Kuri iki cyumweru tariki 30/12/2018 nibwo I Rusororo muri Intare Conference Arena habereye umuhango wo guha abakobwa 37 batsinze mu ntara zose nimero bazajya bakoresha mu irushanwa cyane cyane mu bijyanye no gutorwa. Hatangajwe bimwe mu byahindutse uyu mwaka muri Miss Rwanda 2019.
Ishimwe Dieudonne umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda yatangiye ashimira cyane abakobwa 37 baturutse mu ntara 4 z’igihugu n’umujyi wa Kigali. Yagarutse ku kuba aba bakobwa bose baratoranyijwe mu bandi hagendewe ku bwiza, umuco ndetse n’ubwenge, bityo umwe muri bo akaba azegukana ikamba rya Miss Rwanda 2019. Aba bakobwa 37 bavuye muri 340 bari biyandikishije kuzahatanira muri iri rushanwa mu ntara zose ndetse n’umujyi wa Kigali.
Iradukunda Elsa wabaye nyampinya w’u Rwanda 2017 kuri ubu ukora nk’umuvugizi wa Miss Rwanda yatangaje bimwe mu byahindutse muri iri rushanwa. Harimo kuba abakobwa 20 bazajya muri Bootcamp ari 20 ariko bose akaba atari ko bazahatana kuri final. Mu cyumweru cya nyuma cy’umwiherero hazajya hasezererwa umukobwa umwe hagendewe ku marushanwa bazajya bakora atandukanye hagati yabo.
Ikindi ni uko mu bakobwa hagati yabo hazavamo umwe bagenzi
bazaha amahirwe nyuma yo kumutora kuko ababaniye neza. Uyu mukobwa bagenzi be
bazatora azahita ahabwa ako kanya amahirwe yo kuzahatana kuri final.
Ikindi ni uko gutoranya abakobwa bazajya mu mwiherero bizabera I Gikondo kuri Expo Ground tariki 05/01/2019 aho kwinjira bizaba ari ibihumbi bibiri (2,000) mu myanya isanzwe na bitanu (5,000) mu myanya y’icyubahiro. Akandi gashya ni uko kuri final tariki 26/01/2019 ari bwo hazaba ibirori bizamenyekaniramo nyampinga w’u Rwanda 2019, bikazabera ku Intare Conference Arena i Rusororo, abazagura amatike mbere bazashyirirwaho imodoka zibakura ahantu hafi yabo hateganyijwe ndetse zinabatahane.
Dore uko aba bakobwa bakurikiranye mu kujya gutora nimero ndetse na nimero batoye:
21. Uwihirwe Yasipi Casimir
10. Umukunzi Teta Sonia
33. Inyumba Charlotte
15. Higiro Joally
36. Mugwaneza Emelyne
26. Igihozo Daline
12. Umutoni Queen Peace
20. Umutoni Olive
17. Deborah mutoni
22. Bayera Nisha Keza
05. Mireille Igihozo
31. Umutesi Nadege
14. Teta Fabiola
29. Uwicyeza Pamela
23. Teta Mugabo Ange Nicole
35. Gaju Anitha
08. Munezero Adeline
04. Ishimwe Bella
09. Ricca Michaella Kabahenda
18. Murebwayire Irene
03. Uwase Nadine
28. Uwihirwe Roselyne
24. Clemence Umukundwa
01. Uwase Muyango Claudine
13. Niyonsaba Josiane
19. Umurungi Sandrine
06. Tuyishimire Cyiza Vanessa
02. Uwimana Triphine
34. Uwase Aisha
25. Tuyishime Vanessa
30. Mwiseneza Josiane
11. Gakunde Iradukunda Prayer
37. Niyonshuti Assoumpta
27. Ibyishaka Aline
07. Umutoni Grace
32. Nimwiza Meghan
16. Uwase Sangwa Odile
TANGA IGITECYEREZO