RFL
Kigali

Umuhango wo gushyingura Dr Byamungu n'abana be 4 bapfanye mu mpanuka, Umugore we wayirokotse ntiyabashije kugera ku irimbi -AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:13/01/2019 10:12
0


Tariki 30 Ukuboza 2018 ni itariki itazibagirana mu mateka ya Mukagatare Dorcas warokotse impanuka yahitanye umugabo we n'abana be bane bose bitabye Imana baguye mu mpanuka y'imodoka yabereye i Masaka ho muri Uganda. Kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Mutarama 2019 nibwo uyu muryango washyinguye abitabye Imana.



Iyi mpanuka yabaye uyu muryango urimo kwerekeza i Masaka muri Uganda mu biruhuko no gusura abavandimwe babo. Imodoka yabo yarimo Dr. Byamungu, umugore n’abana, bari batwawe na musaza wa Mukagatare. Umushoferi yabashije kurokoka, Mukagatare arakomereka bikomeye ndetse no mu muhango wo kubasezeraho yagenderaga mu kagare.

Uku kugendera mu kagare no kuba atarakira biri mu byatumye Mukagatare Dorcas atabasha kugera ku irimbi rya Rusororo aho bashyinguye abana be n'umugabo we baguye mu mpanuka we na musaza we barokotse. Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Mutarama 2019 aho abana bane na se ubabyara (Dr Byamungu) akaba umugabo wa Mukagatare Dorcas bose bashyinguwe mu cyubahiro.

Ubwo yasezeraga ku mugabo we bwa nyuma mu rusengero, Mukagatare wari umaranye na Dr Byamungu imyaka 19, yavuze ko kumenya Imana ari byo byamushoboje kwiyakira nyuma yo kubura abana be batanu na Se ubabyara mu mwaka umwe. Ati “Imana yashoboye kunsiga mu byo yansigiye ni ukugira ngo nzabashimire nzabane, namwe mu gihe Dr (Byamungu) adahari, Ngabo adahari, Charity adahari, Nziza adahari, Manzi adahari, Bless adahari...Ntabwo nakwifuje kuba mpari aba bantu bose mvuze batari hano uyu munsi, ariko imigambi y’Uwiteka itandukanye n’iy’abana b’abantu.”

Yanagarutse ku bana be na Dr. Byamungu ati “Nari mfite abana beza ntabwo ari ukwivugira abana, ariko bakundaga Imana, bagakunda abantu, bakundaga kwiga. Manzi yari umuhungu uceceka cyane, ukunda kwiga, buri gihe namubwiraga ko azaba umunyapolitiki mwiza. Mu ijuru nzi ko Uwiteka afite abahanga benshi uhereye kuri Se.”

Ku irimbi rya Rusororo abo mu miryango yose kimwe n'inshuti z'iyi miryango baherekeje mu cyubahiro imibiri ya ba Nyakwigendera, basabira roho zabo ku Mana ndetse banasabira Mukagatare Dorcas utabashije kugera i Rusororo ngo Imana imuhe gukomera ndetse no gusohoza impamvu nyayo yatumye asigara.

ByamunguByamunguByamunguByamunguByamunguByamunguByamungu

Dr Byamungu n'abana be baherekejwe mu cyubahiro

UMVA HANO IJAMBO RITEYEAGAHINDA UYU MUBYEYI YAVUZE ASEZERA KU MURYANGO WE

UMVA HANO MURUMUNA WA DR BYAMUNGU UWO YARI AGIYE ASANGA MURIUGANDA

REBA HANO IBIHE BY'INGENZI BYARANZE UMUHANGO WO GUHEREKEZABA NYAKWIGENDERA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND