ADEPR yahagaritse Pastor Zigirinshuti Michel ushinjwa icyaha gikomeye

Iyobokamana - 23/03/2018 5:32 PM
Share:

Umwanditsi:

ADEPR yahagaritse Pastor Zigirinshuti Michel ushinjwa icyaha gikomeye

Kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Werurwe 2018 ni bwo ADEPR yatangaje ko yahagaritse Pasiteri Zigirinshuti Michel mu kazi yakoraga muri iri torero. Yahagaritswe kubera guta akazi dore ko amaze igihe kitari gito muri gahunda atamenyesheje ADEPR.

Pastor Zigirinshuti wari ushinzwe ivugabutumwa muri ADEPR yamaze guhagarikwa kuri uyu mwanya. Karuranga Ephraïm umuvugizi mukuru w'itorero ADEPR, yabwiye Inyarwanda.com ko Pasiteri Zigirinshuti Michel yahagaritswe mu kazi yakoraga. Ku bijyanye n'amakuru yatangiye guhwihwiswa ko Paiteri Zigirinshuti Michel yirukanywe muri ADEPR, Rev Karuranga yanyomoje aya makuru.

Rev Karuranga Ephraïm yagize ati:"(Zigirinshuti) yahagaritswe mu kazi, kuko yataye akazi, nta muntu wigeze amwirukana muri ADEPR!" Pastor Zigirinshuti Michel ahagaritswe na ADEPR nyuma y'iminsi itari micye yamaze mu ivugabutumwa mu gihugu cya Afrika y'Epfo. Inyarwanda twagerageje kuvugana na Pastor Zigirinshuti ntitwabasha kumubona kuri terefone ye igendanwa.

Image result for zigirinshuti michel inyarwanda

Pastor Zigirinshuti yari ashinzwe ivugabutumwa muri ADEPR

Image result for aMAKURU karuranga Ephrem

Karuranga Ephraïm umuvugizi mukuru wa ADEPR


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...