RFL
Kigali

Uwimbabazi Jean Paul yavuze uko yakiriye igitego yatsinze Rayon Sports-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:22/12/2018 7:58
1


Kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Ukuboza 2018 nibwo Uwimbabazi Jean Paul ukina asatira aciye mu mpande za Police FC yatsinze igitego mu mukino bahuyemo na Rayon Sports bakina umunsi wa 11 wa shampiyona. Uwimbabazi avuga ko yishimye kuba agitego cye cya Police FC agitsinze ikipe nka Rayon Sports.



Nyuma yo gushimisha abakinnyi, abafana n’abayobozi ba Police FC, Uwimbabazi Jean Paul wari umaze iminota 36’ mu kibuga yavuze ko ashimishijwe nuko igitego atsinze cyatanze amanota ku ikipe ye ndetse bikaba binabaye amateka kuri we ko igitego cya mbere yatsindiye Police FC cyagiye mu izamu rya Rayon Sports.

“Biranshimishije gutsinda ikipe nka Rayon Sports kuko twari tumaze iminsi tutari kubona amanota. Nanjye nta cyizere nari mfite kuko sindagirirwa icyizere neza muri Police FC kuva nayigeramo muri uyu mwaka. Kuba natsinze igitego birashimishije kandi nkaba nagitsinze ikipe nka Rayon Sports kikaba igitego cyanjye cya mbere muri Police FC”. Uwimbabazi


Uwimbabazi Jean Paul yahesheje Police FC amanaota 3 imbere ya Rayon Sports

Asobanura uburyo yatsinze igitego cyaje gitinze kikaba amateka kuri Police FC, Uwimbabazi Jean Paul yagize ati “Mbere yuko bampa umupira nabanje kureba uko umunyezamu (Bashunga Abouba) yari ahagaze mbanza no kureba uko abugarira ba Rayon Sports bari bahagaze, mfata umupira ngenzura umupira njya imbere ndangije mpita nkata ninjira mu rubuga rw’amahina ndongera ndeba umunyezamu mpita ntera umupira aho yari yasize umwanya”.


Uwimababazi ubwo yari amaze kureba mu izamu



Bashunga Abouba umunyezamu wa Rayon Sports ari mu bihe bitari byiza


Uwimbabazi yateye umupira awunyuza hagati ya Rwatubyaye Abdul na Mukunzi Yannick

Uwimbabazi ufite gahunda yo kutazajya munsi y’ibitego icumi (10) avuga ko atari ubwa mbere atsinda Rayon Sports kuko ngo mu mwaka w’imikino 2017-2018 nabwo yafashije Kirehe FC kunganya na Rayon Sports igitego 1-1 mbere yuko aza muri Police FC agasinyamo imyaka ibiri (2).


Uwimbabazi Jean Paul azamukana umupira 


Uwimbabazi Jean Paul akatisha umupira


Iyabivuze Osee



Muvandimwe Jean Marie Vianney


Ndayisaba Hamidou yabanje mu kibuga asimburwa na Ndayishimiye Antoine Dominique 



Abakinnyi ba Police FC bishimira igitego cy'amateka 


Abafana ba Police FC bishimye 



Abafana ba Rayon Sports batashye nabi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Sezerano Love4 years ago
    Ndishimwe Nkumuvandimwe Wange Atsinda Igitego Rayon Sports





Inyarwanda BACKGROUND