RFL
Kigali

Kuri uyu wa Gatandatu ”Generation MVS Fan Club” izahemba umukinnyi witwaye neza mu gihembwe cya nyuma cya 2018

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:18/01/2019 13:13
0


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Mutarama 2019 abafana b’ikipe ya Mukura Victory Sport bibumbiye mu cyo bise “Generation Mukura Victory Sport Fan Club” bafite igikorwa kidasanzwe cyo guhemba umukinnyi wabashije kwitwara neza mu mezi atatu ya nyuma y’umwaka wa 2018.



Nk’uko bigaragara ku itangazo aba bafana bageneye abanyamakuru ndetse rigashyirwaho umukono na Mihigo Nadjimu, harimo ko iki gikorwa bagiye gukora ku nshuro yabo ya mbere bazarebera hamwe umukinnyi witwaye neza mu Ukwakira, Ugushyingo n’Ukuboza 2018.

Inshuro ya mbere y’iki gikorwa izahuzwa neza n’umukino Mukura Victory Sport igomba kwakiramo Al Hilal (Sudan) ubwo bazaba bakina umukino wo kwishyura mu ijonjora rya gatatu rya Total CAF Confederation Cup 2018-2019.

Nyuma y’iki gikorwa kizaba kiba ku nshuro ya mbere, biteganyijwe ko kizajya kiba ngaruka kwezi mu mezi azakurikira aho bazajya bareba umukinnyi witwaye neza muri uko kwezi agahembwa biciye mu majwi yavuye mu banyamakuru, abatoza n’abafana. Uyu mukinnyi azajya ahabwa Umudali w’ishimwe n’amafaranga y’u Rwanda ataratangazwa umubare.


Abakinnyi ba Mukura VS bose bafite amahirwe angana mbere y'igikorwa

Generation Mukura Victory Sport Fan Club (GenMVS) bavuga ko mu ntego bafite kuva bavuka mu ntangiriro za 2018 ari ukuba hafi ikipe ya Mukura Victory Sport bafasha mu kubaka ikipe izakomeza kubaho, guhuza ikipe n’abayikiniye mu myaka yashize bakamenyana n’abayirimo, gukora ibikorwa by’urukundo, gutanga ubutumwa bukangurira abanyarwanda gukunda siporo ndetse no gutanga imbaraga mu kubaka igihugu.


Mukura VS ni imwe mu makipe ahagaze neza muri uyu mwaka w'imikino 2018-2019






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND