RFL
Kigali

NKORE IKI: Ndi umusore w’imyaka 26 mfite agahinda ko kuba nta mukunzi mfite kandi ndamukeneye

Yanditswe na: Editor
Taliki:7/11/2017 10:10
10


Mu nkuru ya NKORE IKI y’uyu munsi, Inyarwanda.com tugiye kubagezaho ubutumwa twandikiwe n’umusore w’imyaka 26 y’amavuko utuye muri Kigali akaba amaze imyaka 5 nta mukobwa afite bakundana kandi mu by’ukuri akaba akeneye umukunzi ufite gahunda.



Mu butumwa yatwoherereje, uyu musore avuga ko nta mico mibi agira, gusa ngo abo agerageza gutereta abona ari abakobwa badafite gahunda, ari abo kumutesha umutwe. Mu byifuzo bye, arashaka umukobwa ufite gahunda bagakundana urukundo rutarimo uburyarya. Ubutumwa yatwandikiye ni ubu bukurikira:

"Muraho neza basomyi beza bavandimwe amahoro y’Imana abane namwe  maze igihe kinini nsoma ubutumwa bwandikirwa hano nshimira n’abasomyi ku nama batanga kandi nkabona birafasha benshi. Kubw’ibyo nanjye nashakaga kubagisha inama nanjye mukamfasha mukangira inama ku gahinda maranye igihe nabuze uko nabyifatamo gusa ndabasaba ko amazina yanjye atagaragara.

Ndi umusore mfite imyaka 26 y’amavuko navukiye muri Kigali akarere ka Nyarujyenge mbega byose Nyarujyenge. Nibaza impamvu nta mukobwa ngira dukundana maze imyaka igera muri 5 nta mukobwa nkundana nawe ndamucyeneye cyane sinifata nabi ngo ni cyo bampora yewe singira n’imico mibi ngo nabizira nabo nterese bose mbona ari abadafite gahunda ari abo kuntesha igihe kubw’ibyo ndabasabye ku wumva byashoboka kandi afite urukundo yambwira."

Tubibutse ko umuntu ushaka kugisha inama ku Inyarwanda.com, yohereza ubutumwa bukubiyemo ikibazo cye kuri Email yacu: nkoreiki@gmail.com kandi umwirondoro we ugirwa ibanga 100 %. Amafoto dukoresha kuri izi nkuru akurwa kuri internet.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Trust me honey, u are not missing on anything. You are 26 years old, what's the rush
  • Mukamana Ester6 years ago
    Nonese ushaka inama cg ushaka umukobwa? Hamagara kuri byabiganiro njya numva kumaradiyo bishakira abantu abakunzi
  • Misago6 years ago
    Ahanini igitera kudafatisha murukundo nukutimenya, ugakunda abantu batari kukigero cyawe, numara kumenya target yabagukwiye bazaza ubure naho ubashyira
  • chris 6 years ago
    nshuti buriya wasanga amucyeneye akababaje umuta karenga umunwa ahubwo niba haruwufite gahunda yamwejyera bagahuza
  • David6 years ago
    Hahahah. Wasanga ari wowe utagira gahunda! Ubu Kigali yose wabuzemo umukobwa? Kwitonda se barabirya! Shaka inoti ubundi wihe target itakurenze. Murakoze
  • louise6 years ago
    yoooo!! ihangane disi Wanyikundiyese
  • Uwizeyimanasifa6 years ago
    ese twabasha kuvugana? 0781180409'0725689757
  • eric6 years ago
    yewe misore pole kbsa ibibazo turabihuje gusa nigihe kitaragera
  • The same6 years ago
    Erega nuko ariwe wabashije gutaka naho ababuze abakunzi bafite gahunda turi benshi!!
  • Gitego6 years ago
    Asyiwe abantu bababajwe no kurarinzara no kubura minerval zabana nawe urazanimiteto aho ngo uritonda komeza witonde yesu naza azakujyana Ntimukanjwe aho ngo umukobwa ngo baguhamagare Vanimiteto aho





Inyarwanda BACKGROUND