RFL
Kigali

Waba ujya ugira ikibazo cyo kunyara ku buriri? Dore inama

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:22/01/2019 16:30
0


Kunyara ku buriri cyangwa kutabasha gufunga inkari igihe cyose zije ni ibintu bikunda kubaho cyane ku bana bato, ahanini bitewe n’uko uruhago rwabo ruba rutarakura neza, ngo rubashe kubika inkari nyinshi.



Byibuze kugera ku myaka 3 usanga abana benshi barahagaritse kunyara ku buriri, bacye cyane ni bo bashobora kubireka bageze ku myaka 5. Indwara yo kunyara ku buriri itangira kuba ikibazo igihe umwana arengeje imyaka hagati 6 - 7. Iyo tugiye kuvugaho, ni abantu banyara ku buriri; barengeje iyi myaka 7.

Ikibazo cyo kunyara ku buriri uretse kubangamira benshi no gutera ipfunwe, gishobora no kwerekana ikindi kibazo gikomeye mu mubiri. Niba uri umuntu mukuru cyangwa uzi umuntu mukuru ukinyara ku buriri, ni ngombwa kumukangurira kugana kwa muganga akamenya ikibazo afite. Ni iki gitera kunyara ku buriri ukuze?

Ibi ni bimwe mu bishobora gutera kunyara ku buriri:

Akoko (genetics): Niba unyara ku buriri ni ngombwa kubanza kureba ko mu muryango wawe wa hafi ntawe unyara ku buriri. Kuba ufite uruhago ruto nabyo bituma rutabasha kubika inkari nyinshi.

Ubwandu bw’umuyoboro w’inkari cyangwa kuba waba urwaye diyabete, indwara y’impyiko, kwiyongera kw’imvubura za prostate (prostate gland), kanseri ya prostate, kanseri y’uruhago nabyo biri mu byatuma umuntu anyara ku buriri.

Hari imwe mu miti umuntu afata nayo ikaba yamutera kunyara ku buriri. Stress, kudatuza, ubwoba, cyangwa ikindi kibazo mu mitekerereze, ikibazo mu mikorere y’ubwonko, kuba imisemburo yitwa Antidiuretic hormone (ADH) itari ku rugero rukwiye nabyo byatuma umuntu agira ikibazo cyo kunyara ku buriri.

Wamenya ute igitera kunyara ku buriri?

Kumenya impamvu itera kunyara ku buriri bishobora kugorana, ahanini bitewe n'uko bishobora guterwa n’impamvu nyinshi muzo twavuze ruguru. Ni yo mpamvu ibizamini bikurikira byo kwa muganga bishobora kugufasha:

Kwisuzumisha kwa muganga, ibizamini by’inkari, ibizamini by’imikorere y’urwungano rw’imyakura, gupima impyiko cyangwa se uruhago ndetse no kugerageza gufata imiti itandukanye yo kunyara ku buriri.

Ibyo wahindura ku myitwarire isanzwe ya buri munsi:

Mbere yo kuryama banza ujye kunyara, ni ngombwa kugabanya ibyo unywa cyane cyane mbere yo kuryama. Niba ufata ibirimo caffeine cyangwa se inzoga, ugomba kubigabanya. Koresha alarm cyanwgwa se ikindi cyakubyutsa nijoro, ukajya kunyara. Mu gihe byanze, ushobora gushyira ku buriri amashashi arinda matelas gutoha. Kunyara ku buriri, uretse gutera ipfunwe ufite iki kibazo, bishobora no kwerekana ikibazo gikomeye harimo na kanseri.

Imiti yo kwa muganga:

Nk'uko twabonye impamvu zitandukanye zitera kunyara ku buriri, kubivura habanza kurebwa neza impamvu nyamukuru ibitera. Iyi ni imwe mu miti yitabazwa mu kuvura iki kibazo: Antibiyotike mu kuvura ubwandu bw’umuyoboro w’inkari, imiti ya anticholinergic mu kurinda uruhago kuzura cyane, umuti witwa desmopressin, ugabanya ikorwa ry’inkari nyinshi mu ijoro. 

Src : santemedecine.fr






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND