Kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Ukuboza 2018 nibwo Uwimbabazi Jean Paul ukina asatira aciye mu mpande za Police FC yatsinze igitego mu mukino bahuyemo na Rayon Sports bakina umunsi wa 11 wa shampiyona. Uwimbabazi avuga ko yishimye kuba agitego cye cya Police FC agitsinze ikipe nka Rayon Sports.
Nyuma yo
gushimisha abakinnyi, abafana n’abayobozi ba Police FC, Uwimbabazi Jean Paul
wari umaze iminota 36’ mu kibuga yavuze ko ashimishijwe nuko igitego atsinze
cyatanze amanota ku ikipe ye ndetse bikaba binabaye amateka kuri we ko igitego
cya mbere yatsindiye Police FC cyagiye mu izamu rya Rayon Sports.
“Biranshimishije
gutsinda ikipe nka Rayon Sports kuko twari tumaze iminsi tutari kubona amanota.
Nanjye nta cyizere nari mfite kuko sindagirirwa icyizere neza muri Police FC
kuva nayigeramo muri uyu mwaka. Kuba natsinze igitego birashimishije kandi
nkaba nagitsinze ikipe nka Rayon Sports kikaba igitego cyanjye cya mbere muri
Police FC”. Uwimbabazi
Uwimbabazi Jean Paul yahesheje Police FC amanaota 3 imbere ya Rayon Sports
Asobanura
uburyo yatsinze igitego cyaje gitinze kikaba amateka kuri Police FC, Uwimbabazi
Jean Paul yagize ati “Mbere yuko bampa umupira nabanje kureba uko umunyezamu
(Bashunga Abouba) yari ahagaze mbanza no kureba uko abugarira ba Rayon Sports
bari bahagaze, mfata umupira ngenzura umupira njya imbere ndangije mpita nkata
ninjira mu rubuga rw’amahina ndongera ndeba umunyezamu mpita ntera umupira aho
yari yasize umwanya”.
Uwimababazi ubwo yari amaze kureba mu izamu
Bashunga Abouba umunyezamu wa Rayon Sports ari mu bihe bitari byiza
Uwimbabazi yateye umupira awunyuza hagati ya Rwatubyaye Abdul na Mukunzi Yannick
Uwimbabazi ufite
gahunda yo kutazajya munsi y’ibitego icumi (10) avuga ko atari ubwa mbere
atsinda Rayon Sports kuko ngo mu mwaka w’imikino 2017-2018 nabwo yafashije
Kirehe FC kunganya na Rayon Sports igitego 1-1 mbere yuko aza muri Police FC
agasinyamo imyaka ibiri (2).
Uwimbabazi Jean Paul azamukana umupira
Uwimbabazi Jean Paul akatisha umupira
Ndayisaba Hamidou yabanje mu kibuga asimburwa na Ndayishimiye Antoine Dominique
Abakinnyi ba Police FC bishimira igitego cy'amateka
Abafana ba Police FC bishimye
TANGA IGITECYEREZO