Areruya Joseph umunyarwanda w’imyaka 22 uheruka gutwara irushanwa mpuzamahanga rya La Tropicale Amisa Bongo (TAB) 2018, kuri ubu ari mu bakinnyi batandatu bazahagararira u Rwanda mu iri rushanwa rizaba mu 2019 kuva taraki 21-26 Mutarama 2018 muri Gabon.
Areruya Joseph kuri ubu ukinira ikipe ya Delko Marseille mu Bufaransa, azaba ayoboye bagenzi be barimo; Munyaneza Didier, Samuel Mugisha, Uwizeyimana Boanaventure, Nkurunziza Yves na Jean Claude Uwizeye.
Muri aba
bakinnyi batandatu (6) bazaba batozwa na Sempoma Felix, bane muri bo bitabiriye
Tour du Rwanda 2018 barimo; Mugisha Samuel, Uwizeye Jean Claude, Uwizeyimana
Bonaventure na Didier Munyaneza.
Muri aba
bakinnyi, Nkurunziza Yves wa Benediction Continental Team niwe mukinnyi urimo
ugiye gukina bwa mbere ku rwego mpuzamahanga akina mu ikipe nkuru y’igihugu.
Nkurunziza Yves muri Rwanda Cycling Cup 2018 yavaga i Musanze igana i Rubavu
Mu Mwaka wa 2018, Team Rwanda yakinnye La Tropicale Amisa Bongo 2018 yari igizwe na Ndayisenga Valens, Uwizeyimana Bonaventure, Areruya Joseph, Ukijiwabo Rene Jean Paul,Ruberwa Jean Damascene na Munyaneza Didier.
Bivuze ko kuri iyi nshuro, Ndayisenga Valens, Ukiniwabo Rene Jean Paul na Ruberwa Jean Damasecene ntabwo bagarutsemo kuko hajemo Nkurunziza Yves, Uwizeye Jean Claude na Mugisha Samuel.
Areruya
Joseph wamaze gutorwa nk’umukinnyi wahize abandi muri Afurika, azaba ari
umuyobozi wa bagenzi be nabo batoroshye basanzwe bakina amarushanwa y’imbere mu
Rwanda no hanze yarwo, aba bose bazaba batahana nbashaka ko Team Rwanda
yakongera kwisubiza La Tropicale Amisa Bongo 2019.
Abakinnyi 6
bagize Team Rwanda izakina La TAB 2018:
1.Joseph
Areruya
4. Didier Munyaneza
5. Nkurunziza Yves
6. Jean Claude Uwizeye
Ubwo Areruya Joseph na Team Rwanda bakirwaga i Kigali bazanye igikombe cya La Tropicale Amisa Bongo 2018
Inzira za La
Tropicale Amisa Bongo 2019:
Etape 1: Bongoville › Moanda (Tariki 21 Mutarama 2019)
Etape 2: Franceville › Okondja (Tariki 22 Mutarama 2019)
Etape 3: Léconi › Franceville (Tariki 23 Mutarama 2019)
Agace ka gatandatu: Bitam › Oyem (Tariki 26 Mutarama 2019)
Dore abatwaye La Tropicale Amisa Bongo kuva mu 2006:
2006: Jussi
Veikkanen (FIN)
2007: Frédéric
Guesdon (FRA)
2008: Lilian
Jégou (FRA)
2009: Matthieu
Ladagnous (FRA)
2010: Anthony
Charteau (FRA)
2011: Anthony
Charteau (FRA)
2012: Anthony
Charteau (FRA)
2013: Yohann
Gène (FRA)
2014: Natnael
Berhane (ERI)
2015: Rafaâ
Chtioui (TUN)
2016: Adrien
Petit (FRA)
2017: Yohann
Gène (FRA)
2018: Joseph
Areruya (RWA)
TANGA IGITECYEREZO