Abakinnyi ba Mukura Victory Sport kuri ubu bavuga ko bamaze amezi ane (4) batabona umushahara ngarukakwezi kuko ngo baheruka guhembwa muri Nzeli 2018.
Bamwe mu bakinnyi baganiriye na INYARWANDA bavuga ko mu gihe
bari bakiri mu mikino Nyafurika babanje kwihangana kugira ngo ikipe itagira
ikindi kibazo cyo kuzamo umwuka mubi ariko ko nyuma yo gusezererwa bumva
ibibazo bimaze kubagera kure ku buryo bakumbuye umushahara.
Umwe muri aba bakinnyi yagize ati “Tumaze amezi ane
tudahembwa. Ubu mba nibaza niba baratwambuye cyangwa se niba bazayaduha. Gusa
icyo ntizeye ni uko bazayaduhera rimwe kuko ni menshi cyane. Ubu twarakennye, nta
kintu batubwira nta n’umuyobozi mukuru tubona hafi ngo wenda aduhe icyizere”.
Undi mukinnyi yavuze ko kubera kudahembwa mu mpera za 2018
byatumye arya umwaka nabi ndetse n’ubu akaba ahora ategereje amafaranga ariko
ko ubu yamaze kubyikuramo ahubwo ko azabibara abibonye.
Mu magambo ye yagize ati “Buriya twariye umwaka nabi kuko
Noheli yageze tumaze amezi atatu nta mafaranga tubona. Umutoza wacu yakomeje
kutwumvisha ko twamufasha tukitanga ikipe ikagera kure hashoboka, twarabikoze
ariko ubona nta cyizere ko tuzabona amafaranga vuba”.
Abakinnyi ba Mukura VS baheruka umushahara muri Nzeli 2018
Nayandi Abraham visi perezida w’ikipe ya Mukura Victory Sport
yemereye INYARWANDA ko iki kibazo gihari ariko ko nta buryo ikipe yari ifite
yakwihuta mu kugicyemura bitewe n’ingendo bateguraga zo kwitabira imikino
mpuzamahanga bitewe n'uko nta yandi bari bafite hafi.
“Uko ni ukuri kuko amafaranga twagombaga kubahemba niyo
twakoreshaga tujya gukina imikino yo hanze kuko nta handi twari dufite twakura
andi mafaranga. Ubu rero igisigaye tugomba gushakisha amafaranga yo kubahemba
kandi ni ibintu byumvikana”. Nayandi
Nayandi Abraham visi perezida wa Mukura VS yemera ko abakinnyi bamaze igihe badahembwa
Nayandi avuga ko mu gihe
Mukura VS yari ikiri mu mikino Nyafurika, abakinnyi bahabwaga amafaranga
yo kubafasha gucyemura bimwe mu bibazo byoroheje.
“Ariko hagati aho twabahaga uduhimbazamusyi duhagije kugira
ngo babashe kubaho. Buriya umushahara tuwuhabwa n’Akarere kandi ingengo y’imali
yari itaraboneka, ubu turacyategereje”. Nayandi Abraham
Ubwo Mukura (Umuhondo) yakiraga Al-Hilal FC kuri sitade Huye
Mu mikino icumi (10) Mukura VS imaze gukina ifite amanota 26
ayishyira ku mwanya wa gatatu (3) n’imikino itanu y’ibirarane. Kuri uyu wa Kane
tariki 24 Mukura Victory Sport iratangira gukina imikino y’ibirarane isura
Police FC ku kibuga cya Kicukiro.
TANGA IGITECYEREZO