Muri iki gihe imyumvire ya benshi mu bahanzi imaze guhinduka, buri wese ntacyumva ko ashoboye byose mu muziki, noneho ubu abahanzi hari imwe mu mirimo baha abandi bantu bakabafasha ku buryo igihangano ashyira hanze wumva gifite ireme cyane ko kiba cyagizwemo uruhare nabantu benshi. Bamwe muri aba ni abandikira abahanzi indirimbo.
Danny Vumbi ni umwe mu
bandikira abahanzi indirimbo ndetse nyinshi muzo yanditse zigakundwa, ibi
bituma uyu mugabo nawe usanzwe ari umuhanzi afatwa nka nimero ya mbere mu
kwandika indirimbo hano mu Rwanda. Uyu muhanzi ubusanzwe uzwiho kwandikira
benshi mu bahanzi indirimbo zigakundwa kuri ubu yatangaje indirimbo cumi
n'eshatu yihamiriza ko ziri muzo yandikiye abandi bahanzi zigakundwa bikomeye
muri uyu mwaka wa 2018.
Ubwo yaganirizaga umunyamakuru wa Inyarwanda Danny Vumbi yavuze ko adashobora kuzitondekanya uko zagiye zikundwa cyane abanyarwanda aribo babasha kuzitondekanya kumurusha, ariko ahamya ko izi ari zimwe mu ndirimbo yandikiye abandi bahanzi zigakundwa ndetse zikagira nicyo zimusigira cyane ko kenshi iyo yandikiye abahanzi indirimbo usanga yaninjije mu buryo bw’amikoro cyangwa bw’amafaranga. Muri izi ndirimbo hari n'izindi yanditse zanakozwe ariko ba nyirazo batarashyira hanze.
Danny Vumbi umwanditsi akaba n'umuhanzi ukomeye mu Rwanda
Reba hano uturonde;
1. Winner by Queen Cha
2. Nta kibazo by Urbana Boyz
ft Bruce Melody & Riderman
3. Karibu by Marina
4. Try Me by Charly na Nina
5.Mon Amour by Miss Erica
6. Urugero by Knowless
7.Hahandi by Allioni
8.Najyayo by Uncle Austin
9. Komeza unyirebere by
Charly na Nina
10.Kimwe kimwe by Safi Madiba
11.Gentleman by Queen Cha
12. Niyo mpamvu by Miss Erica
13.Hero by Safi Madiba
TANGA IGITECYEREZO