RFL
Kigali

Robertinho yongereye amasezerano muri Rayon Sports

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:27/12/2018 16:12
0


Roberto Oliviera Goncalvez de Carmo ufite akazina k'agatazirano ka Robertinho amaze amezi atandatu ari umutoza mukuru wa Rayon Sports, kuri ubu yongereye amasezerano y’umwaka umwe agomba kumara muri iyi kipe.



Muri Kamena 2018 ni bwo Robertinho yasinye amasezerano y’amezi atandatu yo gutoza Rayon Sports FC. Mu mpera z’aya masezerano havugwaga byinshi ko Robertinho agiye kujya mu zindi kipe, gusa ibiganiro by’uyu mugabo uvuka muri Brazil yari amazemo iminsi n'ubuyobozi bwa Rayon Sports, byarangiye yongereye amasezerano y’umwaka umwe (1) aho azajya ahembwa ibihumbi bitatu by’amadorali ya Amerika (3000 US$).

Paul Muvunyi perezida wa Rayon Sports avuga  ko impamvu yo kongerera amasezerano Robertinho ari umutoza ubakwiriye kandi amafaranga yifuzaga bari bayafite. Tariki 19 Kamena ni bwo Robertinho yageze mu Rwanda aje gutoza Rayon Sports, icyo gihe yatangarije INYARWANDA ko yishimiye gutoza iyi kipe ifite abafana batari bake mu Rwanda no ku isi hose.


Robertinho (Iburyo) ubwo yongeraga amasezerano muri Rayon Sports FC ari kumwe na Paul Muvunyi (Ibumoso) 

Robertinho yongereye aya masezerano ikipe ya Rayon Sports ihagaze ku mwanya wa kane (4) n’amanota 19. Iyi kipe ikaba iri no kwitegura umukino uzaba tariki ya 30 uzayihuza n’Amagaju FC ku munsi wa 12 wa Shampiyona "Azam Rwanda Premier League 2018-2019"

Kanda hano urebe ikiganiro twagiranye na Robertinho ubwo yazaga gutoza Rayon Sports







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND