Mu nkuru ya NKORE IKI y’uyu munsi, Inyarwanda.com tugiye kubagezaho ubutumwa twandikiwe n’umusore w’imyaka 26 y’amavuko utuye muri Kigali akaba amaze imyaka 5 nta mukobwa afite bakundana kandi mu by’ukuri akaba akeneye umukunzi ufite gahunda.
Mu butumwa yatwoherereje, uyu musore avuga ko nta mico mibi agira, gusa ngo abo agerageza gutereta abona ari abakobwa badafite gahunda, ari abo kumutesha umutwe. Mu byifuzo bye, arashaka umukobwa ufite gahunda bagakundana urukundo rutarimo uburyarya. Ubutumwa yatwandikiye ni ubu bukurikira:
"Muraho neza basomyi beza bavandimwe amahoro y’Imana abane namwe maze igihe kinini nsoma ubutumwa bwandikirwa hano nshimira n’abasomyi ku nama batanga kandi nkabona birafasha benshi. Kubw’ibyo nanjye nashakaga kubagisha inama nanjye mukamfasha mukangira inama ku gahinda maranye igihe nabuze uko nabyifatamo gusa ndabasaba ko amazina yanjye atagaragara.
Ndi umusore mfite imyaka 26 y’amavuko navukiye muri Kigali akarere ka Nyarujyenge mbega byose Nyarujyenge. Nibaza impamvu nta mukobwa ngira dukundana maze imyaka igera muri 5 nta mukobwa nkundana nawe ndamucyeneye cyane sinifata nabi ngo ni cyo bampora yewe singira n’imico mibi ngo nabizira nabo nterese bose mbona ari abadafite gahunda ari abo kuntesha igihe kubw’ibyo ndabasabye ku wumva byashoboka kandi afite urukundo yambwira."
Tubibutse ko umuntu ushaka kugisha inama ku Inyarwanda.com, yohereza ubutumwa bukubiyemo ikibazo cye kuri Email yacu: nkoreiki@gmail.com kandi umwirondoro we ugirwa ibanga 100 %. Amafoto dukoresha kuri izi nkuru akurwa kuri internet.
TANGA IGITECYEREZO