RFL
Kigali

Patriots BBC yasuye abana barererwa muri Mère du Verbe-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:26/12/2018 12:09
0


Patriots BBC ikipe y’ubukombe mu mukino w’intoki wa Basketball mu Rwanda yasuye abana b’impfubyi barererwa mu kigo cya Mere du Verbe kiri muri Gasabo, Rukiri mu murenge wa Remera mu mujyi wa Kigali.



Ni igikorwa bakoze kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Ukuboza 2018 bihura neza na gahunda yo gufatanya n’abana kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli nk’uko abakirisitu babyizera. Mu mpamba Patriots BBC yari yitwaye harimo ibikoresho nkenerwa mu buzima bwa buri munsi birimo imyenda, ibiribwa n’ibindi biba bikenewe mu buryo bw’ibanze.


Ifoto y'urwibutso irimo abana n'ikipe ya Patriots BBC

Mugabe Arstide kapiteni w’ikipe ya Patriots BBC akaba ari na kapiteni w’ikipe y’igihugu, avuga ko ari igikorwa bakoze muri gahunda yo kugira ngo begere abana barererwa muri Mère du Verbe bityo bafatanye kwizihiza impera z’umwaka birinda kwigunga no kumva ko bari bonyine.

”Ni igikorwa dukunda gukora tugasura abana b’imfubyi cyangwa abapfakazi, mbese abantu baba bakeneye ubufasha mu ngeri zitandukanye. Tuba tudashaka ko bigunga kugira ngo tubereke urukundo dusangire ibyishimo. Ni muri urwo rwego twakusanyije imyenda ,inkweto, ibikoresho bitandukanye duhereye mu ikipe yacu ndetse no mu nshuti n’abavandimwe buri wese agatanga uko yifite ubundi turabikusanya tubijyana muri icyo kigo cy’imfubyi cya Mère du Verbe”. Mugabe



Mugabe Arstide imbere ya bagenzi be bagera mu kigo cya MERE du Verbe


Mukurarinda Claude unshinzwe iborwa bya Patriots BBC (Team Manager)

Mugabe Arstide akomeza avuga ko igikorwa cya mbere bakoze basura ikigo cy’imfubyi ari Mère du Verbe ariko ko atari ubwa mbere basura abantu mu mpera z’umwaka. “Ni ubwa mbere dusuye abana b’impfubyi ariko twigeze gusura umuryango w’Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mri Mata 1994. Ni umuryango uba mu murenge wa Kimisagara mu mujyi wa Kigali”. Mugabe



Patriots BBC bari bitwaje ibyo kurya, kwambara n'ibindi nkenerwa

Patriots BBC batemberezwa ikigo


Patriots BBC yakoze iki gikorwa cy'urukundo nyuma y'uko iheruka gutsinda umukeba REG BBC muri shampiyona

PHOTOS: Patriots Basketball Club






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND