buri kwezi mu gihe cy'umwaka umwe. Azanahembwa kandi guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya Nyampinga w'isi. Umukobwa wabaye Igisonga cya mbere yahembwe miliyoni imwe y'amanyarwada mu gihe uwabaye Igisonga cya kabiri yahembwe ibihumbi 500 Frw.


Ibi birori byabereye muri Intare Conference Arena


Imodoka yahawe Miss Rwanda 2019 yinjijwe muri salle yabereyemo ibirori


Abafana ba Bayera Nisha Keza


Abafana ba Yasipi

SAA MBIRI 55 (8:55 Pm): Abakobwa bahatanira ikamba biyerekanye mu mbyino gakondo aho baririmbaga buri umwe yikoreye agaseke. Bakomeje kwiyerekana, babyina amaraba, abantu benshi barizihirwa cyane. Wabonaga baberewe cyane ndetse mu bigaragara ni uko bafashe umwanya uhagije wo kwitegura no kwiga kubyina mu njyana Gakondo.

SAA TATU N'IMINOTA 12 (9:12): Abahatanira ikamba bagarutse kuri stage biyerekana bambaye amakanzu maremare agera ku birenge ariho na nimero zibaranga. Dj Ira yabashyiriyemo nanone indirimbo Si Belle ya Yvan Buravan bakananyuzamo bakayibyina ariko mu mudiko wa ba Nyampinga.

SAA TATU N'IMINOTA 14 NI BWO ABAKOBWA BATANGIYE KUBAZWA IBIBAZO N'AKANAMA NKEMURAMPAKA

Uwase Muyango Claudine nimero 1 ni we akanama nkemurampaka kahereyeho kamubaza ibibazo. Buri mukobwa yabazwaga ibibazo bibiri, kimwe mu kinyarwanda, ikindi kibazo akakibazwa mu rurimi rw'Icyongereza. Ikibazo cya mbere Uwase Muyango Claudine yabajijwe ni ubusobanuro ku ihame ry'uburinganire. Ricca Kabahenda Michaella nimero 9 yakurikiyeho, abazwa ibintu 3 by'ingenzi yigiye mu mwiherero. Yavuze ko yize uburyo Nyampinga yitwara nyuma yo kwambara ikamba, gukorera ku gihe, umuco nyarwanda,...

REBA HANO VIDEO ABAKOBWA BARIMO GUCINYA UMUDIHO


Mwiseneza Josiane imbere,....

Mukunzi Teta Sonia yakurikiyeho abazwa ibibazo bibiri byugarije isi. Yabajijwe kandi akamaro k'irushanwa rya Miss Rwanda. Niyonsaba Josiane nimero 13 yakurikiyeho abazwa gusobanura uko ikoranabuhanga ryihutisha iterambere ndetse n'aho byashoboka cyane. Yavuze ko ikoranabuhanga ryihutisha iterambere cyane mu burezi no mu bucuruzi. Murebwayire Irene yabajijwe akamaro ko kwizihiza umunsi mukuru w'Intwari. Yasubije ko bifasha abanyarwanda kwibuka ibyo intwari zakoze kugira ngo bazigireho cyane cyane urubyiruko. (Abakobwa batandukanye bakomeje kubazwa).

SAA TATU NA 55 (9:55PM): Mwiseneza Josiane yageze imbere y'akanama nkemurampaka. Yasabwe guhitamo agapapuro nk'uko n'abandi babisabwe. Yatangiye avuga amazina ye ndetse n'Intara y'Uburengerazuba ahagarariye muri iri rushanwa. Ikibazo yabajijwe mu kinyarwanda kiragira kiti: Iyo bavuze ko umuntu atagira umuco bisobanuye iki?

Mwiseneza Josiane yavuze ko baba basanze nta ndangagaciro afite, ndetse no kuba afite imyitwarire idahwitse ku gihugu cye ndetse no kuri sosiyete muri rusange. Yabajijwe ikibazo mu cyongereza, asaba ko bakimusubiriramo kuko atari yacyumvise neza. Yabajijwe ikintu cy'ingenzi yagezeho mu myaka 10 ishize mu buzima bwe, avuga ko ikintu yagezeho mu myaka 10 cyamushimishije ari ukubona Diplome.

