RFL
Kigali

Massage y’ibirenge mbere yo kuryama ni ubuvuzi buhambaye mu mubiri!

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:23/01/2019 15:03
0


Gukandakanda mu bworo bw’ibirenge mbere yo kuryama ni umuco mwiza umuntu wese yagakurikije. Ikirenge ni cyo gice cy’umubiri gihurirwamo n’imitsi myinshi y’ubwoko kandi kiba n’ishingiro ryayo.



Ese wari uzi ko ubworo bw’ikirenge kimwe buba burimo umusozo w’imitsi 7200 y’ubwonko? Ibirenge ni ibice abantu benshi badakunda kwitaho ariko kandi bisa nibihatse ibindi bice by’umubiri ndetse bikaba n’ishingiro ryabyo, ni nayo mpamvu ushobora kugira akabazo gato mu kirenge ntubashe no guhaguruka aho uri.

Dore umutuzo uterwa na massage !

Uretse no kumva umerewe neza ,massage ifitiye akamaro kanini uruhu ndetse n’imikorere myiza y’ingingo zitandukanye z’umubiri. Niba ujya utekereza ku kintu cyakuruhura ujye utekereza kwikandakanda ingingo zose. Ikibazo ni uko abenshi batekereza massage, bakumva bagomba gutegereza undi muntu wo kuyibakorera bibwira ko ari byo byatuma bagera ku byiza byayo byose ariko uko ni ukwibeshya cyane kuko nawe ubwawe wakwikandakanda ibirenge bikakubera byiza kandi ukajya ubikora igihe cyose ubishakiye utagombye gutegereza igihe uzaba utagiriye akazi kenshi ngo ubone kujya gushaka uyigukorera.

Ese ubundi  massage ni iki ?

Ni ubuvuzi bumaze imyaka ibihumbi byinshi bukoreshwa cyane cyane mu kugabanya ububabare cyangwa se kunanura imitsi, yagize umumaro munini mu buvuzi mu binyejana byinshi. Ifasha kuburyo bugaragara mu kugabanya umuhangayiko, Ituma umuntu asinzira neza ndetse igatuma amaraso atembera neza mu mubiri. Ariko by’umwihariko iyo ikorewe ibirenge, igira akamaro ntagereranwa, kuko nyuma yo kuba byiriwe bifungiranwe mu nkweto uba ubihaye kuruhuka kandi uwo mutuzo ukwira mu bice byose by’umubiri kugeza no ku matwi. 

Ubusanzwe habaho uburyo bwinshi bwa massage ushaka gukangura mu ruhu cyangwa mu mikorere y’umubiri muri rusange. Hari uburyo bwitwa: Shiatsu, réflexologie, pierres chaudes, kandi byose ni ingirakamaro ku mubiri.

Iyakuramyakura (Réflexologie)

Ifite inkomoko mu bihugu byo muri Aziya, iya kuramyakura ni uburyo bukoreshwa mu gusobanura imikoranire y’ibice bitandukanye by’umubiri. Iyakuramyakura rikorerwa mu birenge (Réflexologie plantaire) : By’umwihariko ni ubuvuzi bwo gukangura umubiri, bikozwe mu buryo bwo gukandakanda imisozo itandukanye y’ibice bigize umubiri iri mu bworo bw’ikirenge. 

Doshobora gusobanura ko Iyakuramyakura (Réflexologie plantaire) ari télécommande ( Soma Telekomande ; gukoresha ikintu utacyegereye) bivuzeko: ikirenge cyaba aricyotélécommande maze ibice byo mu kirenge twakozeho bikaba nk'aya matushe cyangwa za buto (Touches ou Boutton) bakanda, bityo kugira ngo uvure igice runaka mu mubiri, ugakanda agace aka cyangwa kariya mu kirenge kugirango ube ugikozeho.

Ikirenge ni cyo gice cy’umubiri gihuriramo n’imitsi itandukanye y’umubiri ndetse abahanga bakita umubiri muto. Ikirenge cy’umuntu mukuru kiba gifite ; Amagufwa 26, Imikaya 33,Ingingo 16 n’interanyirizo 107. Buri gace runaka ko ku kirenge kaba gafite ikindi gice runaka  cyo mu mubiri bikorana, ni yo mpamvu ari ingenzi cyane kwita ku birenge byawe no kubirinda uko ushoboye.

Inyigo nyinshi zibanda ku Iyakuramyakura kuko inshuro nyinshi bitanga ibisubizo bidashidikanywaho ko ari ibimenyetso by’indwara zitandukanye. Ubu buryo bwo gukandakanda mu birenge, mu bihugu byinshi bukoreshwa mu buvuzi bashaka kureba aho uburwayi bugeze no kugabanya igipimo cy’imiti yagenerwaga umurwayi.

Dore uko wakwikorera Massage:

Ukoresheje intoki zawe, Genda ukandakanda mu bice bitandukanye by’ikirenge cyane kandi ukomeze utsindagire nk’amasegonda make,ukomeze ujye n’ahandi ariko ukande usa n’uzenguruka. Bityo kugira ngo ubone umusaruro mwiza ni byiza ko umara iminota iri hagati ya 15 na 20 ugenda ukandakanda mu kirenge mu bice bitandukanye mbere y’uko uryama.

Src : santeplusmag.com
      






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND