RFL
Kigali

WARI UZI KO: Kuva yatangira umuziki muri 2006 Riderman asohora nibura indirimbo 10 buri mwaka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:4/10/2017 8:30
1


Riderman yatangiye umuziki muri 2006 mu kwezi kwa 3 atangirira mu itsinda UTP Soldiers aza kuba umuhanzi ku giti cye ndetse biramuhira arakundwa cyane, indirimbo ze nyinshi zitandukanye na n’ubu ntiziva ku rutonde rw’indirimbo abakunzi ba Hip Hop mu Rwanda bumva kenshi.



 ‘Rusake’, ni izina Riderman amaze kumenyekanaho cyane, asobanura ko impamvu yisanishije n’isake ari uburyo ibyuka mu gitondo cya kare abantu bose bakiryamye. Ibi ntibishirira mu magambo gusa kuko Riderman azwiho kuba umwe mu bahanzi b’inyangamugayo haba mu bijyanye no kubahiriza amasezerano n’abamwizera bakamuha akazi ndetse n’uburyo yitwara imbere y’abafana igihe cyose ari imbere yabo.

Yegukanye kandi Primus Guma Guma Sper Star ya 3 abafana benshi b’umuziki nyarwanda bavuga ko ayitwaye mu butabera kandi abikwiye. Kuri uyu wa 6 tariki 30/09/2017 yakoranye na Meddy igitaramo i Nyamasheke ku bufatanye na Airtel, abafana bo muri aka gace bamugaragariza urukundo rwinshi ndetse ukabona ko indirimbo ze bazizi cyane yewe n’izo asohoye vuba aha muri uyu mwaka.

Riderman ni umwe mu bahanzi bamaze imyaka myinshi ariko akaba agifite ingufu

Igitaramo kirangiye twaganiriye na bamwe mu bafana bavuga ko Riderman yigaragaje neza nk’uko babitekerezaga ndetse bamwe bagaragaza cyane ko bamufana bikomeye kuva kera. Mu kwitegereza ibi, twegereye Riderman tumubaza ibanga akoresha ngo abafana be bahore bamwishimiye batamuvaho nyuma y’iyi myaka yose, cyane cyane ko muri iki gihe bigoye kuri benshi mu bahanzi batangiranye nawe kuba ugifite imbaraga nk’izo we afite. Aganira na Inyarwanda.com, Riderman yahise atubwira ati:

Ni umugisha w’Uwiteka hakivangamo no gukora cyane kuko kuva natangira umuziki muri 2006 sindahagarika gukora umuziki, nibura buri mwaka nkora indirimbo 10 cyangwa 12 ni zo nkeya zishoboka, hakiyongeraho n’izo nkorana n’abandi bahanzi. Ni ugukora cyane ahasigaye Uwiteka akabishyiramo umugisha, nanjye ubwanjye sinavuga ko ari njyewe ubishobora ahubwo ni Uwiteka ubinshoboza.

Abajijwe impamvu abahanzi bakomeye badakunze gukora ibitaramo bikomeye mu bice by’icyaro, Riderman yatangaje ko atari uko batabyifuza ko ahubwo biterwa n’uko mu Rwanda nta mazu menshi ahari y’ibitaramo ndetse n’ibikoresho by’amajwi. Yahise aboneraho gushimira Airtel yari yashyize imbaraga mu gutegura buri kintu kijyanye n’iki gitaramo ashishikariza abayobozi b’uturere gushakisha amazu y’imyidagaduro n’ibikoresho bishobora gutuma abaturage bagerwaho n’imyidagaduro baba bashaka. Riderman kandi ku wa 6 yashyize hanze indirimbo ye yise 'Inyuguti ya R'  akaba azanashyira hanze Mixtape yise "Filime" kuri Noheli (20/12/2017).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • igisumizikazi6 years ago
    yebaba weee noheli ntizagera noneho Turahabayee Riderrrrr Cyakoze ntagendeye kuba ndumufana wa riderman ariko mukuri sinzi niba mutabonako afite imico imwe nimwe atandukaniyeho nabandi bahanzi cyane cyane abo bahuje injyana aririmbamo (HIP HOP) icyambere numuntu wubaha cyanee kandi buriwese! ikirenz ibyo akubah IMANA. Rider oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee ibisumizi oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee





Inyarwanda BACKGROUND