RFL
Kigali

Abakinnyi ba Mukura Victory Sport baratakambira ubuyobozi ko bakumbuye umushahara baheruka muri 2018

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:22/01/2019 11:51
4


Abakinnyi ba Mukura Victory Sport kuri ubu bavuga ko bamaze amezi ane (4) batabona umushahara ngarukakwezi kuko ngo baheruka guhembwa muri Nzeli 2018.



Bamwe mu bakinnyi baganiriye na INYARWANDA bavuga ko mu gihe bari bakiri mu mikino Nyafurika babanje kwihangana kugira ngo ikipe itagira ikindi kibazo cyo kuzamo umwuka mubi ariko ko nyuma yo gusezererwa bumva ibibazo bimaze kubagera kure ku buryo bakumbuye umushahara.

Umwe muri aba bakinnyi yagize ati “Tumaze amezi ane tudahembwa. Ubu mba nibaza niba baratwambuye cyangwa se niba bazayaduha. Gusa icyo ntizeye ni uko bazayaduhera rimwe kuko ni menshi cyane. Ubu twarakennye, nta kintu batubwira nta n’umuyobozi mukuru tubona hafi ngo wenda aduhe icyizere”.

Undi mukinnyi yavuze ko kubera kudahembwa mu mpera za 2018 byatumye arya umwaka nabi ndetse n’ubu akaba ahora ategereje amafaranga ariko ko ubu yamaze kubyikuramo ahubwo ko azabibara abibonye.

Mu magambo ye yagize ati “Buriya twariye umwaka nabi kuko Noheli yageze tumaze amezi atatu nta mafaranga tubona. Umutoza wacu yakomeje kutwumvisha ko twamufasha tukitanga ikipe ikagera kure hashoboka, twarabikoze ariko ubona nta cyizere ko tuzabona amafaranga vuba”.


Abakinnyi ba Mukura VS baheruka umushahara muri Nzeli 2018

Nayandi Abraham visi perezida w’ikipe ya Mukura Victory Sport yemereye INYARWANDA ko iki kibazo gihari ariko ko nta buryo ikipe yari ifite yakwihuta mu kugicyemura bitewe n’ingendo bateguraga zo kwitabira imikino mpuzamahanga bitewe n'uko nta yandi bari bafite hafi.

“Uko ni ukuri kuko amafaranga twagombaga kubahemba niyo twakoreshaga tujya gukina imikino yo hanze kuko nta handi twari dufite twakura andi mafaranga. Ubu rero igisigaye tugomba gushakisha amafaranga yo kubahemba kandi ni ibintu byumvikana”. Nayandi


Nayandi Abraham visi perezida wa Mukura VS yemera ko abakinnyi bamaze igihe badahembwa 

Nayandi avuga ko mu gihe  Mukura VS yari ikiri mu mikino Nyafurika, abakinnyi bahabwaga amafaranga yo kubafasha gucyemura bimwe mu bibazo byoroheje.

“Ariko hagati aho twabahaga uduhimbazamusyi duhagije kugira ngo babashe kubaho. Buriya umushahara tuwuhabwa n’Akarere kandi ingengo y’imali yari itaraboneka, ubu turacyategereje”. Nayandi Abraham


Ubwo Mukura (Umuhondo) yakiraga Al-Hilal FC kuri sitade Huye  

Mu mikino icumi (10) Mukura VS imaze gukina ifite amanota 26 ayishyira ku mwanya wa gatatu (3) n’imikino itanu y’ibirarane. Kuri uyu wa Kane tariki 24 Mukura Victory Sport iratangira gukina imikino y’ibirarane isura Police FC ku kibuga cya Kicukiro.

   






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ngabonziza celestin5 years ago
    mukura niyihangane
  • HABIMANA5 years ago
    N'ikibazo cy'amakipe y'iwacu.Amafaranga MUKURA yakoresheje muri iyi mikino Nyafurika agomba kuyigiraho ingaruka uko byagenda kose?Gusa birababaje guharanira kujya mu matsinda ntuhagere ngo ubone amafaranga kandi warariye nayo warufite?
  • Via5 years ago
    Mukura yihangane bakubite inzu ibipfunsi cg babandi bambara icyatsi babashyigikira Ku rugambo babasengere kubafasha byo nabo ntibibereyeho
  • Christophe5 years ago
    Birumvikana ko Mukura yakoresheje amafaranga menshi muri caf confederation's cup gusa ikizima ni uko Vce prezida yemeza ko bategereje ayo Akarere gatanga binyuze mu ngengo y'Imari. Kuva itaraza rero habeho kwihangana. Ndasaba komite ya Mukura gushaka abaterankunga ntawe basize inyuma.Habe uwamake cg menshi.Nibashaka bage baza bacururize muri stade huye I Gihe Mukura yakinnye.Bashobora kandi kuvugana n'ibigo by'itumanaho bagashyiraho packs.Cg bakanshyiraho ninzira yo gutanga amafaranga binyuzeuri ibyo bigo by'itumanaho. Bazatumire n'abakinnyi bakera bakiriho batange ibiganuro bikangure abafana bakuru bakundaga Mukura kwibuka ibihe byiza Mukura yabanejejemo. Murakoze ndi Umukunzi wa Mukura kuva 1991 Mfite imyaka 8.





Inyarwanda BACKGROUND