Buri mwaka tariki 3 Ukuboza 2017 ni umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga, muri uyu mwaka mu Rwanda uyu munsi ugiye kwizihizwa mu buryo butandukanye n'ubusanzwe bumenyerewe kuko mu kuwizihiza ubu hagiye kuba ibirori bidasanzwe aho abafite ubumuga bazaba bamurika imideri.
Mc Dj Phil Peter, umwe mu bateguye iki gikorwa, avuga ko ari igikorwa cyo kwifatanya n’abafite ubumuga mu mugambi wo kubereka ko bashoboye ndetse ibyo abadafite ubumuga bakora nabo babikora, uyu munsi ukomeye uzarangwa n’ibirori byo kumurika imideri n’imbyino kubafite ubumuga.
Iki gitaramo cyo kumurika imideri no kubyina hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga byitezwe ko cyizaba tariki 3 Ukuboza 2017, kikazabera mu cyumba cy’imyidagaduro cyo kwa Mulindi Japan One Love hafi y’ahahoze akabyiniro kamamaye nka Cadillac. Kwinjira muri iki gitaramo azaba ari ubuntu. Impamvu byagizwe ubuntu nk'uko Mc Phil Peter yabitangaje ngo ni uko nta nyungu icyenewe ahubwo igikenewe ari ukwereka abazitabira ko n'abafite ubumuga bashoboye.
Ni ubwa mbere hagiye kuba igikorwa nk'iki mu Rwanda
TANGA IGITECYEREZO