RFL
Kigali

Hasojwe icyiciro cya mbere cyo gushaka abana bafite impano muri siporo zinyuranye-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:24/12/2018 13:40
0


Guhera tariki 19-23 Ukuboza 2018 ishyirahamwe ry’imikino ibera mu mashuri (FRSS) ribifashijwemo na Minisiteri y’Uburezi ryateguye ingando zo gushakisha abanyeshuri bafite impano mu mikino rusange itandukanye irimo umupira w’amaguru, umukino w’intoki wa Volleybal, Basketball na Handball. Iki gikorwa cyasojwe mu mpera z’iki Cyumweru mu Kare



Icyiciro cya mbere cy’izi ngando cyabereye mu Karere ka Huye gihuza abanyeshuri 696 barangije amashuri abanza (P6) ni ukuvuga ko bafite imyaka 12 na 13, batoranijwe mu turere twose tw’igihugu.

Umwihariko w’izi ngando ni uko Federasiyo ya Siporo mu Mashuri izikora ku bufatanye bwa hafi n’amashyirahamwe y’imikino atandukanye akorera mu Rwanda arimo; FERWAFA, FERWABA, FRVB na FERWAHAND.

Buri shyirahamwe muri iki gikorwa ryari rihagarariwe n’inzobere ebyiri (2) zifasha abatoza ba Siporo yo mu mashuri gushakisha abana bafite impano kurusha abandi muri iyo mikino baje bahagarariye.


John Bahufite niwe wari witabajwe muri Basketball

Kugira ngo impano z’abanyeshuri batoranijwe zidatakara, nyuma y’uyu mwitozo abo bana bazashyirwa mu bigo by’amashuri bizahabwa inshingano zo gukomeza kuba ahantu ho kuzamurira impano “Centre d’Entrainement”.

Muri ibyo bigo abo banyeshuri bazakurikiranwa mu buryo bworoshye, ari naho amashyirahamwe atandukanye azashobora kuba hafi y’abo bana bafite impano mu mukino runaka. Minisiteri y’Uburezi hamwe na Federasiyo ya Siporo mu mashuri biteguye kuzabibafashamo.


Mu mupira w'amaguru abatoza nka Mashami Vincent bari baje gutoranya abana

Federasiyo ya Siporo mu Mashuri (FRSS) ku bufatanye na Minisiteri y’Uburezi irizera ko ibibazo byinshi bijyanye n’imikino mu Rwanda bizakemuka kubera ko impano z’imikino ziri mu bana bacu zizaba zashakishijwe hakiri kare kandi zigakurikiranwa.

Abana bakina Volleyball



GSO Butare ni yo yakiriye iki gikorwa



Abana bazakorerwa amafishi kugira ngo bazakurikiranwe mu buryo bworoshye

PHOTOS: FRSS






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND