Nkundimana Sadi rutahizamu wa Espoir FC yatsinze igitego rukumbi cyabafashije gukura amanota atatu kuri FC Bugesera mu mukino w’ikirarane waberaga ku kibuga cya Kicukiro kuri uyu wa Mbere tariki 24 Ukuboza 2018.
Ni igitego cyaje hakiri kare kuko ku munota wa gatandatu (6’) w’umukino ni bwo Nkunzimana yinjizaga iki gitego nyuma y'uko Nsabimana Jean de Dieu yari ananiwe gukuramo umupira wari uje umusanga bityo igitego kiba kiranyoye.
Nkunzimana Sadi yafashije Espoir FC kwinjira muri Noheli neza
Ikipe ya Bugesera FC itozwa na Seninga Innocent yari isigaranye iminota 84’ imbere kugira ngo ibe yakwirwanaho ishaka igitego cyo kwishyura ikaba yanatsinda. Gusa ntabwo byaje gukunda kuko iminota 90’ y’umukino yasize amanota ari aya Espoir FC imaze iminsi itatu mu mujyi wa Kigali.
Nimubona Emery ni we wari kapiteni wa Bugesera FC
Ntwari Jacques agenzura umupira
Nzigamasabo Steve (8) ukina hagati muri Bugesera FC ahanganye na Wilondja Jacques (5) kapitebi wa Espoir FC
Niyitegeka Idrissa (Imbere) mu kirere na SSemazi John (Inyuma)
Kasimu Soudi bita MONO umusaza ukunze kuba ari kumwe na Espoir FC ahantu hose
Undi mufana wa Espoir FC
Ndabarasa Tresor myugariro w'ibumoso muri Bugesera FC
Seninga Innocent ahugura abakinnyi
Nzigamasabo Steve imbere ya Mwemere Ngirinshuti
Uyu mukino wakabaye warakinwe kuri iki Cyumweru tariki 23 Ukuboza 2018 ariko imvura yaguye i Nyamata mu Bugesera yatumye ikibuga cyuzura amazi urasubikwa niko kuwimurira ku kibuga cya Kicukiro.
Nyuma y’aya manota atatu (3), Espoir FC iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 17 n’umwenda w’ibitego bibiri (2) mu mikino 11 bamaze gukina. Bugesera FC iri ku mwanya wa 11 n’amanota 13 n’umwenda w’ibitego birindwi (7).
Muri uyu mukino, Okoko Godefroid umutoza wa Espoir FC yari yagarutse nyuma y’iminsi 15 amaze mu bihano. Yaje gusimbuza Nshimiyimana Elysee ajya mu kibuga asimbura Nkunzimana Sadi, Niyitanga Yussuf asimbura Ngiriyeze Mudeyi Abdou. Mwemere Ngirinshuti asimburwa na Renzaho Hussein.
Seninga Innocent yabanje gukuramo Ruberwa Emmanuel ashyiramo Kwitonda Alain, Ahishakiye Jacques asimbura Ndacyayisenga Ally. Abakinnyi bahawe amakarita y’umuhondo barimo; Simpezwe Hamidou (Espoir FC) na Mugwaneza Pacifique (Bugesera FC).
Okoko Godefroid umutoza mukuru wa Espoir FC
Samson Irokan Ikecukwu (1)) mu kirere ashaka umupira
Ruberwa Emmanuel mu kirere ashaka igitego
Kwizeera Janvier (Ibumoso) na Nsabimana Jean de Dieu (Iburyo) abanyezamu ba Bugesera FC
Nsabimana Jean de Dieu bita Shaulin ni we wabanje mu izamu
Kwizera Janvier Rihungu yari yaruhukijwe
Kwitonda Alain (Ibumoso) na Rwigema Yves (Iburyo) ku ntebe y'abasimbura
Abakinnyi ba Espoir FC bajya inama
Abakinnyi babanje mu kibuga:
Bugesera FC XI: Nsabimana Jean De Dieu (GK,1), Nimubona Emery (C,11), Ndabarasa Tresor 3, Munyabuhoro Jean d'Amour 16, Mugwaneza Jean d'Amour 25, Niyitegeka Idrissa 22, Ntwari Jacques 23, Nzigamasabo Steven 8, Ndacyayisenga Ally 12, Samson Irokan Ikecukwu 10 na Ruberwa Emmanuel 17.
Espoir FC XI: Ndayishimiye Hussein (GK,37), Wilondja Jacques (C,5), Uwineza Jean de Dieu 12, Mwemere Ngirinshuti 18, Simpenzwe Hamidou 17, Uzayisenga Maurice 8, Nkurunziza Felicien 13, Ngiriyeze Mudeyi Abdou 10, Nkunzimana Sadi 9, Ssemazi John 3, Moninga Walusambo Keita 6.
Abasifuzi n'abakapiteni
Nimubona Emery (Ibumoso) na Nzigamasabo Steve (Iburyo) bajya inama ya free-kcik
Abakinnyi ba POlice FC barimo Usabimana Olivier (Iburyo), Muvandimwe JMV (hagati) na Nduwayo Danny Barthez (Iburyo)
Nzigamasabo Steve agenzura umupira hagati mu kibuga
Saidi Abed Makasi umutoza wungriije muri ESpoir FC
Simpenzwe Hamidou imbere ya Samson Irokan Ikecukwu
Kalisa Francois (Ibumoso) umutoza wa Kirehe FC wabaye muri Espoir FC ari kumwe na Nzabanita David (Iburyo) wabaye kapiteni wa Bugesera FC mbere yo kujya muri Police FC
Iyabivuze Osee (Hagati) na Patrick Niyondamya (Iburyo) abakinnyi ba Police FC
Ndayishimiye Hussein umunyezamu wa Espoir FC agira ingeso mbi yo gutinza umukino kuko amara igihe kinini aryamye
Mu myanya y'icyubahiro kuri sitade ya Kicukiro
TANGA IGITECYEREZO