Niyonzima Olivier Sefu umukinnyi wo hagati mu ikipe ya Rayon Sports n’Amavubi yatwaye igihembo cy’umukinnyi w’Ukwezi k’Ukuboza 2018 nyuma yo guhigika Manzi Thierry na Michael Sarpong.
Niyonzima Olivier mu Ukuboza 2018 yagaragaje umuhate no gufasha Rayon Sports kuba babona intsinzi kuko yaje no kongeraho gutsinda igitego ubwo bakinaga na FC Bugesera kuri sitade ya Kigali. Ni igikorwa cyateguwe n’itsinda ry’abafana bibumbiye mu kitwa March’ Generation Fan Club ariko kuri ubu bakaba bafatanya n’uruganda rwa SKOL, umuterankunga mukuru wa Rayon Sports.
SKOL na March'Generation Fan Club bafatanyije mu guhemba Niyonzima Olivier Sefu
Nyuma yo guhabwa iki gihembo, Niyonzima Olivier Sefu yabwiye abanyamakuru ko yishimiye guhembwa kandi ko ari inyungu ku ikipe ya Rayon Sports kuko bituma abakinnyi bakomeza gukora cyane bityo bigatanga umusaruro ushimisha abafana.
“Biranshimishije cyane kuko binyereka ko hari akazi nakoze. Biranyongerera gukora cyane kuko iyo uhembwe bitera imbaraga, ngiye gukora cyane kugira ngo nkomeze gutera imbere mbashe no kwegukana ibihembo biri imbere”. Niyonzima
Niyonzima Olivier Sefu yahembwe nk'umukinnyi witwaye neza mu Ukuboza 2018 muri Rayon Sports
Niyonzima avuga ko mu gihe hazaba hatangwa igihembo cy’ukwezi kwa Mutarama 2019 yizeye ko aramutse agiye mu bazahatana yakongera akagitwara kuko ngo agifite iminsi yo gukomeza kwitwara neza. Mu ntangiriro z’umwaka w’imikino 2014-2015, Niyonzima yagiye mu Isonga FC nyuma banaza no kuzamuka mu cyiciro cya mbere muri Nyakanga 2015.
Ni gahunda izakomeza kuba ngaruka kwezi
Mu 2015 hagati ni bwo Niyonzima yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Rayon Sports. Shampiyona y’umwaka w’imikino 2016-2017 yasanze Niyonzima Olivier ari muri Rayon Sports afatanya nayo gutwara igikombe cy’Amahoro 2016 banatwara igikombe cya shampiyona 2016-2017. Kuri ubu kandi Rayon Sports ikaba ibitse ibikombe bibiri by’Agaciro Development Fund (2017,2018) yatwaye irimo Niyonzima Olivier Sefu.
Niyonzima Olivier Sefu ni umukinnyi ukomeye muri Rayon Sports
Niyonzima kandi yafatanyije na Rayon Sports kugera mu mikino ya ¼ cya Total CAF Confederation Cup 2017-2018 baza gukurwamo na Enyimba SC yo muri Nigeria. Niyonzima Olivier yongereye amasezerano mu mpera za 2017 kuko amasezerano ye y’imyaka ibiri (2017-2019) azarangirana n’uyu mwaka w’imikino 2018-2019.
TANGA IGITECYEREZO