RFL
Kigali

Canada: Umuhanzikazi Ikirezi Déborah yasubiyemo indirimbo ‘Kunda Ugukunda’ ya Kamaliza Anonciata

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:25/12/2018 9:18
0


Umuhanzikazi nyarwanda uba muri Canada Ikirezi Déborah unamenyereweho gusubiramo indirimbo zimwe na zimwe zagiye zikundwa, ubu yasubiyemo indirimbo ‘Kunda Ugukunda’ ya Kamaliza Anonciata Utamuliza.



Ubusanzwe Ikirezi Déborah afatira ikitegererezo kuri Kamaliza Anonciata wanagiranye n'amateka akomeye na Mama wa Ikirezi Déborah, yewe Ikirezi Déborah yakuze Mama we akunda ku mwumvisha indirimbo za Kamaliza. Ibi ni byo yatangarije umunyamakuru wa Inyarwanda ko biri mu byamuteye gusubiramo imwe mu ndirimbo za Kamaliza. Yagize ati: "Namenye indirimbo za Kamaliza ari Maman uzinyumvishije bwa mbere. Maman na Kamaliza bari inshuti ndetse bombi bari mw'itorero ry'Indahemuka. Nahisemo gusubiramo iyi ndirimbo kubera ariyo ye nkunda cyane kandi no kubera amagambo yayo yankozeho cyane nkayiyumvamo. 'Kunda Ugukunda' irenze kuba indirimbo, njye numva ari ni isomo ry'ubuzima. Ni icyubahiro n'ishema ridasanzwe gusubiramo indirimbo y’umuhanzikazi nka Kamaliza".

Déborah yakomeje atubwira ko yakuze yumva indirimbo za Kamaliza nubwo mbere atasobanukirwaga n'amagambo ari mu ndirimbo za Kamaliza, gusa amaze kumva neza icyo aya magambo avuga yakunze ibihangano by'uyu muhanzikazi dore ko ari nawe anafatiraho urugero by'akarusho.


Déborah yagiye asubiramo indirimbo z'abahanzi bagiye batandukanye gusa mu ndirimbo za vuba Déborah aherutse gusubiramo harimo 'Hallelujah' ya Alexandra Burke na 'Kunda Ugukunda' ya Kamaliza yashyize hanze.

Ikirezi Déborah afite imyaka 22 akaba n'Umukobwa w'Intore Masamba. Ikirezi Déborah kubera ubuhanga agaragaza mu miririmbire yigeze kwegukana ibikombe biribiri birimo icyo yegukanye gihuza ibigo by’amashuri mu Mujyi wa Ottawa atuyemo muri Canada.

Kanda hano wihere ijisho indirimbo ‘Kunda Ugukunda’ Deborah yasubiyemo


Kanda hano wumve indirimbo ya Kunda Ugukunda ya Kamaliza Anonciata






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND