RFL
Kigali

Icyamamare Papane yageze i Kigali aho yitabiriye igitaramo yatumiwemo na ADA Bisabo-AMATEKA YE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/12/2018 18:49
0


Ku mugoroba w’uyu wa Gatanu tariki 21/12/2018 ni bwo umuhanzi w’icyamamare Papane Bulwane yageze mu Rwanda aho yitabiriye igitaramo yatumiwemo n’umunyarwandakazi Ada Bisabo Claudine uzwi nka ABC.



Ubwo yari ageze i Kanombe ku kibuga cy’ingede, Papane Bulwane uri mu bahanzi bakomeye muri Afrika mu muziki wa Gospel yakiranywe urugwiro rwinshi n'itsinda ryari riyobowe n'umugabo wa ADA Bisabo. Papane yatangaje ko yishimiye cyane kugera mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere. Yararikiye abanyarwanda n’abaturarwanda bose muri rusange kuzitabira igitaramo yatumiwemo na ADA Bisabo cyo kuramya no guhimbaza Imana, ababwira ko bizaba biryoshye cyane.

Papane Bulwane

Papane ubwo yari ageze i Kanombe, uwo bari kumwe ni umugabo wa ADA

Uyu muhanzi w’icyamamare ukomoka muri Afrika y’Epfo, Papane Bulwane aje mu Rwanda mu gitaramo cyitwa 'Ahindura Amateka Live Concert' cyateguwe na ADA Bisabo. Ni igitaramo kizaba tariki 23/12/2018 kikabera muri Kigali Serena Hotel kuva saa cyenda z’amanywa. Kwinjira muri iki gitaramo ni; 10,000Frw muri VIP, 5,000Frw mu myanya isanzwe ndetse na 2,000Frw ku banyeshuri.

Ada Bisabo Claudine

Ada Bisabo watumiye Papane

Ada Bisabo Claudine watumiye Papane mu Rwanda, azwi mu ndirimbo zinyuranye nka; 'Nkwiye kujyayo', Iby'Imana ikora, Data arihagije, Tuzafatanya n'ibizima n'izindi. Asengera mu itorero rya Zion Temple, akaba yaratangiye kuririmba afite imyaka 7 y'amavuko atangirira muri korali y'abana muri Kiliziya Gatolika. Arubatse afite umugabo umwe bafitanye umwana umwe bise Keza.

Ibigwi n’amateka ya Papane uje mu Rwanda ku butumire bwa ADA

Papane Bulwane ni umuhanzi wamamaye mu ndirimbo "Halempotsa", "Ndohamba" n'izindi zinyuranye. Ni umuhanzi w'umunya Africa y'Epfo wavutse mu mwaka wa 1982 avukira ahitwa Sebokeng. Yatangiye kuririmba akiri muto ku myaka 7 gusa. Yatangiye kuririmba ubwo yigaga mu mashuri abanza. Nyuma yaho gato aba umuyobozi w'indirimbo muri Sunday school aho yaje kujya muri korari ikomeye yitwa Sedibeng Choir aza kuyivamo ajya muri Vaal Sound ndetse n'andi matsinda menshi.

Papane Bulwane

Papane araye i Kigali

Ibyo byatumye aba umuririmbyi mwiza ahita abona amahirwe yo kujya mu itsinda rikomeye ryitwa Spirit of praise ryaje gukomera cyane ubu rikaba riri mu matsinda y'ibihangange kuri iyi si ya Rurema. Papane Bulwane ukunzwe cyane yabaye n'umwe mu bayobozi (Worship leader). Nyuma y'igihe kinini ari umuririmbyi wunganira abandi bakunze kwita aba "backers", yaje gukora album ye ya mbere yise "Tshepo yaka" afatanyije n'iri tsinda rya Spirit of Praise.

Ibi byamuteye umwete wo gukomeza gukora cyane. Iri tsinda ryaje kugira ibibazo ariko Papane Bulwane na Benjamin Dube, Omega na Neyi Zimu babyitwaramo neza bituma rirusha kuba ubukombe. Byatumye muri uyu mwaka wa 2018, Papane Bulwane ahabwa igihembo cya Premier Gospel Artist gitangwa na INGOMA Award (Independent National Gospel Music Award). Umwihariko wa Papane Bulwane ni ugushyushya igitaramo aho akunda kubyinana n'abitabiriye ibitaramo arimo ndetse akaba agira n'indirimbo zibyinitse akenshi zihuta.

Papane BulwanePapane BulwanePapane BulwanePapane Bulwane

Papane yishimiye cyane kugera mu Rwanda

Papane Bulwane

Papane

Igitaramo Papane yatumiwemo mu Rwanda

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA ADA


AMAFOTO: Iradukunda Dieudonne (Inyarwanda.com)

VIDEO: Niyonkuru Eric (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND