RFL
Kigali

Lilian Mbabazi yibutse Radio babyaranye, Weasel yandikishije mu gituza cye amazina ‘Mowzey Radio’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/01/2019 13:12
0


Umuryarwandakazi Lilian Mbabazi yagaragaje ko agishengurwa n’urupfu rw’umuririmbyi Mowzey Radio babyaranye abana babiri. Ni mu gihe Weasel bahoranye mu itsinda Goodlyfe yashyize igishushanyo mu gituza cye yandikishijeho Mowzey Radio mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 36 iyo aba akiriho.



Umwaka urashize, umunya-Uganda w’umuririmbyi,  umwanditsi w’indirimbo akaba n’umubyeyi Ssekibogo Moses Nakintije waryubatse nka Radio yitabye Imana. Urupfu rwe rwashenguye imitima ya benshi, ababyeyi, abana be, umuryango we, abahanzi bagenzi be, abanyapolitiki n’abandi bagiye bagaragaza intimba idashira batewe n’urupfu rw’uyu muahanzi.

Mowzey Radio yamaze iminsi umunani mu bitaro, yitaba Imana tariki 01 Gashyantare 2018. Lilian Mbabazi babyaranye abana babiri, yanditse agaragaza ko Radio yari kuba yizihiza isabukuru y’imyaka 36 iyo aza kuba akiriho.

Lilian Mbabazi yabyaranye na Radio abana babiri.

Mu butumwa yanyujije kuri instagram, yagaragaje intimba afite kuba Radio atagihumeka umwuka w’abazima. Yongeraho n’umutumenyetso dukoreshwa ku mbuga nkoranyambaga tuzwi nka ‘emojis’ yashyizeho kamwe kagaragaza akababaro n’akandi kerekana urukundo afitiye Radio.

Yagize ati “Isabukuru nziza Papa…Ntabwo byumvikana neza kuba utari kumwe natwe…Ndagusengera ngo ugume mu biganza by’Imana kugeza igihe tuzongera guhura.” Umuhanzi Weasel Mayanja wabanye na Radio ari inshuti magara mu gihe cy’imyaka 10, mu kwizihiza isabukuru y’umuvandimwe we, yashushanyijweho mu gituza igishushanyo arenzaho n'amazina ‘Mowzey Radio’ mu rwego rwo kumwibuka.

Iki gishushanyo gikoze mu ishusho ya Malayika apfukamye yarambuye amababa, ku ruhande rumwe handitseho Mowzey ahandi handitseho Radio. Weasel asobanura ko umuvandimwe we yari Malayika. Kugeza ubu umusore witwa Troy bivugwa ko ari we wishe Radio aracyafunze. Muri Werurwe 2019 ni bwo biteganyijwe ko azasubizwa imbere y’urukiko.

Lilian Mbabazi yagaragaje intimba aterwa n'urupfu rwa Radio babyaranye.

Weasel yandikishije mu gituza cye amazina 'Mowzey Radio'.





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND