RFL
Kigali

Karema Eric uvuga ko yihebye yijejwe n’abayobozi ba Marines ko agomba kuvurwa agakira

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:21/12/2018 10:23
0


Karema Eric myugariro wa Marines FC kuri ubu ubwo shampiyoa yinikije, ntabwo ari gukina bitewe n’ikibazo cy’imvune yagize mu ivi ry’iburyo, ikibazo yahuye nacyo ubwo iyi kipe y’ingabo zirwanira mu mazi yari mu myiteguro ya shampiyona.



Karema w’imyaka 23 kuri ubu uri iwabo mu murenge wa Nyamirambo mu mujyi wa Kigali, avuga ko yihebye nyuma yo kuvunika kuko yibwira ko yakabaye yarakize akab akina nk’abandi bakinnyi.

“Nagizze ikibazo cyo mu ivi ry’iburyo ubwo twiteguraga shampiyona. Icyo gihe twakinaga na Virunga FC yo muri DR Congo. Naje kumererwa nabi nkajya mbura n’uburyo nsohoka mu nzu mpitamo guhita ntaha iwacu kuko numvaga bikomeye. Ubu nabuze ubushobozi ku buryo nanyura mu cyuma byibura bakareba ikibazo uko kimeze”. Karema


Karema Eric myugariro wa Marines FC uvuga ko yihebye kubera imvune 

Cpt.Hakizimana Godefroid umunyamabanga mukuru w’ikipe ya Marines FC avuga ko batagize uburangare bwo kuvuza umukinnyi ahubwo ko bamenye ko ikibazo afite gikomeye batinze kuko ngo Karema ubwe yabivuze mbere gato ko Marines FC yakira Kirehe FC kuwa Kabiri tariki 18 Ukuboza 2018.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Cpt.Hakizimana yavuze ko Karema yabasabye uruhushya ababwira ko atashye agiye kwivuza bahuta bumva ko atari imvune ikomeye. Nyuma ngo nibwo yaje kubabwira ko bikomeye bityo bakaba bari kubikurikirana kugira ngo avurwe.

“Yatwatse uruhushya avuga ko yavunitse bityo akaba agiye kwivuza. Yavuze ko hari umuntu ushobora kumuvura mwandeka nkajya mu rugo nkivuza. Ikibazo cy’uko nta bushobozi afite yakimbwiye turi kwitegura umukino wa Kirehe FC, ndamubwira nti ibyo tuzabiganiraho na komite kuko amafaranga atari njye uyatanga njyenyine ahubwo ko twicara nka komite tukabiganiraho tukayasohora. Ikibazo yakimbwiye ejo bundi ntabwo twari tubizi wenda ngo tube twaramutereranye”. Cpt.Godefroid


Cpt.Hakizimana Godefroid (Ibumoso) na Rwasamanzi Yves (Iburyo) umutoza mukuru wa FC Marines 

Karema Eric yakunze kwambara igitambaro cya kapiteni cya FC Marines 

Cpt.Hakizimana ahamya ko FC Marines ari ikipe yifite ku buryo itakwemera umugayo wo gutererana umukinnyi wayo ku buryo atavurwa.

“Marines FC ni ikipe ifite ubushobozi ntabwo twateranya umukinnyi kuko na Gentil (Kambale) yaravunitse duheruka kumuvuza ndetse n’abandi bakinnyi turazirikana tukabajyana bagaca mu cyuma bakareba uko bameze. Ntabwo Marines FC byatunanira kuvuza umukinnyi. Cpt.Godefroid

Cpt.Hakizimana yasoje avuga ko kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Ukuboza 2018 komite ya FC Marines ifitanye inama bityo ko ku murongo w’ibyigwa hagomba kuba hariho ikibazo cya Karema Eric bityo bagashaka uburyo bagicyemura byihuse.

“Tugomba kubikora kuko ni umukinnyi natwe ducyeneye. Kuri uyu wa Gatanu dufite inama nka komite nibwo ikibazo cye tuzakiganiraho turebe icyo twakora hakiri kare”.


Karema Eric (13) ubwo FC Marines yakinaga na Kiyovu Sport ahanganye na Lomami Andre


Karema Eric (13) ahanganye na Ismaila Diarra (20)

Karema Eric yageze muri FC Marines mu 2015 bityo kuri ubu akaba agifite amasezerano y’umwaka umwe w’imikino wamaze no gutangira. Karema, yagiye muri FC Marines akubutse mu Isonga FA.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND