Ubusanzwe tumenyereye ko ibinyobwa birimo amasukari byongera ibyago byo kurwara indwara ya Diabete.Nyamara kandi si ibyo gusa kuko gukunda inzoga, imitobe byangiza impyiko bikomeye.
Abahanga mu by’ubuzima basobanura ko isukari dusanga mu binyobwa bitandukanye itera; Kwiyongera kw’ibiro mu mubiri, umuvuduko ukabije w’amaraso ndetse no kunaniza bihambaye umusemburo wa Insuline gahoro gahoro. Nk’uko bakomeza babisobanura ibyo bibazo bitandukanye bitewe n’isukari nyinshi mu mubiri, bigenda binaniza impyiko umunsi ku munsi ariko nako zitakaza umuvuduko wo kuyungurura amaraso.
Ubushakashatsi kandi bukomeza bugaragaza ko abantu bapfa bakenyutse abarenga 50% bazira indwara z’impyiko zanze gukira. Indwara z’impyiko zidakira n’ingaruka y’imikorere mibi y’impyiko itewe ahanini n’indwara ya Diabete cyangwa umuvuduko ukabije w’amaraso.
Muri ubu bushakashatsi bwakorewe ku bantu 3003, barimo abagabo n’abagore barengeje imyaka 54 y’amavuko kandi batigeze bumva na rimwe bafite ibibazo by’impyiko, ibisubizo byerekanye ko 6% bafite ibibazo by’impyiko. Mu gihe kigera ku myaka 8 ubushakashatsi bwamaze Docteur Casey Rebholz; umuyobozi w’itsinda ryakoraga ubwo bushakashatsi yatangaje ko Inzoga, Imitobe, Soda nabyo biza mu mpamvu zikomeye zo kurimbuka kw’impyiko nk’izitera no kunywa itabi,Umubyibuho ukabije,Umuvuduko w’amaraso, Diabete ndetse no kudakora imyitozo ngororamubiri
Kubwa Docteur Holly Kramer wo muri Kaminuza ya Loyola muri Chicago avuga ko ikigero gikabije cy’isukari
mu mubiri aho yaba ukomoka hose, itera kwiyongera kw’ibiro, kunaniza umusemburo
wa Insuline, umuvuduko w’amaraso. Yongera ko kandi ibyo byose bitera impyiko
kunanirwa, uwo munaniro ugakurikirwa no gutakaza ubushobozi kw’impyiko buhoro buhoro.
Ese ubundi indwara y’impyiko zidakira ni iki? n’ibihe
bimenyetso byayo?
Imikorere mibi y’impyiko zidakira ni ugutakaza ubushobozi bwo gukora kw’impyiko bigenda biza gahoro gahoro. Ubusanzwe impyiko zigira umumaro wo kuyungura amaraso zigakuramo imyanda n’amazi adakenewe bigasohokera mu nkari.muri rusange zifasha umubiri mu kuringaniza umuvuduko w’amaraso.
Bityo rero uko indwara igenda ikomera niko impyiko zigenda zirushaho gukora nabi, bigatuma imyanda myinshi ikwirakwira mu maraso. Ibyago byo kurwara iyi ndwara y’impyiko zidakira byigenda byiyongera ukurikije imyaka umuntu afite. Ikintu giteye impungenge zikomeye ni uko iyi ndwara y’impyiko z’akarande idakunda kugaragaza ibimenyetso hakiri kare, bitangira kugarara iyo imaze kukurembya. Uburyo bwo kumenya uko uhagaze ni ukugana muganga ukimipisha ahari kare.
Dore bimwe mu bimenyetso bikwereka ko iyi ndwara imaze gutangira kukuganza: Kuruka, gutakaza ubushake bwo kurya, umunaniro no gucika intege, kunanirwa gusinzira, kwihagarika kenshi ariko utuntu duke, kubabara mu gatuza iyo imyanda yatangiye gusatira umutima, gusemeka iyo imyanda yatangiye kwegera ibihaha, umuvuduko w’amaraso ugoye kuwihanganira, uburyaryate bukabije no kubyimba ibirenge n’ubugombambari.
Src: passeportsante.net
TANGA IGITECYEREZO