Pastor Zigirinshuti wari ushinzwe ivugabutumwa muri ADEPR yamaze guhagarikwa kuri uyu mwanya. Karuranga Ephraïm umuvugizi mukuru w'itorero ADEPR, yabwiye Inyarwanda.com ko Pasiteri Zigirinshuti Michel yahagaritswe mu kazi yakoraga. Ku bijyanye n'amakuru yatangiye guhwihwiswa ko Paiteri Zigirinshuti Michel yirukanywe muri ADEPR, Rev Karuranga yanyomoje aya makuru.
Rev Karuranga Ephraïm yagize ati:"(Zigirinshuti) yahagaritswe mu kazi, kuko yataye akazi, nta muntu wigeze amwirukana muri ADEPR!" Pastor Zigirinshuti Michel ahagaritswe na ADEPR nyuma y'iminsi itari micye yamaze mu ivugabutumwa mu gihugu cya Afrika y'Epfo. Inyarwanda twagerageje kuvugana na Pastor Zigirinshuti ntitwabasha kumubona kuri terefone ye igendanwa.

Pastor Zigirinshuti yari ashinzwe ivugabutumwa muri ADEPR

Karuranga Ephraïm umuvugizi mukuru wa ADEPR
