Uko umuntu agenda asaza ku mubiri n’ubwonko nabwo bugenda busaza ndetse ari nabyo bitera kwibagirwa cyane.
Ubushakashatsi
bushya bwasohotse mu kinyamakuru Human Neuroscience, bwerekana ko abantu
bashaje ariko bahora bakora imyitozo ngororamubiri ariko by’umwihariko kubyina
birinda ubwonko bwabo gusaza.
«Imbyino ni ingenzi cyane, kuko bituma ubwonko butinda gusaza ugeraranyinije n’imyaka umuntu afite n’uko agaragaza ku ruhu»,Byatangajwe na Dr Kathrin Rehfeld, Umuyobozi mukuru w’itsinda ryakoze ubwo bushakashatsi, rikorera mu kigo cy’igihugu cy’u Budage gikora ubushakashatsi ku ndwara zifitanye isano n’imikorere y’ubwonko cya Magdebourg
Akomeza agira ati « Ubu bushakashatsi
bwatweretse ko hari ubwoko bubiri bw’imyitozo
ngororamubiri (Kubyina bisanzwe no kubyina abantu bafatanye cyangwa
Ingwatira) byombi byongera imikorere y’ubwonko ku buryo bisa naho biri kugabanya
imyaka y’ubukure. Ugereranije kubyina konyine bitera guhindura imyitwarire
ku buryo ubona ko umuntu ashaje ariko mu mutwe agifite imbaraga z’ibitekerezo».
Mu gukora ubushakashatsi bifashishije abakorerabushake barengeje imyaka 68 y’ubukure, bahabwa gahunda y’uburyo bazajya babyina mu cyumweru, basabwa kubyina ingwatira ndetse n’imbyino zo kwirekura. Nyuma baje gusanga muri aya matsinda yombi harabayeho kwaguka mu bwonko mu gace kitwa Hippocampe (Soma ipokampe) ni agace k’ingenzi cyane kuko ni ko kifashishwa mu gupima ibitekerezo ndetse n’ikigero cy’imyaka kandi niko gakunze kwibasirwa n’indwara ya Alzheimer.
Hippocampe ni urufunguzo ry’ububiko no gufata mu mutwe. «Umuntu wese yifuza kubaho ubuzima bwiza igihe kirekire kandi bwuzuyemo kwishyira ukizana. Imyitozo ngororamubiri ni kimwe mu byagufasha kubigeraho, kuko igufasha kurwanya indwara nyinshi ndetse byagufasha kugabanya umuvuduko w’izabukuru. Ndahamya ko kubyina ari igikoresho gikomeye gifasha umubiri n’umwuka ariko cyane cyane ku bantu bakuze ». Ibi byavuzwe na Dr Kathrin Rehfeld
Src: santemedecine.net
TANGA IGITECYEREZO