RFL
Kigali

Kylie Jenner na Oprah Winfrey nibo bagore bonyine bari ku rutonde rw’ibyamamare 10 bikize cyane muri Amerika

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:20/12/2018 16:46
0


George Lucas wahimbye filime Star Wars kuri ubu ari ku isonga mu byamamare bitunze amafaranga menshi muri Amerika, ni mu gihe Oprah Winfrey na Kylie Jenner ari bo bagore gusa barangwa muri uru rutonde.



Uru rutonde ngarukamwaka rwa Forbes Magasine rugaragaza ko ibyamamare 10 bya mbere muri Amerika bitunze miliyari 18.7 z’amadolari ya Amerika, amafaranga aruta ingengo y’imari ya bimwe mu bihugu. George Lucas wahimbye filime z’uruhererekane za Star Wars aza ku isonga na miliyari 5.4 y’amadolari. Akurikirwa na mugenzi we Steven Spielberg nawe w’igikomerezwa mu ruganda rwa sinema ku isi utunze miliyari 3.7.

Uru rutonde rugaragaraho kandi Oprah Winfrey nawe umaze umaze kubaka izina mu bijyanye na televiziyo ndetse akaba umushoramari n’umukinnyi wa filime. Niwe uri ku mwanya wa 3 agakurikirwa na Michael Jordan wahoze ari umukinnyi wa Basketball ariko kuri ubu akaba acuruza cyane inkweto zihenze zo mu bwoko bwa Jordan yiyitiriye. Kylie Jenner niwe winjiye asa nk’aho ari mushya kuri uru rutonde, dore ko we na Oprah ari bo bagore bonyine baruriho.

Kugeza ubu amafaranga Kylie Jenner atunze angana n’aya Jay Z, akaba arusha abantu nka P Diddy, ni mu gihe agifite imyaka 21 gusa. Kugeza ubu Jay Z niwe munyamuziki atunze amafaranga menshi kurusha abandi.

Reba uko uru rutonde ruteye n’uko bakurikiranye:

1. George Lucas $5.4 billionImage result for George Lucas

2. Steven Spielberg $3.7 billionImage result for steven spielberg

3. Oprah Winfrey $2.8 billionRelated image

4. Michael Jordan $1.7 billionImage result for Michael jordan

5. (Banganyije na Jay Z) Kylie Jenner $900 millionImage result for Kylie Jenner

5. Jay-Z $900 millionImage result for Jay Z

7. David Copperfield $875 millionImage result for david copperfield

8. Diddy $825 millionImage result for Diddy

9. (Banganyije na James) Tiger Woods $800 millionImage result for tiger woods

9. James Patterson $800 millionImage result for james patterson







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND