Kigali

Umufaransa Slaï uzwi mu ndirimbo ‘Flamme’ yemeje ko azaririmba muri Kigali Jazz Junction

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/01/2019 16:01
0


Umufaransa Patrice Sylvestre waryubatse nka Slai wihagazeho mu njyana Zouk, yemeje kuririmba mu gitaramo Kigali Jazz Junction ategerejwemo tariki 22 Gashyantare 2019 azahuriramo n’itsinda Neptunez Band ndetse n’umuhanzi Rugamba Yves wiyise Yverry.



Slai azakorana igitaramo n’umunyarwanda Yverry winjiye muri studio bwa mbere muri 2011, atangirira ku ndirimbo yise ‘Igihango’ yakozwe na Producer Ishimwe Clement wa Kina Music. Amaze gukora indirimbo nka: 'Ndi uwawe’, ‘Uragiye’, ‘Nk'uko njya mbirota’ , ‘Atari wowe’, ‘Uzambabarire’ n’izindi nyinshi.

Slai afite izina rikomeye mu bakunzi b’indirimbo ziri mu rurimi rw’Igifaransa, yamenyekanye mu ndirimbo nka ‘Flamme’, ‘Après la tempête’, ‘Autour de toi’, ‘Sable et riviere’, ‘a l’abri’ n’izindi nyinshi. Mu butumwa bw’amashusho kompanyi RG-Consult inc yateguye iki gitaramo yashyize hanze, Slai yatangaje ko ari ubwa mbere agiye gutaramira mu Rwanda kuva atangiye urugendo rw’umuziki.

Yongeyeho ko umunsi w’igitaramo uzarangwa n’urukundo. Yagize ati “Ndabasuhuje cyane ab’i Kigali mu Rwanda. Ni Slai ndi kubarizwa mu Bufaransa, ni ku nshuro ya mbere ngiye gukorera igitaramo mu Rwanda. Niteguye kubataramira mu gitaramo cy’umwimerere Kigali Jazz Junction, kizaba ku wa Gatanu tariki 22 Gashyantare 2019. Nzaba ndi kumwe na Neptunez Band tubaririmbira indirimbo ziri mu njyana za Zouk. Tuzagirana ibihe byiza by’umunezero.Murakoze."

 Slai yubatse izina mu njyana ya zouk

Slaï watumiwe mu Rwanda yavukiye mu Bufaransa, kuya 10 Gashyantare 1973. Ni umufaransa w’umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo wakuriye mu birwa bya Guadeloupe. Yatangiye kwiyumvamo impano akiri muto, mu 1998 ashyira hanze indirimbo yise “Flamme’ yatumye amenyekanya mu bice bya Caribbean.

Mu 1998 ni nabwo kandi yashyize hanze alubumu y’indirimbo ziri mu rurimi rw’Igifaransa. Mu 2000 yahawe ibihembo bibiri muri Tropical Music Awards; birimo igihembo cy’indirimbo yacurujwe cyane abicyesha indirimbo ye ‘Flamme’, yanahawe kandi igihembo cy’umuntu wigaragaje muri uwo mwaka ‘Revelation of the Year’. 

Mu gihe amaze mu muziki yakoze alubumu nka ‘Fresh’ yasohoye mu 1998, ‘Slai’ yasohoye muri 2002, ‘Florilege’ yasohotse muri 2004, 'Caraibes' yasohotse muri 2008 ndetse na ‘Escale’ yasohoye muri 2001. Yanyuze mu nzu zireberera inyungu z’abahanzi zirimo Sony Music, Play On ndetse na Warner Music France.

Iki gitaramo giteganyijwe kuba tariki 22 Gashyantare 2019, kizabera Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) ahazwi nka Camp Kigali. Kwinjira ni ibihumbi icumi (10,000 Frw) mu myanya isanzwe (Ordinary), mu myanya y’icyubahiro (VIP)  ni ibihumbi makumyabiri (20,000 Frw), ku meza y’abantu umunani ni ibihumbi magana abiri mirongo ine (240,000 Frw).

Yverry ategerejwe muri iki gitaramo.

REBA HANO INDIRIMBO 'FLAMME' YA SLAI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND