George Lucas wahimbye filime Star Wars kuri ubu ari ku isonga mu byamamare bitunze amafaranga menshi muri Amerika, ni mu gihe Oprah Winfrey na Kylie Jenner ari bo bagore gusa barangwa muri uru rutonde.
Uru rutonde ngarukamwaka rwa Forbes Magasine rugaragaza ko ibyamamare 10 bya mbere muri Amerika bitunze miliyari 18.7 z’amadolari ya Amerika, amafaranga aruta ingengo y’imari ya bimwe mu bihugu. George Lucas wahimbye filime z’uruhererekane za Star Wars aza ku isonga na miliyari 5.4 y’amadolari. Akurikirwa na mugenzi we Steven Spielberg nawe w’igikomerezwa mu ruganda rwa sinema ku isi utunze miliyari 3.7.
Uru rutonde rugaragaraho kandi Oprah Winfrey nawe umaze umaze kubaka izina mu bijyanye na televiziyo ndetse akaba umushoramari n’umukinnyi wa filime. Niwe uri ku mwanya wa 3 agakurikirwa na Michael Jordan wahoze ari umukinnyi wa Basketball ariko kuri ubu akaba acuruza cyane inkweto zihenze zo mu bwoko bwa Jordan yiyitiriye. Kylie Jenner niwe winjiye asa nk’aho ari mushya kuri uru rutonde, dore ko we na Oprah ari bo bagore bonyine baruriho.
Kugeza ubu amafaranga Kylie Jenner atunze angana n’aya Jay Z, akaba arusha abantu nka P Diddy, ni mu gihe agifite imyaka 21 gusa. Kugeza ubu Jay Z niwe munyamuziki atunze amafaranga menshi kurusha abandi.
Reba uko uru rutonde ruteye n’uko bakurikiranye:
1. George Lucas $5.4 billion
2. Steven Spielberg $3.7 billion
3. Oprah Winfrey $2.8 billion
4. Michael Jordan $1.7 billion
5. (Banganyije na Jay Z) Kylie Jenner $900 million
5. Jay-Z $900 million
7. David Copperfield $875 million
8. Diddy $825 million
9. (Banganyije na James) Tiger Woods $800 million
9. James Patterson $800 million
TANGA IGITECYEREZO