RFL
Kigali

Miss Rwanda 2019: Abakobwa basinye imihigo njya rugamba, abandi mva rugamba-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/01/2019 22:31
3


Kuri uyu wa 24 Mutarama 2019, abakobwa 15 bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2019 basinye imihigo mva rugamba, ni mu gihe bagenzi babo bahataniye ikamba umwaka ushize wa 2018 nabo bahiguye imihigo yabo.



Imihigo mva rugamba [Njya rugamba] n’imihigo ishyirwaho umukono n’abakobwa bose bagera mu cyiciro cya nyuma cy’irushanwa. Buri wese muri aba bakobwa 15 afite amahirwe yo kwegukana ikamba rya Miss Rwanda 2019. Abategura Miss Rwanda, bavuga ko umukobwa wambikwa ikamba akwiye kuba afite Ubwenge, Ubwiza ndetse n’Umuco.

Bwana Bamporiki Edouard wari umushyitsi Mukuru muri uyu muhango yashimiye abahiguye imihigo abasa abagiye guhiga kuzesa imihigo kandi ntibatsindwe.Yabwiye kandi abahiguye ko badakwiye guhagarika gukora ahubwo bakwiye kongera imbaraga mu mishinga yabo mu minsi iri imbere.

Bamporiki yashyize umukono ku mihigo.

IJAMBO HON BAMPORIKI YAVUZE YIBUTSA ABAKOBWA IMIHIGO BAGIYE GUHIGA

Miss Iradukunda Liliane witegura gutanga ikamba, yavuze ko ubwo yiyamamazaga yari afite umushinga wo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco kandi yawukomeje. Avuga ko yegereye ibigo bitandukanye,akanategura iserukiramuco ryerekaniwemo imbyino Nyarwanda n’imivugo ndetse n’ibindi bitandukanye bigize umuco Nyarwanda.

Yakomeje avuga ko yakoranye na bagenzi be ku mushinga wo kurwanya imirire mibi mu baturage. Yongeyeho ko yagiriwe amahirwe agahatana mu irushanwa rya Nyampinga w’Isi 2018. Yagiriye inama abakobwa bagenzi be bari guhatanira ikamba gukorera hamwe.

Miss Anastasie wahiguye, yavuze ko mu gihe cy’umwaka yabashije kugera mu turere dutandukanye bubakira abantu batandukanye uturima tw’igikoni.Yavuze kandi ko mu mbaraga ze yabashije guhuriza hamwe urubyiruko barizagamira.

Muri iki gitaramo kandi abakobwa bose uko ari 15 basinye amasezerano y’imikoranire na Rwanda Inspiration Back Up ihagarariwe na Ishimwe Dieudonne [Prince Kid] itegura Miss Rwanda.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Mutarama 2019 aribwo hazamenyakana umukobwa wambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2019. Ni mu birori bikomeye bizabera Intare Conference Arena.

AMAFOTO:

Abahatanira ikamba bahize.

Bamporiki yasabye abakobwa kuzakomera ku mihigo.


Miss Shanitah yahiguye.

Miss Anastasie [Ubanza ibumoso] yahiguye.

REBA HANO UBWO ABAKOBWA TOP15 BAMENYEKANAGA! BYARI IBYISHIMO BIKOMEYE

REBA HANO HON BAMPORIKI ASANGIRA KU NTANGO N'ABAKOBWA BAHIZE IMIHIGO


IJAMBO HON BAMPORIKI YAVUZE YIBUTSA ABAKOBWA IMIHIGO BAGIYE GUHIGA


REBA HANO UBWO HATANGANGWA AMAKAMBA YA MBERE








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Julie5 years ago
    Umva bose ndabakunda ariko abataha nibitahire kuko ikamba rifite nyiraryo ni josiane jojo miss 30 josiane oyeeeeee endereya mutoto wetu
  • Julie5 years ago
    Jojo ni nyampinga wujuje byose miss 30 oyeeeeeeee
  • Julie5 years ago
    Abataha nibihute jojo yambare ikamba rye da jojo josiane miss 30 oyeeeee





Inyarwanda BACKGROUND