RFL
Kigali

OMS iratangaza ko icyorezo cya Ebola cyatangiye gukwirakwira mu majyepfo ya Congo hafi y'umupaka w'u Rwanda

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:26/01/2019 15:26
0


Ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima, OMS, ritangaza ko indwara ya Ebola muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yagagaraye mu majyepfo y'iki gihugu mu turere dufite ibyago byinshi byo kwibasirwa kubera ikibazo cy’umutekano muke uturangwamo.



OMS yatangaje ko benshi mu barwayi ba Ebola babonetse uyu mwaka ari ab'ahitwa Katwa, mu majyepfo y'ahazwi nk'indiri yayo mu mujyi wa Beni uri mu burasirazuba bw'iki gihugu.

Ndetse hari n'abatangajwe ko barwaye iyi ndwara mu gace kari gukorerwamo ubuvuzi ka Kayina, agace kibasiwe n’intambara ku buryo bitoroheye namba abashinzwe kwita ku barwayi no kurinda kwanduza abakiri bazima. Akarere ka Kayina kari ku muhanda munini werekeza mu mujyi wa Goma uri ku mupaka wa Kongo n'u Rwanda.

Bitewe n’uko iyi ndwara iri kugenda isatira u Rwanda, OMS iravuga ko ubu igiye kohereza amatsinda mu Rwanda yo kongerera iki gihugu ubushobozi bwo kwitegura kuba cyashobora guhangana na Ebola. Abantu bagera hafi kuri 450 ni bo bamaze guhitanwa n'iyi ndwara ya Ebola muri Congo kuva yatangazwa ko yongeye kwaduka mu kwezi kwa munani k'umwaka ushize wa 2018.

Ni ku nshuro ya 10 Ebola yadutse muri Congo kuva yakwaduka muri iki gihugu bwa mbere mu mwaka wa 1976.

Src: BBC

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND