Kuri ubu mu Rwanda harabarurwa amakipe 39 akina amarushanwa ategurwa na FERWAFA arimo amakipe 23 akina icyiciro cya kabiri n’amakipe 16 akina icyiciro cya mbere cya shampiyona y’umupira w’amaguru ndetse yose uko ari 39 agahurira mu mikino y’igikombe cy’Amahoro kiba buri mwaka.
Iyo wicaye
ugatega amatwi mu makipe atandukanye usanga buri gihe haba harimo ibibazo by’amikoro
ahanini bishingiye ku ibura ry’amafaranga yo guhemba abakinnyi cyangwa kuba
ikipe runaka yabona amafaranga ahagije yo kugura no gutunga abakinnyi bakomeye.
Akenshi
usanga amakipe arenganya ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda mu kuba
batabafasha mu bibazo by’amikoro cyane mu bijyanye no kuba babafasha kubona
abatera nkunga.
Rtd.Brig.Gen.
Sekamana Jean Damascene perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda
(FERWAFA) avuga ko iri shyirahamwe ridafite mu nshingano gushakira amakipe uko
abaho mu buryo bwihuse ahubwo ko amakipe ariyo yakabaye atuma FERWAFA abaho
bayaha imisanzu nk’abanyamuryango.
“Buri kipe
yose igomba kwishakira umutera nkunga. Ariko mbere na mbere abantu babanza
kureba uburyo ikipe yubatse bakareba niba bazabishobora. Ikibazo gihari rero
ntabwo ari FERWAFA ikwiye gushakira amakipe uko azabaho ahubwo ubuyobozi bw’imbere
mu ikipe nibwo bukwiye kubikora, nibyo turi kubashishikariza. Kubabashakira
umuntu yabikora ariko ntabwo wakwizera ko byagerwaho kuko umutera nkunga niwe wagira ibyo aganira n’ikipe kandi
birashoboka kuko hano mu gihugu dufite amakompanyi menshi”. Rtd.Brig.Gen.Sekamana
Agaruka ku
kuba amakipe yakabaye ariyo atanga imisanzu itubutse yo gutunga FERWAFA, Rtd.Brig.Gen.Sekamana
Jean Damascene yagize ati “Amakipe niyo yakabaye atunga FERWAFA si FERWAFA
yakabaye iyafasha byose, ni itegeko ko bakabaye batanga imisanzu yo gutunga
FERWAFA. Urumva ko rero uko gahunda imeze aribyo binatanga ishusho y’umupira
dufite mu gihugu imbere”. Rtd.Brig.Gen.Sekamana
Ku bijyanye
no kuba Minisiteri ya Siporo n’umuco (MINISPOC) yarakuyeho amafaranga yahaga
amakipe (Clubs) mu marushanwa yo gukina imikino Nyafurika, Rtd.Brig.Gen.Sekamana
Jean Damascene avuga ko nta kintu kidasanzwe yabivugaho kuko atazi impamvu
mbere byakorwaga bikaba byarakuweho mu minsi micye ishize.
TANGA IGITECYEREZO