RFL
Kigali

RUBAVU: Etincelles FC idafite umutoza mukuru yatsinze Marines FC mu mukino w’ishiraniro -AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:30/12/2018 9:45
0


Wari umukino w'umunsi wa 12 wa shampiyona y' u Rwanda Azam Rwanda Premier League 2018-2019 aho ikipe ya Marines Fc itozwa na Rwasamanzi Yves yari yakiriye Etincelles FC itozwa na Nduhirabandi Abdoulkarim 'Coka' watoje Marines FC imyaka 18.



Ni umukino w'ishiraniro uhuza amakipe yombi akomoka mu karere ka Rubavu ari yo Etincelles Fc yashinzwe mu mwaka wa 1978 na Marines Fc yashinzwe mu wa 1998 aho bamwe mu bakinnyi bakiniraga Etincelles Fc bayivuyemo bagatangirana na Marines FC.

Ikipe ya Marines Fc ni yo yafunguye amazamu aho ku munota wa 21 umupira waterewe mu ba gatanu ba Marines Fc, myugariro wa Etincelles Nshimiyimana Abdou agerageje kuwusubizayo awunyereraho, Samba Cedrick wari umwegereye ntiyazuyaza ahita awuboneza mu rushundura rw'izamu rya Etincelles fc ryari ririnzwe na Nsengimana Dominique.


Nyirinkindi Saleh (7) ku mupira imbere ya Nahimana Isiaka (9) myugariro wa Etincelles FC


Tuyisenge Hackim bita Diemme azamura ikirenge ashaka umupira kwa Ishimwe Fiston (29)


Gatera Moussa (Iburyo) asuhuza Rwasamanzi Yves (Ibumoso) abagabo bakorana mu ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 17


Nsengimana Dominique umunyezamu wa Etincelles FC aruhuka

Ikipe ya Etincelles FC yaje kwishyura igitego cya mbere ku munota wa 37 gitsinzwe na Uwihoreye Ismael nyuma yo guhererekanya neza kwa Captain wa Etincelles fc Mumbere Saiba Claude na Ngabo Mucyo Fred wahinduye umupira imbere y'izamu rya Marines fc, Uwihoreye Ismael ahita awuboneza mu izamu.




Ndayisenga Ramadhan azamukana umupira ku nyungu za FC Marines

Mu ntangiriro z'igice cya kabiri ku munota wa 49’ habayeho gusimbuza ku ruhande rwa Etincelles aho Muhanuka Eric yasimbuye Uwihoreye Ismael. Ku munota wa 55 Kapiteni wa Marines FC Kambale salita Gentil wagize ikibazo cy'imvune yasimbuwe na Tuyishime Benjamin igitambaro cy'ubukapiteni gisigaranwa na Ndayisenga Ramadhan byatumye Marines Fc isatirwa bikomeye.


Etincelles FC yafashe umwanya wa munani n'amanota 15


Niyigena Clement agenzura umupira hagati mu kibuga

Etincelles FC yakoze impinduka ku munota wa 63 aho Ngabo mucyo Fred wasaga n'uwagiriye ikibazo cy'imvune idakanganye muri uyu mukino yasimbuwe na Kalisa Amuri ndetse na Dusenge Bertin wasimbuye Niyonsenga Ibrahim ku munota wa 87’.

Marines FC yongeye gusimbuza ku munota wa 64 Ndekwe Felix asimbura Ishimwe Fiston ndetse no ku munota wa 83 Nishimwe Blaise asimbura Ndayisenga Ramadhan wari watijwe igitambaro cy'ubuyobozi mu kibuga.

Mu minota y'inyongera Etincelles Fc yabonye igitego cy'intsinzi cyinjijwe na Tuyisenge Hakimu nyuma y'umupira wari uvuye muri Koruneri, Mumbere Saiba Claude awuteye ugarurwa n'ab'inyuma ba Marines fc, usanga Hakimu ahagaze neza ahita awuboneza mu izamu ryari ryuzuye abakinnyi.


Umufana wa Etincelles FC ubwo bari bagiye kwiyakira

Uyu mukino wagaragayemo amakarita atatu y'umuhondo aho Marines fc yabonye imwe yeretswe Nsabimana Hussein ku munota wa 25 naho Etincelles yabonye amakarita abiri yeretswe Nshimiyimana Abdou ku munota wa 45 na Mumbere Saiba Claude wayeretswe ku munota wa 91 kubera gukuramo umupira yishimira igitego.



Ni umukino buri mukinnyi aba ashaka kwitanga bishoboka

Nyuma y'umukino, umutoza wungirije wa Etincelles fc Muhawenimana Djuma watoje uyu mukino kuko umutoza mukuru Nduhirabandi Abdoulkarim ari mu bihano, yabwiye itangazamakuru ko n'ubwo uyu mukino wamugoye yishimiye gutsinda uyu mukino afata nk'ubunani kuri we.

Muhawenimana Djuma yagize ati "Nishimye byandenze, abantu bumvaga izina gusa ariko nishimiye ko ngaragaye no mu bikorwa ntsinda umukino tutahabwaga amahirwe yo gutsinda, ntabwo biba byoroshye gutoza umukino wa mbere ukaba ari Derby (umukino w'abacyeba) niyo mpamvu nishimiye iyi ntsinzi"



Muhamwenimana Djuma umutoza wungirije wa Etincelles FC niwe watoje



Etincelles FC bishimira amanota 3

Ababanje mu kibuga ku mpande zombi:

Marines FC XI: Ahishakiye Heritier(umuzamu), Nsabimana Hussein, Ishimwe Christian, Runanira Hamza,Niyigena Clement,Nsengiyumva Irshad,Ishimwe Fiston,Samba Cedrick,Ndayisenga Ramadhan, Nyirinkindi Saleh na Kambale Salita Gentil (Captain)


Etincelles FC XI: Nsengiyumva Dominique (GK), Nahimana Isiaka, Nsengiyumva Abdou, Iddi Djumapili, Tuyisenge Hakimu, Uwihoreye Ismael, Ngabo Mucyo Fred,Nduwimana Michael, Niyonsenga Ibrahim, Akayezu Jean Bosco na Mumbere Saiba Claude (Captain).

Niyigena Clement imbere ya Mumbele Saiba Claude

Fc Marines bishimira igitego cyafunguye amazamu

Nsabimana Hussein bita Desailly (5) myugariro wa Marines FC agenzura umupira imbere ya Jean Bosco Akayezu


Amakipe ava mu rwambariro


Abasifuzi n'abakapiteni




Umwanya wo kwiyakira

Dore uko umunsi wa 12 uteye (15h30')

Kuwa Gatanu tariki 28 Ukuboza 2018

-APR FC 0-0 Gicumbi FC (Stade ya Kigali)

Kuwa Gatandatu tariki 29 Ukuboza 2018

-AS Muhanga 0-0 AS Kigali (Stade Muhanga)

-Etincelles FC 2-1 FC Marines (Stade Umuganda)

-Mukura Victory Sport 2-0 Kirehe FC (Stade Huye)

-Espoir FC 0-2 SC Kiyovu (Rusizi)

-Sunrise FC 2-0 Musanze FC (Nyagatare)

Ku Cyumweru tariki 30 Ukuboza 2018

-Rayon Sports vs Amagaju FC (Stade ya Kigali)

-Police FC vs Bugesera FC (Kicukiro)


PHOTOS: UMURERWA Delphin

YANDITSWE NA: NGABO Frank






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND