RFL
Kigali

Nkunzimana Sadi yafashije Espoir FC gutsindira Bugesera FC i Kigali-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:24/12/2018 19:56
3


Nkundimana Sadi rutahizamu wa Espoir FC yatsinze igitego rukumbi cyabafashije gukura amanota atatu kuri FC Bugesera mu mukino w’ikirarane waberaga ku kibuga cya Kicukiro kuri uyu wa Mbere tariki 24 Ukuboza 2018.



Ni igitego cyaje hakiri kare kuko ku munota wa gatandatu (6’) w’umukino ni bwo Nkunzimana yinjizaga iki gitego nyuma y'uko Nsabimana Jean de Dieu yari ananiwe gukuramo umupira wari uje umusanga bityo igitego kiba kiranyoye.



Nkunzimana Sadi yafashije Espoir FC kwinjira muri Noheli neza

Ikipe ya Bugesera FC itozwa na Seninga Innocent yari isigaranye iminota 84’ imbere kugira ngo ibe yakwirwanaho ishaka igitego cyo kwishyura ikaba yanatsinda. Gusa ntabwo byaje gukunda kuko iminota 90’ y’umukino yasize amanota ari aya Espoir FC imaze iminsi itatu mu mujyi wa Kigali.



Nimubona Emery ni we wari kapiteni wa Bugesera FC



Ntwari Jacques agenzura umupira


Nzigamasabo Steve (8) ukina hagati muri Bugesera FC ahanganye na Wilondja Jacques (5) kapitebi wa Espoir FC


Niyitegeka Idrissa (Imbere) mu kirere na SSemazi John (Inyuma)

Kasimu Soudi bita MONO umusaza ukunze kuba ari kumwe na Espoir FC ahantu hose


Undi mufana wa Espoir FC


Ndabarasa Tresor myugariro w'ibumoso muri Bugesera FC



Seninga Innocent ahugura abakinnyi



Nzigamasabo Steve imbere ya Mwemere Ngirinshuti

Uyu mukino wakabaye warakinwe kuri iki Cyumweru tariki 23 Ukuboza 2018 ariko imvura yaguye i Nyamata mu Bugesera yatumye ikibuga cyuzura amazi urasubikwa niko kuwimurira ku kibuga cya Kicukiro.

Nyuma y’aya manota atatu (3), Espoir FC iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 17 n’umwenda w’ibitego bibiri (2) mu mikino 11 bamaze gukina. Bugesera FC iri ku mwanya wa 11 n’amanota 13 n’umwenda w’ibitego birindwi (7).

Muri uyu mukino, Okoko Godefroid umutoza wa Espoir FC yari yagarutse nyuma y’iminsi 15 amaze mu bihano. Yaje gusimbuza Nshimiyimana Elysee ajya mu kibuga asimbura Nkunzimana Sadi, Niyitanga Yussuf asimbura Ngiriyeze Mudeyi Abdou. Mwemere Ngirinshuti asimburwa na Renzaho Hussein.

Seninga Innocent yabanje gukuramo Ruberwa Emmanuel ashyiramo Kwitonda Alain, Ahishakiye Jacques asimbura Ndacyayisenga Ally. Abakinnyi bahawe amakarita y’umuhondo barimo; Simpezwe Hamidou (Espoir FC) na Mugwaneza Pacifique (Bugesera FC).


Okoko Godefroid umutoza mukuru wa Espoir FC


Samson Irokan Ikecukwu (1)) mu kirere ashaka umupira


Ruberwa Emmanuel mu kirere ashaka igitego


Kwizeera Janvier (Ibumoso) na Nsabimana Jean de Dieu (Iburyo) abanyezamu ba Bugesera FC


Nsabimana Jean de Dieu bita Shaulin ni we wabanje mu izamu



Kwizera Janvier Rihungu yari yaruhukijwe


Kwitonda Alain (Ibumoso) na Rwigema Yves (Iburyo) ku ntebe y'abasimbura


Abakinnyi ba Espoir FC bajya inama

Abakinnyi babanje mu kibuga:


Bugesera FC XI: Nsabimana Jean De Dieu (GK,1), Nimubona Emery (C,11), Ndabarasa Tresor 3, Munyabuhoro Jean d'Amour 16, Mugwaneza Jean d'Amour 25, Niyitegeka Idrissa 22, Ntwari Jacques 23, Nzigamasabo Steven 8, Ndacyayisenga Ally 12, Samson Irokan Ikecukwu 10 na Ruberwa Emmanuel 17.


Espoir FC XI: Ndayishimiye Hussein (GK,37), Wilondja Jacques (C,5), Uwineza Jean de Dieu 12, Mwemere Ngirinshuti 18, Simpenzwe Hamidou 17, Uzayisenga Maurice 8, Nkurunziza Felicien 13, Ngiriyeze Mudeyi Abdou 10, Nkunzimana Sadi 9, Ssemazi John 3, Moninga Walusambo Keita 6.


Abasifuzi n'abakapiteni


Nimubona Emery (Ibumoso) na Nzigamasabo Steve (Iburyo) bajya inama ya free-kcik


Abakinnyi ba POlice FC barimo Usabimana Olivier (Iburyo), Muvandimwe JMV (hagati) na Nduwayo Danny Barthez (Iburyo)



Nzigamasabo Steve agenzura umupira hagati mu kibuga


Saidi Abed Makasi umutoza wungriije muri ESpoir FC


Simpenzwe Hamidou imbere ya Samson Irokan Ikecukwu


Kalisa Francois (Ibumoso) umutoza wa Kirehe FC wabaye muri Espoir FC ari kumwe na Nzabanita David (Iburyo) wabaye kapiteni wa Bugesera FC mbere yo kujya muri Police FC


Iyabivuze Osee (Hagati) na Patrick Niyondamya (Iburyo) abakinnyi ba Police FC



Ndayishimiye Hussein umunyezamu wa Espoir FC agira ingeso mbi yo gutinza umukino kuko amara igihe kinini aryamye




Mu myanya y'icyubahiro kuri sitade ya Kicukiro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ric5 years ago
    Amakioe ni hatari
  • muyizere angelique5 years ago
    Apr fc turayemera mumpuze na ngirinshuti emmanuel
  • muyizere angelique5 years ago
    Ngirinshuti emmanuel mwamfasha mukaduhuza?





Inyarwanda BACKGROUND