Burya kugira ngo umubiri w’umuntu ukore neza ni uko uba ufite imbaraga kandi izo mbaraga nta handi ziva uretse mu mafunguro ya buri munsi dufata, izo ngufu rero zitakarira mu gukoresha ubwonko kuko bukoresha 20% by’ingufu ndetse n’umubiri muri rusange.
Gusa nanone dukwiye kumenya ko atari amafunguro abonetse yose twakuramo imbaraga, cyane ko hari n’azitwara, urugero ni ariya mafunguro arushya mu igogora, icyo gihe rero umubiri utakaza imbaraga nyinshi kugirango igogora rigende neza. Hano twaguteguriye amafunguro atagoye kuboneka kandi aza ku mwanya w’imbere mu kuguha ingufu umubiri wawe ukeneye buri munsi.
Ibijumba:
Nubwo benhi babyanga ndetse bakaba barabihariye abo mu cyaro, ariko niba ushaka
kugira imbaraga, ihate ibijumba kuko Bikungahaye
kuri beta-carotene ihindukamo vitamin
A igeze mu
mubiri ndetse na vitamin
C bifatanya
kurwanya umunaniro aha rero ushobora kubitogosa ukabirya bihase cyangwa se
bidahase.
Imineke: iri mu
mbuto zikungahaye ku masukari anyuranye dore ko habonekamo glucose, fructose na
sucrose. Si ibi gusa hanabonekamo fibre byose bikaba isoko nziza y’ingufu. Waba
ugiye gukora imibonano cyangwa uyirangije, waba ugiye gukora siporo cyangwa
uyirangije, waba ugiye kwiga, umuneke uzagufasha. Gusa uzibuke kutawurya nijoro
kuko watuma ugira ibimyira byinshi cyane cyane iyo urwaye ibicurane.
Epinari: Izi ziri mu mboga umwana utangiye guhabwa ifashabere asabwa
guheraho, umugore utwite asabwa kurya ndetse n’uwonsa agomba kwitaho. Ndetse
n’ukirutse indwara asabwa kuzirya cyane kuko zikungahaye ku butare, bukaba
urufunguzo rwo gukorwa kw’ingufu mu mubiri. wazitogosa, wazirya salade
uzinyujije ku kariro gacye, wazivangamu isombe, epinari ni ingenzi.
Amagi: burya amagi niyo agira protein kurusha andi mafunguro yose
kuko afite 97% byayo, ikaba ingana na 30% bya poroteyine ukeneye. Si ibyo gusa
kuko n’ibyo imikaya yawe ikeneye ngo yiyubake byose mu igi wabisangamo.
Poroteyine nazo zihindurwamo ingufu umubiri ubifashijwemo na manganese. ibyiza rero
ni ukuyarya atogosheje kandi burya niyo warya amagi 3 ku munsi nta kosa ririmo.
Mu yandi mafunguro abahanga mu bijyanye n’imirire
bavuga harimo, ibishyimbo, amacunga, yawurute, pomme, ubuki, umuceri w’ikigina
ndetse n’ibitonore bya soya.
Src; amelioretasante.com
TANGA IGITECYEREZO