RFL
Kigali

Hari icyo waba uzi ku mizabibu?

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:9/11/2017 11:58
1


Imizabibu ni imbuto nziza cyane zamenyekanye bitewe n’umutobe uziturukamo wa vino, ukaba unakunzwe cyane hirya no hino ku isi aho usanga ikunda gukoreshwa mu birori bitandukanye



Imizabibu usanga ifite amabara menshi ariko akunze kugaragara mu bice bitandukanye ni atatu(3), ariyo: umutuku, ubururu bwijimye ndetse n’icyatsi kibisi ibintu bituma ikundwa kurushaho.

Abashakashatsi batandukanye bagerageje kuyishakira izina riyibereye ariko benshi bahuriza ku kuba ishobora kuba iruta izindi mbuto zose zibaho bitewe n’imimaro umuntu ayisangamo ari naho bahereye bavuga ko imizabibu ari umwamikazi w’imbuto.

Ni izihe ntungamubiri ziboneka mu mizabibu?

Amakuru dukesha urubuga passeport santé avuga ko imizabibu 32 gusa ishobora kuvamo umutobe wuzuye ikirahuri. Muri iki kirahure kimwe gusa rero ngo ni ho ushobora gusangamo calorie zingana na garama 104 ndetse na protein 1.09 ibintu utapfa gusangana izindi mbuto.

Mu mizabibu kandi ushobora gusangamo amazi ahagije, Vitamine C,A, na K, imyunyungugu nka Potasium,iron,ubutare, calicium, manganese, magnesium ndetse na selenium, uturemangingondodo(fibres), ibinyabutabire bitandukanye nka Antioxidant,lutein n’ibindi.

Dore umumaro w’imizabibu ku mubiri w’umuntu

Bitewe n’amazi ayibonekamo, uwayiriye ntashobora kugra ikibazo cy’umwuma agahorana amazi ahagije mu mubiri.

Bya binyabutabire twavuze haruguru ngo nibyo birinda umuntu kurwara kanseri z’ubwoko butandukanye.

Imyunyungugu ya potassium na magnesium dusanga mu mizabibu niyo igira uruhare rukomeye mu kubungabunga umutima ndetse ikarinda umuntu guhura n’izindi ndwara zifite aho zihurira na wo.

Mu mizabibu umuntu ashobora kuvanamo ubwirinzi bw’indwara zitandukanye zirimo, migraine, Alzheimer, diabete yo mu bwoko bwa kabiri,impyiko n’izindi nyinshi nkuko urubuga passeport santé rwabigaragaje.

Src: Passeport sante

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • uwera6 years ago
    burya bwose! ariko ihenda kubi





Inyarwanda BACKGROUND