Kigali

Messengers singers yashyize igorora abifuza gusoza umwaka bashima Imana

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/12/2018 17:54
1

Messengers singers ni itsinda ry'abaririmbyi b'abadivantisite b’umunsi wa karindwi bagera ku 8. Kuri ubu ukurikije aho ryavuye n'aho rigeze ni rimwe mu matsinda y'abadivantisti atanga icyizere cy'ahazaza ha muzika mu itotorero babarizwamo.



Mu rwego rwo kwifatanya n'abanyarwanda mu mpera z'uyu mwaka wa 2018,iri tsinda rikaba ryarateguye igitaramo ryise THANKSGIVING CONCERT kizabera kuri Camp Kigali ku itariki 26/12/2018.

Mu kiganiro  na Emile uyobora Messengers Singers yagize ati : “Ni umwanya wo gushima Imana kuri byinshi yakoze muri rusange ariko hari na byinshi yakoze by'umwihariko mu itsinda ryacu kuva ryavukira mu kigo cy'amashuri i Gitwe kugeza tuje kubarizwa mu mujyi wa Kigali"

Messengers

Itsinda Messengers singers

Iri tsinda rivuga ko ryishimira aho Imana irigegeje mu kuyikorera rigaragaza byari urugendo rugoye cyane ubwo ryari rikibarizwa muri College de Gitwe aho ryavukiye kuko buri mwaka ryahoraga risa n'iritangiye bushyashya ibyo bigatuma ridatera imbere uko babyifuzaga.

Mu gitaramo bateguye bazifatanya n'amatsinda yigaruriye imitima y'abatari bacye mu badivantisti nka Orion Singers ndetse na Elevate Group,banavuga kandi hari udushya bahishiye abakunzi babo bazaza kwifatanya nabo kuri uyu munsi.

Iri tsinda rimaze kwitabira ibitaramo bitari bicye haba muri Kigali ndetse no mu ntara,mu ntumbero ikomeye bafite bifuza rimwe kuzaba mpuzamahanga nka Gaither Vocal Band yo muri leta zunze ubumwe z'amerika igizwe n'amajwi y'abagabo gusa bafataho icyitegererezo mu ruhando mpuzamahanga.

Messengers





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ketia2 years ago
    Mu badiventiste baririmba tuzi Bernard, ko mutamutumiye?


Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND