RFL
Kigali

Perezida Mnagangwa wa Zimbabwe yashyize mu ntwari z’igihugu Mtukudzi uherutse kwitaba Imana

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/01/2019 13:47
0


Perezida Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe yatangaje ko umunyabigwi mu muziki ku Isi yose, Oliver Mtukudzi, yashyizwe mu ntwari z’igihugu. Uyu muhanzi yitabye Imana ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki 23 Mutarama 2019.



CNN ivuga ko gushyirwa mu ntwari z’igihugu atari ibyari buri wese. Yongeraho ko Oliver Mtukudzi ariwe muhanzi wenyine wo muri zimbabwe ushyizwe mu ntwari z’igihugu. Kuri uyu wa kane tariki 24 Mutarama 2019, ni bwo Perezida Emmerson wa Zimbabwe yatangaje ko Oliver yashyizwe mu ntwari z’Igihugu, yongeraho ko ibijyanye n’imihango yo gushyingura Nyakwigendera byose biri mu mabako ya Guverinoma.

Yagize ati “ Ishyaka Zanu-PF ndetse na Guverinoma ya Zimbabwe twemeje ko uyu mugabo ari intwari y’Igihugu. Kuva uyu munsi, imihango yo gushyingura nyakwigendera iri mu maboko ya Guverinoma.”

Oliver Mtukudzi yitabye Imana kuwa Gatatu tariki 23 Mutarama 2019.  

Mutkudzi yari asanzwe atuye Norton hafi n’umujyi wa Harare. Abaye umuntu wa kane utari umunya-politiki ushyizwe mu Ntwari z’Igihugu. Yiyongereye ku rutonde ruriho: Jairos Jiri wakoze mu miryango irengera ikiremwamuntu, Charles Utete wahoze ari umunyamabanga wa Perezida Mugabe, ndetse na Proffers Phineas Makhurane, Umuyobozi wungurije muri National University of Science and Technology.  

The Citizen ivuga ko kuba Mtukudzi yashyizwe mu ntwari bisobanuye ko azashyingurwa mu irimbi ry’intwari. Bongeyeho ko urwego rushinzwe ubugeni n’ubuhanzi muri Zimbawe ndetse n’abayobotse imbuga nkoranyambaga ari bo basabye ko Mtukudzi ashyirwa mu ntwari z’Igihugu.

Mu rugo kwa Mtukudiz hateraniye abanyacyubahiro mu ngeri zitandukanye, abo mu muryango we, abakunzi b’ibihangano bye n’abandi. Perezida Mnangagwa yageze kwa Mtukudiz ari kumwe na Oppah Muchinguri; Ziyambi Ziyambi (Minisitiri w’Ubutabera), Monica Mutsvangwa (Minisitiri w’Itumanaho), Valerio Sibanda (Umukuru w’ingabo), Godwin Matanga(Umukuru wa Police) ndetse na Paradzayi Zimondi(Umukuru w’urwego rushinzwe amagereza).     

Abaririmbyi bageze mu rugo kwa Oliver barimo: Alick Macheso, Zex Manatsa, Mechanic Manyeruke, Nicholas Zakaria ndetse na Thomas Mapfumo. Nelson Chamisa, utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Zimbabwe yageze kwa Oliver mbere y’uko Perezida Emmerson ahagera, atangaza ko uyu muhanzi atari intwari kubera ko yapfuye ahubwo yahoze ari intwari.

Perezida Emmerson yemeje ko Oliver Mtukudzi ari intwari y'Igihugu.





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND