RFL
Kigali

Inkomoko, ibisobanuro n’imiterere y’abitwa ba Agnes

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:21/01/2019 16:57
4


Agnes ni izina rikunze kwitwa ab’igitsina gore, iri zina rifite inkomoko mu rurimi rw’ikigereki, rikaba risobanura “Igitunganye” (pure) cyangwa “igitagatifu” (holy). Iri zina ryamamaye cyane kubera mutagatifu Agnes w’i Roma, nyuma ye abantu benshi bahise batangira kwita abana babo b’abakobwa bavutse iri zina.



Imiterere ya ba Agnes Agnes ni umunyembaraga, muri we yifitemo ubushobozi karemano bwo kubasha kuyobora abantu ndetse no kumvisha abantu ibitekerezo bye. Akunda kwigenga ndetse no kuba ariwe ushinzwe ibintu, akunze kubika amabanga kandi ntatangaze byinshi ku byo abantu bafitiye amatsiko, akora uko ashoboye kose mu mibanire ye n’abantu agashyiramo umurongo ntarengwa abantu bose bagarukiraho binjira mu buzima bwe, yemerera bacye cyane yizera, kandi ibyo ntibimubuze gusabana n’abantu. Ameze nk’umuntu ushaka kubaho ubuzima bubiri butandukanye kandi byose akabihuza, ashaka gushimisha abantu, gushimwa no kubahwa kimwe n’uko aba anashaka kwitandukanya na rubanda nyamwinshi, urusaku n’ibintu bibonetse byose. Akunze gutekereza cyane agahangayikira ubuzima kuko ahora azirikana ko ubuzima atari umukino. Iyi niyo mpamvu akazi kose akora agakorana umutima we wose kuko aba ashaka kugira icyizere cy’uko hari icyo ashoboye. Agira umuhate wo gushyira mu bikorwa ibyo atekereza kubera ko aba atekereza ko natabikora ashobora kuza gucika intege nyuma cyangwa akisubiraho. Iyo ageze mu mwanya yashakaga kugeramo, aratuza ubundi agakora ibyo agomba gukora neza. Ni umunyakuri kandi nta buryarya agira, avugira aho ntakuvuga urembereye, azi kwita ku nshingano ze n’ubwo rimwe na rimwe kugendera mu murongo aba yarihaye bitorohera abandi batari we. Iyo akiri umwana, Agnes aba aciye akenge kandi yita ku nshingano zaba izo ku ishuri cyangwa mu rugo. Agendera cyane ku byo abona mu muryango we kandi aba akeneye kumva atekanye mu buzima arimo. Aba afite inyota yo kuzaba umuntu ukomeye cyangwa se akumva ntabwo yiyizeye cyane. Uku gushidikanya kumubamo nibyo bimusunika kugerageza amahirwe abonye no kwiga ashyizeho umwete, kuva akiri umwana akunda akazi gakozwe neza kugeza no ku kantu gato cyane. Akunda ibintu bisirimutse kandi bisa neza urebesheje ijisho, akunda ubugeni n’ibintu bipanzwe neza (aesthetics). Akunda ubutabera, ararakara cyane iyo abonye akarengane, iyo bigeze mu buzima bujyanye n’urukundo, Agnes aba ari umuntu ubiha agaciro cyane n’ubwo uko abyitwaramo akenshi hari igihe bituma bitamworohera. Aratoranya cyane, uwo ahisemo agomba kuba ari muremure, ari mwiza, ari umunyabwenge, adategeka cyane ariko nanone atajunjamye! Iyo uyu muntu yifuza amubonye, n’ubundi ntibimubuza gukomeza kugira ibindi yifuza gukorerwa bidasanzwe mu rukundo kandi ntabwo akunze kwihangana mu rukundo. Mu mitekerereze, biyumvisha ko gutandukana n’uwo mwashakanye atari amahitamo meza, nyamara kubera ukuntu yifuza ibintu byinshi cyane ku mukunzi, bishobora gutuma acika integer akaba yatandukana n’uwo bashakanye. Imirimo imishishikaza ni ijyanye no kwita ku bintu bugeza no kuri ka kandi gato cyane (great attention to detail), cyane cyane ibijyanye n’ubuvuzi, ibinyabuzima, ubwubatsi, ubugeni n’ibindi bijyanye n’ubumenyi bw’ibinyabutabire cyangwa ubugenge.





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nicole5 years ago
    nanjy muzansobanurire izina Nicole
  • NGABONZIZA eric5 years ago
    Agnes ni sano n,imana imico ye irema abanyarwanda!nshuti zanjye nkunda muzasobanurire,{ amin .anje,eric .edison murakoze!}
  • Assinatha 4 years ago
    muzambwire kuri assinatha, Claudine na celestin
  • MUKAMUGEMA Agnes4 years ago
    ndasaba amateka ya mutagatifu Agnes wi i Roma





Inyarwanda BACKGROUND