Nyuma y’ibikorwa byo kwiyamamaza mu turere turindwi ari two Ruhango, Nyanza, Gisagara, Nyaruguru, Nyamagabe, Huye na Kamonyi; Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, yakomereje muri Ngororero na Muhanga kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Nyakanga 2017.
Aha bahagiye nyuma y’ikiruhuko kuri FPR Inkotanyi cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki17 Nyakanga 2017, umunsi ibikorwa byasubukuriweho waranzwe n’ubwitabire n’imyiteguro yo ku rundi rwego. Ibi byabereye i Muhanga ndetse na Ngororero. Mu ijambo Perezida Kagame yavugiye muri Ngororero dore ko ariho yahereye, yagize ati:
Uko tungana hano, icyo twiyemeje ni ukuvuga ngo tugomba kugisoza nta kigomba kutunanira cyane cyane biturutse muri uko gushyira hamwe. Abanyarwanda aho tuva turahazi, aho tugana turahazi ariko nidukomeza tujyana nk’Abanyarwanda baba bafite ibitekerezo bitandukanye ariko dufite umugambi umwe tuzagera kure, tuzagera kuri byinshi. Tuzagera kure, kandi tuzabyihutamo.
Perezida Kagame yongeye gusaba abaturage bo muri Ngororero kuzatora neza bakamutora ku munsi w’amatora. Yagize ati:
Usibye kuza hano, kubasuhuza, kubasaba ngo muzakore igikorwa neza cyo gutora ku itariki enye z’ukwezi kwa munani mutora umukandida wa FPR Inkotanyi ari we mukandida wanyu, ndashaka kubabwira ko tugomba kwitegura gukora, kunoza umurimo dukora, dushaka inyungu zihindura ubuzima bukaba bwiza kurushaho kuri buri wese. Tugomba kubyitegura, tukitegura kubikorera, tukitegura gufatanya mu bindi bikorwa.
Reba uko abantu bagiye kwakira Kagame i Muhanga
Perezida Kagame yahise akomereza i Muhanga kuri uwo munsi nyine igikorwa cyabereye kuri sitade ya Muhanga. Mu ijambo rye yagize ati” Ikindi se nabasaba ni iki? Gukora murakora, muri abakozi musanzwe mukora, umutekano musanzwe muwutanga, icyo nasaba ni uko turushaho gusa. Ni uko twongera umuvuduko tugenderaho. Ejo bundi nabwiraga abantu ko iyo ushaka kugera kure, hari umugani wahimbwe n’abandi njye narawumvise gusa ntabwo nawuhimbye. Ngo iyo ugira ngo ugere kure mujyana muri benshi mukagendera hamwe, iyo ushaka kugenda wihuta ugenda wenyine…njye imiterere y’u Rwanda, tubishaka byombi. Dushaka kwihuta kandi dushaka kugera kure, kandi dushaka no kugera kuri byinshi.”
Muri Ngororero banditse amagambo yamamaza mu misozi no mu mirima
Usibye ibi ariko Perezida Kagame yongeye gutera inyota abaturage b’i Muhanga abereka ibitegerejwe mu yindi myaka irindwi agira ati “Inama ni ya yindi, biratinze ngira ngo. Hanyuma ngo tube dufite indi myaka irindwi yo gukora, tukagera ku bindi byinshi biri imbere bidutegereje. Twubake andi mashuri, andi mavuriro, indi mihanda, dushobore kugeza ku Banyarwanda bose amashanyarazi. Dushobore kugira ngo Abanyarwanda bashobore kwikorera, bacuruze bunguke, bashore imari bayifite mu byo bashaka byose. Abana bacu, ababyeyi bacu, abasaza bacu, bose, abagore, abantu bose biyumvemo amajyambere u Rwanda rushaka.”
REBA AMAFOTO UKO IKI GIKORWA CYAGENZE:
Mu kibaya gikikijwe n'imisozi
Dutunge dutuje
Utereye akajijo haruguru y'ahabereye iki gikorwa amaso araguha, iterambere ryaratangiye
Urubyiruko...
No mu bakuze akabaraga karaza iyo bibutse iterambere Perezida Kagame amaze kubagezaho, dore ibyishimo ku maso...
Morale iba iri hejuru
Ubwitabire buri hejuru
Nabo mu yandi mashyaka yifatanyije na FPR Inkotanyi baba baje gushyigikira Perezida Kagame
Abanyarwanda...
Ngororero imisozi yari iteguye
Buri murenge wageragezaga kwerekana umurindi wawo mu kwamamaza Perezida Kagame
Urubyiruko...
Morale iba ari yose
Isengesho hariya ryari rikomeye
v
Perezida Kagame akigera mu Ngororero
Asuhuza abaturage bo mu Ngororero
Bishimiye kubona Perezida Kagame
Perezida Kagame ageza ijambo ku baturage ba Ngororero
Abanyamakuru baba bakurikiranira hafi ibi bikorwa
Perezida Kagame asezera ku baturage ba Ngororero
Ageze i Muhanga...
Ubwitabire bwari bwinshi
Abatuye Muhanga no mu nkengero bari benshi
Nabakuze bari baje kwihera ijisho no kumva imigabo n'imigambi ya Perezida Kagame
Perezida Kagame aramutsa abaturage b'i Muhanga
Yabagejejeho imihigo n'imigambi
Abatuye muri Muhanga bari babukereye
Umuhango urashojwe
ANDI MAFOTO MENSHI YAREBE HANO
AMAFOTO: Ashimwe Constatin-AFRIFAME PICTURES /INYARWANDA LTD
TANGA IGITECYEREZO