RFL
Kigali

Umunwa ku munwa, Marina yashyize hanze amashusho asomana n'indi nkumi -VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:19/01/2019 9:40
4


Muri iyi minsi umwe mu mico itari kuvugwaho rumwe mu mico imaze gucengera mu muco nyarwanda ni ubutinganyi, kenshi byitwa ubutinganyi iyo abantu babiri bahuje igitsina bakoranye imibonano mpuzabitsina, gusomana n'ibindi bikorwa bigaragaza ko abantu bahuje igitsina bishimanye bishobora gutuma rubanda bagukekaho ubutinganyi.



Ibi ni ko byagendekeye umuhanzikazi Marina washyize hanze amashusho asomana n'indi nkumi umunwa ku wundi. Uyu mukobwa ugaragara asomana na Marina ni umwe mu nshuti ze magara, gusa bitunguranye mu masaha y'igicuku cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Mutarama 2019 Marina abinyujije kuri Instagram ye yashyize hanze amashusho ari gusomana n'uyu mukobwa.

REBA HANO UKO UYU MUKOBWA YASOMANAGA N'INKUMI MUGENZI WE...

Ibi byateye umunyamakuru wa inyarwanda.com kubaza Marina impamvu yo kwifata aya mashusho akayasakaza ku mbuga nkoranyambaga. Ibyo ni bimwe mu bibazo twifuje kumubaza, icyakora ntabwo Marina yabashije kuboneka ku murongo wa telefone ngendanwa asanzwe akoresha. Turacyakomeza gushakisha uko twabona uyu muhanzikazi ngo tubashe kubona ubusobanuro burambuye.

Marina

Marina niwe wishyiriye hanze aya mashusho...

Marina ni umwe mu bahanzikazi bazamutse mu myaka ya vuba uzwiho ubuhanga ndetse kuri ubu akaba afite indirimbo nshya yafatanyije na Jay Polly, bise " Umusaraba wa Josua". Ni indirimbo yagiye hanze ikurikira iye bwite yise Logout ndetse yakunzwe n'abatari bake. Kugeza magingo aya Marina ni umwe mu bahanzi babarizwa mu nzu ya The Mane aho ahuriyemo n'abandi bahanzi nka Safi Madiba ndetse na Queen Cha.

UMVA HANO INDIRIMBO 'UMUSARABA WA JOSUA' MARINA AHERUTSEGUKORANA NA JAY POLLY






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mack5 years ago
    Ntakiri Marina yabaye Mafene!!
  • nkotanyi5 years ago
    Nyamara nuku abantu bagenda bangirika njye nkunda kuvuga ko uyu marina nta muhanzi urimo uyu afatirwe ibihano rwose bidatinze bazashaka uko bakwirakwiza iyi mico mubi mu bana bacu kuko abana bacu baba bumva banareba izi ndirimbo leta idufashe iyo ndirombo ntizigere isohoka rwose.
  • James5 years ago
    Hhhhh birakaze kbs nukuntu namufanaga.
  • FIORIEN maniriho5 years ago
    biratangaze cya nagahomamunwa





Inyarwanda BACKGROUND