SAA KUMI N’IMINOTA 8 (10:08pm): Gaju Anita ni we waherukiye abandi bakobwa kubazwa n’akanama nkemurampaka. Yabajijwe akamaro ko ‘Korohereza abanyamahanga kuza mu Rwanda. Mu gusubiza yavuze ko bifite akamaro kenshi cyane kuko nk'urubiruko rubasha kubona akazi na cyane ko benshi mu banyamahanga baba baje gushora imari mu Rwanda. Indi nyungu yavuze ni ukunguka ubucuti kuri abo banyamahanga bityo u Rwanda rukarushaho gutera imbere.

SAA YINE N'IMINOTA 45: HATANGAJWE ABAKOBWA 5 BA MBERE

Akanama nkemurampaka kagarutse ahari kubera ibirori gatangaza abakobwa batanu ba mbere ari bo: Uwihirwe Yasipi Casmir (Nimero 21), Gaju Anita (Nimero 35), Uwase Sangwa Odile (Nimero 16), Ricca Michaella Kabahenda (Nimero 9) na Nimwiza Meghan (Nimero 32). Aba bakobwa batanu bahise basabwa kuvuga imishinga bazakora nuko bayisobanura imbere y'akanama nkemurampaka n'imbere y'abari bitabiriye ibi birori. 

SAA YINE N'IMINOTA 45: HATANGAJWE ABAKOBWA BAHIZE ABANDI

Akanama nkemuramaka kagarutse kuri stage Saa Yine na 45 gatangaza ibyagendeweho gatoranya Miss Rwanda 2019 n'ibisonga bye ndetse na Nyampinga wakunzwe cyane. Saa Yine n'iminota 47 ni bwo Mwiseneza Josiane yatangajwe ko ari we wegukanye ikamba rya Miss Popularity ni ukuvuga Nyampinga wakunzwe na benshi. Igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2019 yabaye Uwase Sangwa Odile (Nimero 16), Igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2019 yabaye Uwihirwe Yasipi Casmir (Nimero 21). 

Ikamba rya Miss Rwanda 2019 ryegukanywe na Nimwiza Meghan (Nimero 32). Saa Sita n'iminota 2 ni bwo Lucky Nzeyimana wari uyoboye ibi birori yavuze ko ikamba rya Miss Rwanda 2019 ryegukanywe na Nimwiza Meghan. Uyu mukobwa yavuze ko yishimye cyane anashimira bagenzi bari bahataniye ikamba dore ko ngo babanye neza cyane mu mwiherero. Abajijwe ibyo azakora mu gihe agiye kumara yambaye ikamba yavuze ko azagerageza gukora ibyiza, gusa yavuze ko atazakora byose kuko atari Imana.


Abakobwa batanu ba mbere muri Miss Rwanda 2019

ANDI MAFOTO MENSHI Y'UKO BIMEZE MURI MISS RWANDA 2019

Miss Rwanda 2019 Nimwiza Meghan aganira n'itangazamakuru


Miss Nimwiza Meghan ubwo yari ageze mu modoka yahawe nk'igihembo

NIMWIZA MEGHAN NIWE WEGUKANYE IKAMBA RYA MISS RWANDA 2019


REBA HANO ABAKOBWA BACINYA UMUDIHO



BIYEREKANYE MU MYAMBARO YA KINYAFRIK,..AGAKORYO K'UMUTAKA


REBA UKO ABAKOBWA BASUBIJE IBIBAZO BABAJIJWE


REBA MU NCAMAKE UKO FINALE YA MISS RWANDA 2019 YAGENZE


AMAFOTO: CYIZA Emmanuel (Inyarwanda.com)

