RFL
Kigali

Mupenzi Eto’o yafashije umugande Savio Kabugo gusinya muri AS Vita Club-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:24/12/2018 11:19
0


Mupenzi Eto’o umunyarwanda umaze kubaka izina mu gushakira abakinnyi amakipe akomeye hanze y’umugabane wa Afurika no muri Afurika imbere, yarangije gahunda yo kugeza Savio Kabugo muri AS Vita Club (DR Congo) asinyayo amasezerano y’imyaka ibiri n’igice ahabwa ibihumbi 90 by’amadolari ya Amerika.



Savio Kabugo myugariro w’imyaka 23 wakinaga muri KCCA FC mu cyiciro cya mbere muri Uganda yageze muri AS Vita Club yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iherukamo Sugira Ernest rutahizamu w’umunyarwanda kuri ubu ubarizwa mu ikipe ya APR FC.

Ibiganiro ndetse no kumenya uko uyu mukinnyi azajya abaho muri iyi kipe, byakozwe na Mupenzi Eto’o umunyarwanda wanafashije Bizimana Djihad kwambuka inyanja agana muri Waasland Beveren mu Bubiligi.


Savio Kabugo (Ibumoso) na Mupenzi Eto'o (Iburyo)

Amakuru ahari ni uko uyu Mupenzi ari muri gahunda ikomeye yo kuba yaganira n’abayobora AS Vita Club bakaba basinyisha Rwatubyaye Abdul wa Rayon Sports na Jacques Tuyisenge wa Gormahia FC.



Savio Kabugo wambaye umuhondo) ubwo yasinyaga amasezerano y'imyaka ibiri n'amezi 6 muri AS Vita Club

Savio Kabugo yavutse tariki 20 Mutarama 1995 i Kampala muri Uganda. Yatangiye gukina umupira mu buryo bwa nyabwo akinira ikipe ya Victoria University (2011-2014) ahava agana muri KCCA (2014-2015) mbere yo gusinyira URA (2015-2016). Savio yavuye muri URA agana muri Proline FC (2015-2016) mbere yo gusubira muri KCCA avuyemo ajya muri AS Vita Club (DR Congo).




Savio Kabugo (13) ubwo u Rwanda rwakinaga na Uganda mu gushaka itike ya CHAN 2018 (Photo: Saddam Mihigo)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND