RFL
Kigali

Sarah Uwera uri mu bakomeye muri Korali Ambassadors of Christ yarushinze asezeranywa na Pastor Mpyisi-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:29/07/2018 16:27
2


Sarah Sanyu Uwera, umuririmbyi ukomeye muri korali Ambassadors of Christ cyane ko ari umwe mu bakunze gutera indirimbo nyinshi z'iyi korali, kuri iki Cyumweru tariki 29 Nyakanga 2018 yarushinze.



Sarah Sanyu Uwera umwe mu baririmbyi b'abahanga u Rwanda rufite ndetse akaba anakunzwe n'abatari bacye kubw'impano y'ijwi ryiza afite, yambikanye impeta y'urudashira n'umukunzi we Kayumba Aimé mu muhango wabereye mu kagari ka Kibagabaga, Umurenge wa Kimironko, Akarere ka Gasabo mu rusengero rw'Abadventiste b'Umunsi wa Karindwi (Kigali English church) basezeranywa na Pastor Ezra Mpyisi nawe uri mu bapasiteri bakunzwe cyane mu Rwanda. Ni umuhango wabaye kuri iki Cyumweru kuva Saa Munani z'amanywa. 

Sarah Sanyu Uwera

Sarah n'umukunzi we Aime basezeranyijwe na Pastor Mpyisi

Sarah Sanyu Uwera na Kayumba Aimé basezeranye imbere y'Imana nyuma y'amasaha macye bamaze gusezerana imbere y'amategeko ya Leta mu muhango wabereye ku Murenge wa Kimihurura, Saa Yine zo kuri iki Cyumweru. Nyuma yo gusezerana imbere y'Imana, abatumiwe mu bukwe bw'aba bombi bagiye kwiyakirira ku Gisozi kuri Romantic Garden hafi ya ULK. Twabibutsa ko tariki 22/07/2018 ari bwo Sarah Sanyu Uwera yasabwe akanakobwa mu muhango wabereye mu Ntara y'Uburasirazuba mu Karere ka Nyagatare i Karangazi.

Sarah Sanyu Uwera
Sarah Uwera n'umukunzi we barebana akana ko mu jisho

Sarah Sanyu Uwera yinjiye muri Ambassadors of Christ mu mwaka w'2007, bivuze ko ayimazemo imyaka 11. Kuri ubu ni umwe mu baririmbyi b'iyi korali bakunzwe cyane ndetse abatari bacye bamushyira ku mwanya wa mbere bagendeye ku ijwi rye ryiza ndetse n'uburanga bwe. Indirimbo ya Ambassadors of Christ Sarah Uwera akunda cyane ni iyitwa 'Imirimo yawe Mana'. Umurongo wo muri Bibiliya akunda cyane ni Zaburi 23. Ubutumwa aha abantu bamukunda n'abakunda korali aririmbamo, abasaba 'gukunda Imana no kuyiha icyubahiro kandi bakabikomeza'.

Sarah Sanyu Uwera

Sarah Uwera mu gatimba

Nyuma y'umuziki, ibindi bintu Sarah Sanyu Uwera akunda cyane harimo; gusura inshuti ze, gusura abatishoboye, guha umwanya umuryango we no gusenga cyane. Kuri ubu rero Sarah Uwera yamaze kurushinga, aho yarahiye imbere y'Imana kubana akaramata n'umukunzi we Aime Kayumba bamaze igihe kitari gito bakundana. Sarah Uwera akoze ubukwe nyuma ya musaza we Manzi Nelson baririmbana muri Ambassadors of Christ warushinze umwaka ushize wa 2017.

REBA HANO 'IMIRIMO YAWE MANA' INDIRIMBO SARAH AKUNDA CYANE

REBA AMAFOTO Y'UBUKWE BWA SARAH UWERA NA AIME KAYUMBA
Sarah Sanyu Uwera
Sarah Sanyu UweraSarah Sanyu Uwera
Sarah Uwera n'umukunzi we barebana akana ko mu jisho
Sarah Sanyu Uwera
Sarah Sanyu UweraSarah Sanyu Uwera
Babanje kwifotoza mbere yo gusezerana imbere y'Imana
Sarah Sanyu UweraSarah Sanyu UweraSarah Sanyu UweraSarah Sanyu UweraSarah Sanyu UweraSarah Sanyu UweraSarah Sanyu UweraSarah Sanyu UweraSarah Sanyu UweraSarah Sanyu UweraSarah Sanyu Uwera
Manzi mushiki wa Sarah yabwiye Kayumba Aime ati "Congratulations"
Manzi
Manzi Nelson hamwe na mushiki we Sarah Uwera
Sarah Sanyu UweraSarah Sanyu UweraSarah Sanyu UweraSarah Sanyu UweraSarah Sanyu Uwera

Sarah Uwera na Kayumba Aime ku munsi w'ubukwe bwabo

Sarah Sanyu Uwera

Sarah Sanyu Uwera

Ubwo basezeranaga imbere y'Imana

Sarah Sanyu UweraSarah Sanyu Uwera

Sarah Uwera ku munsi w'ubukwe bwe

Sarah Sanyu Uwera

Sarah Sanyu UweraSarah Sanyu UweraSarah Sanyu Uwera

Pastor Mpyisi yabasabye gukundana cyane no kubahana

Sarah Sanyu UweraSarah Sanyu UweraSarah Sanyu Uwera

Nelson Manzi musaza wa Sarah

Sarah Sanyu UweraSarah Sanyu UweraSarah Sanyu UweraSarah Sanyu Uwera

Bambikanye impeta y'urudashira,...bazatandukanywa n'urupfu cyangwa Yesu agarutse

AMAFOTO: Iradukunda Desanjo-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • GASARO5 years ago
    ICYO MBONA NUKO UMUGENI YAMBAYE NEZA RWOSE IKIRENZE KURI IBYO IMANA IBUBAKIRE KNDI BAZABYARE BAHEKE.
  • ingabire jizere 5 years ago
    manawe ndishimye cyane kandi bazagire urugo rwiza.





Inyarwanda BACKGROUND