VIDEO: NSENGIYUMVA Emmy (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Manzi yvan5 years ago
    kumbwange batoye neza p kuba Josiane atabaye Miss cyakoza Miss populality arayikwiye cne peux !!!!!!!
  • Nshimiyimana Pascal 07831534775 years ago
    Ndizerako arinjye watsinze uribube miss Rwanda. Ibihembo byanjye ndabitegereje. Contact yanjye nayibahaye : 0783153477
  • Nshimiyimana Pascal 07831534775 years ago
    Ndacyeka arinjye utsinze uwatomboye uzaba miss 2019, so that,s my number phone am waitti ur call
  • Y5 years ago
    Ibi nukwikirigita ubundi ugaseka! Ukuri ni hafi ya ntako! Gusa uku Niko kuri kurwanda rwubu!rurababaje disi!
  • Nkunzimana anastase5 years ago
    Turasaba abanyamakuru ngo bakurikirane ibyo birori kuko habayemo ndakuzi nkabanyarwanda twabiha akato.
  • Maniraguhaemely 5 years ago
    Arabasha
  • Hakizimana eric5 years ago
    nizereko arinjye watsindiye igihembo cyokuvuga uratwara miss Rwanda 2019 nimero yanjye no 0782103947
  • Alliance 5 years ago
    sinjya ntanga comment ariko ntababeshye uyu mwana Meghan ni mwiza pe!! nagize amahirwe yo kumubona nta makeup afite ariko ni mwiza kabsa, ntacyo mpfa na Josiane kandi naranamufanaga ariko twishimire aho yageze kuko hari nabatahiye aho nta kamba na rimwe batahanye #congrants Meghan Nimwiza
  • Julie5 years ago
    Miss ruskyo
  • Jean D'amour5 years ago
    Miss Popurality Amaze Iki?
  • Fcvyt5 years ago
    Aliko anastasie numwanamubi !!!!!! Buliyase kukiyambitse ikamba josiane aricuritse????? Umenyatashakaga kwariwujjyegukana. Yagiyahamahirwe nabandibana konawe atarimwiza naziliya mpingikirane ze ahubwo ajyeyibuka koyakijijwe na moto gusa
  • Jjjjjjk5 years ago
    Cyakora ubutaha muzakemure kiliyakibazo cyudupapuro tubalizwahibibazo ba miss barangizagusubiza bakadusubiza munkangara badukuyemo ntibizongere. Ubutaha muzashireho inkangara ya 3 yokujugunyamo udupapuro twarangijegukoreshwa nahubundi kongera kugakoresha bigaragaranka "KATA" nkukobyagenze mubaza miss wanyuma Anitha ndetsena miss Rwanda nawe byamubayeho. Numwaka ushize byarabaye kandibigaragaza poor planning nubunyamwuga buke
  • Diana5 years ago
    Erega ntimugapfubusa mumatiku, wasanguyumwanya wa josiane ariwuzamuhesha imigishamyinshi kurutanuwa miss Rwanda. Ubungubu muzi ama contract yokwamamaza agiyekubona kubera popularity ye? Ahubwo ntazabonahwayakwiza. Azanahembwamenshi kurusha za800.000 za miss ndetsahobora nokubivanamo imodokanziza kurushiliya ya miss Rwanda
  • Bonjour5 years ago
    Babyeyi mujyemumenya guhabanabanyu amazina ari prophetic mumwaturiraho imigishas. Ubuse uyu miss Rwanda 2019 wiswe "Nimwiza" isezerano ntirimusohoreyeho mwese mubireba nababyeyi barimwise bakabibonesha amasoyabo bagatangimpundu bakazamurirIcyubahiro UWITEKA
  • Rutura5 years ago
    Miss Rwanda turasaba iveho cg reta ibanze icyemure gutekenika kuba wambwira ute jo hasangwa numeri ebyiri munkangara imwe gute? Murabizi uko byatangiye nuki birangiye turasaba RIB ibikurikirane hamwe namafranga yacu batwaye dutora mwiseneza ntibikunde kand barimo bayatwara





Inyarwanda BACKGROUND