RFL
Kigali

Rubavu: Abaturage basabwe kwandikisha abana ku gihe no gushyira mu bikorwa imyanzuro y'inkiko ku bushake

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/01/2019 23:46
0


Kuri uyu wa mbere tariki 22 Mutarama 2019, mu karere ka Rubavu kimwe no mu tundi turere tw'igihugu hatangijwe icyumweru cy'ubufasha mu mategeko ku nsangantamatsiko igira iti: "Rangiza inshingano zawe ushyira mu bikorwa ibyemezo by'inkiko".



Ubutumwa bwatanzwe na MaƮtre Habimana Vedaste Umuyobozi w'Urugaga rw'Abahesha b'inkiko b'umwuga mu Rwanda ndetse n'Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert bwagarutse ku bikorwa bitandukanye bizibandwaho muri iki cyumweru birimo kurangiza imanza, kwandikisha abana n'indi.

Abaturage bo mu karere ka Rubavu mu murenge wa Rubavu mu kagari ka Byahi hatangirijwe iki cyumweru bakanguriwe kujya bashyira mu bikorwa imyanzuro y'inkiko ku bushake birinda ko hazamo abahesha b'inkiko b'umwuga. Uyu muyobozi yongeye ho ko  mu gihe abaturage bagize ikibazo bakwiye kujya begera abafasha mu mategeko kugira ngo basobanurirwe.

Mu gihe ibiganiro byari bisoje abaturage bahawe umwanya batanga ibitekerezo, ibibazo ndetse n'imbogamizi bafite mu buzima byose bigasubizwa,hakurikiraho umwanya wo kungurana ibitekerezo no gukemurira hamwe ibibazo.


Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert aganiriza abaturage


Hari abayobozi mu nzego zitandukanye

INKURU YA KWIZERA JEAN DE DIEU-INYARWANDA.COM (RUBAVU)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND