RFL
Kigali

Dore impamvu 6 utagakwiye kubura amashu ku ifunguro ryawe rya buri munsi

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:16/01/2019 11:50
0


Ubwoko butandukanye bw’amashu;Amashu y’icyatsi, Atukura n’andi menshi. Amahitamo yo ni menshi ndetse intungamubiri zo ntizirondorwa. Ntukabure ku byiza by’iki cyo kurya gihebuje cyane cyane mu gihe cy’ubukonje.



N'ubwo ari mu moko menshi, ishu ni uruboga ry’ingirakamaro ndetse rukungahaye mu mavitamine.

1. Ishu rifasha umubiri mu gusohora imyanda

Amashu akungahaye kuri soufre (sulforaphane, sinigroside, indole) Ibi binyabutabire ni ingenzi cyane mu gusohora amarozi mu mubiri. « Ibinyabutabire bitandukanye bikozwe muri Soufre byongera byongera umuvuduko mu gusohora uburozi mu mubiri by’umwihariko mu mwijima »

2. Amashu yongerera imbaraga ubwirinzi bw’umubiri

Amashu y’amababi n’agira indabo akungahaye kuri Vitamine C n’ibinyabutabire byo mu bwoko bwa caroténoïdesnka bêtacarotène, lutéine, zéaxanthine. « Ibyo binyabutabire biboneka cyane cyane mu matembabuzi no mu turemangingo tw’umubiri, bigafasha mu kurwanya Virus n’utundi dukoko twangiza »

3. Amashu arinda iminkanyari no gusaza imburagihe

Amashu arimo Vitamine K, lutéine ndetse na bêtacarotène; Ibinyabutabire birinda gusaza imburagihe. «Ibyo binyabutabire bifasha ubwonko kugira ubuzima bwiza igihe.»

4. Amashu si igiterambaraga

Abarirwa muri 12 calories ( Soma Karori; ni igipimo cy’ingufu ) muri 100 g, kimwe n’ibindi binyangufu nke ni ingenzi mu mubiri kuko bigabanya ibiro.

5. Amashu akungahaye kuri potassium

Bitewe n’ubwoko bw’ishu, ishu rigira potassium ku kigero kiri hagati ya 92 mg na 100g ku mashu y’icyatsi ndetse na 447 mg ku mashu yandi. Potassium ni ingirakamaro cyane mu kurinda indwara z’umuvuduko w’amaraso, kurinda kwangirika tw’udutsi two mu bwonko ndetse no kurinda kunyara ku buriri.

6. Amashu akize ku mavitamine yo mu bwoko bwa B

Aya mavitamine agera ku munani,kandi agira umumaro ukomeye mu gutwara amakuru mu bwonko ndetse no gutuma ubwonko bugira imikorere myiza n’ikorwa ry’ingufu. Uretse umumaro w’amashu y’icyatsi n’andi mashu akungahaye kuri Vitamines B1, B6.

Src:Passeportsante.net






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND