RFL
Kigali

Billy Ruzima wahoze muri Yemba Voice yasenyutse yazanye indirimbo ‘Imana y’abakundana’-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/01/2019 19:02
5


Umuhanzi Billy Ruzima umwe mu basore bahoze mu itsinda rya Yemba Voice ryamaze gusenyuka, yatangiye urugendo rushya rw’umuziki ku giti cye. Yahereye ku ndirimbo nshya yise ‘Imana y’abakundana’ avuga ko ari isengesho yakoreye abakundana.



Mu minsi ishize ni bwo abagize itsinda Yemba Voice bemeje bidasubirwaho ko bamaze gutandukana, buri wese yaciye inzira ze! Billy wahoze muri iri tsinda, yahise atangira imishinga y’indirimbo, ndetse yashyize hanze iyo yise ‘Imana y’abakundana’ 

Yabwiye INYARWANDA ko iyi ndirimbo ye nshya yayikoze nk’isengesho asengera abari mu rukundo, abereka Imana. Yemeza ko agikorana bya hafi na Mani Martin wahoze ari umujyanama wa Yemba Voice bucece. Yongeraho ko ariwe watanze igitekerezo cyo gutandukana nk’itsinda, bagenzi be baramushyigikira.

Ngo ni icyemezo bafashe nk’itsinda, bizeye ko u Rwanda ruzagira abanyamuziki batandukanye. Yagize ati “Iyi ndirimbo ni iy’urukundo nayikoze nsengera abakundana, nizeye ko bazayikunda. Ni yo ndirimbo yanjye ya mbere nk’umuhanzi ku giti cye.”

Billy yashyize hanze indirimbo 'Imana y'urukundo'.

Iyi ndirimbo ‘Imana y’abakundana’ yasohotse kuri uyu wa 23 Mutarama 2019, yakurikiwe n’ibitekerezo bya benshi bavuga ko bari bategereje uyu musore nk’umuhanzi ku giti cye. Hari n’abandi bamushimye bashingiye ku Kinyarwanda yakoresheje muri iyi ndirimbo.

UMVA HANO INDIRIMBO 'IMANA Y'ABAKUNDANA' YA BILLY






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • rugema bruce5 years ago
    uno musore arashobo ye ari mubahanzi dufite bejo hazaza kbx
  • rugemana bruce5 years ago
    uno musore arashoboye ari mubahanzi bejo hazaza u Rwanda rufite kbx
  • P5 years ago
    yaayyaayayayaa aka karirimbo nagakorere video kbsa urebe ngo abandi bahanzi arabafata kugafu hahaha, keep it up umuhungu
  • Mvuyekureaime 5 years ago
    Rwanda has get telented boy his soo artsy really one
  • Aime5 years ago
    That man he is sooo telented boy Rwanda has get the real artist





Inyarwanda BACKGROUND