RFL
Kigali

Wari uzi ko burya umunaniro ukabije atari indwara?

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:21/12/2018 13:10
0


Umunaniro uhoraho ntabwo ari indwara yo mu mutwe ahubwo ni ikimenyetso cy’uko mu mubiri bitameza neza.



Ubushakashatsi bushya bwagaragaje ko imikorere idasanzwe y’ubudahangarwa bw’umubiri mu gihe cyo kurwana k’umubiri ngo utangazwa n’uburwayi butandukanye, ariyo ntandaro y’umunaniro uhororaho ku bantu benshi. Umunaniro ukabije ni ikibazo usangana nibuze umuntu umwe kuri 600 mu bihugu bikennye na 200 mu baturage b’ibihugu bikize.

Abantu bose bafite iki kibazo bahorana umunaniro mwinshi mu mubiri ndetse no mu mutwe ndetse n’iyo bagerageje kuruhuka bumva umunaniro udashije, hariho n’abatangira kubura ibitotsi, kubabara mu ngingo, imikaya, umutwe, ibikanu, ndetse no kwibagirwa bya hato na hato.

Ikibazo cy’umunaniro ukabije gikunze kwibasira abantu bari mu myaka 20-40,ibicurane ndetse n’izindi ndwanra ziterwa n’ama virus zishobora gutera uyu munaniro. Nyamara mu bushakashatsi bwakozwe n’itsinda ry’abahanga muri ishuri rya King's College de Londres byemejeko imikorere yo ku kigero cyo hejuru y’ubudahangarwa bw’umubiri ariyo mpamvu y’uyu munaniro ukabije; 

Mu kugerageza kuvura abarwayi bari barwaye Umwijima wo mu bwoko bwa C, bakoresheje umuti witwa interféron alpha, uwo muti ukangura ubudahangarwa bw’umubiri kandi niwo ubasha guhangana cyane n’indwara y’umwijima wo mu bwoko bwa C, nyuma yo kuwufata abarwayi bagaragaje ibindi bimenyetso bidasanzwe; batangiye kugira umunaniro ukabije, ibyo byahaye abashakashatsi undi mukoro wo gushaka icyateye uwo munaniro ndetse nyuma y’amezi 6 umunaniro wagenda urushaho gufata indi ntera.Mugukomeza gushakisha impamvu y’uwo munaniro baze kubona ikintu kidasanzwe.

Umunaniro ukabije ufitanye isano no kwiyongera kwa interleukine 10 ( Ni proteine irekurwa n’umubiri nk’ingabo yo kwirinda). Mu barwayi bakomeje gukurikiranwa nyuma yo guhabwa wa muti wainterféron alpha umwe muri batatubasanze ikigero cyaIL-10(interleukine 10) cyazamutse kuburyo bukabije ndetse kubandi barwayi indi proteine irwanya ububabare ya IL-6. Ibyo byatumwe hemezwa ihuriro ry’umunaniro uhoraho n’imikorere ihanitse y’ubudahangarwa bw’umubiri wacu igihe umuntu hari indwara yatatse umubiri wacu. 

Mu gusoza twavuga ko umunaniro uhoraho ari indwara y’umubiri aho kuba indwara yo mu mutwe kuko ishobora gupimirwa mu maraso ukayibona nk’uko byemejwe n’ubushakashatsi buheruka gusohoka mu gitabo cyashyizwe ahagaagara n’itsinda ry’abaganga mu kinyamakuru kitwa Science Advances aho bemeza ko Umunaniro uhoraho ari indwara yo mu mubiri+ aho kuba indwara y’ihungabana gusa irangwa n’ibintu bitanduka ariko kugeza ubu ikaba itazwi neza ikiyitera ,itagira umuti.

Src: Article de Futura avec l'AFP-Washington






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND