RFL
Kigali

KWIBOHORA 23: Ibyo ibyamamare byo mu Rwanda byatangaje hamwe n'ubutumwa batanze kuri uyu munsi

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:4/07/2017 20:26
2


Tariki 4 Nyakanga buri mwaka uba ari umunsi mukuru wo Kwibohora, aho abanyarwanda baba bishimira itariki bibohoye ubuyobozi bubi, kuri uyu munsi muri uyu mwaka twegereye benshi mu bahanzi bazwi tubabaza ubutumwa bagenera abakunzi babo kuri uyu munsi.



Kuri uyu munsi uyu mwaka hari hateguwe insanganyamatsiko ni ‘Ukwiyubakira igihugu tunarinda ibyagezweho.” Ibi bikubiye mubyo benshi mu bahanzi kimwe nabakinnyi ba filime batangaje  ubwo babazwaga icyo batekereza kuri uyu munsi ndetse n’ubutumwa bagenera abakunzi babo kuri uyu munsi.

King James

Mu kiganiro kigufi na King James umuhanzi ukomeye muri muzika nyarwanda yagize ati” Kwibohora kurijye bivuze kuba twarahawe kugira ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo no kugira uruhare mu iterambere ryacu nk'abanyarwanda.”

king JamesKing James

Ku kijyanye n’ubutumwa yaha abakunzi be yagize ati”Ubutumwa naha abafana banjye ni uguhora tuzirikana ubutwari bw’ababitugejejeho no kubyaza umusaruro ibyo byiza kandi kubisigasira bikaba inshingano zacu ubundi dukunde umurimo dukunde igihugu kandi twigirire icyizere mubyo dukora byose.”

Rwasa

Denis wamamaye nka Rwasa ni umukinnyi wa Filime ukomeye hano mu Rwanda, aganira na Inyarwanda.com yagize ati” umunsi wo Kwibohora usobanuye byinshi cyane kuri njyewe ndetse no ku banyarwanda muri rusange kuko ni umunsi utazibagirana mu mateka y’igihugu cyacu ubwo u Rwanda rwari mu mwijima n’icuraburindi rwabonye umucyo. ubwo Genocide yakorewe Abatutsi yahagarikwaga burundu abanyarwanda barongera barishyira barizana.”

vanessa Mdee

Ku kijyanye n’ubutumwa aha abanyarwanda muri rusange yagize ati” Hanyuma ubutumwa natanga ku bankunda cyangwa bakurikirana ibikorwa byanjye bya cinema ni uko baza tugashyira hamwe tukubaka igihugu cyacu tugatanga umusanzu mu kubaka u Rwanda kandi mbibutsa ko italiki ari yayindi mu kwa munani ntawe uhindura ikipe itsinda irakomeza igakina “

Butera Knowless

Butera Knowless umwe mu bahanzikazi Inyarwanda.com yaganiriye nabo yagize ati” Umunsi wo kwibohora kuri njye uvuze byinshi. Hari imigozi yari iziritse abanyarwanda, y'ubutegetsi bubi, bwaranzwe n’ivangura ariko abanyarwanda tukaza kuyica tubifashijwemo n’ingabo za RPF.”

Knowless

Butera Knowless

Ku kijyanye n’ubutumwa Knowless yaha abafana be kuri uyu munsi yirinze kujya kure y’insanganyamatsiko agira ati”Kwibohora ubundi bivuze kwitanga ukihangana ukarwanira icyiza uhashya ikibi.”

Nemeye Platini (Dream Boys)

Nk’umuhanzikazi uherutse kwegukana igikombe mu iruhanwa rya PGGSS7 twagombaga kumubaza ubutumwa yagenera abafana be kuri uyu munsi, Platini aha yagize ati”Umunsi wo kwibohora ni umunsi urugamba rwasojwe,rwatangiye 1 ukwakira muri 1990. Urugamba rwatangijwe n'ingabo zahoze ari iza APR ziyobowe na Fred Rwigema rurangira babohoye u Rwanda rwariruyobowe n'ubutegetsi bubi bwabibye amacakubiri mu banyarwanda.”

platiniNemeye Platini

Ku kijyanye n’ubutumwa uyu musore aha abafana be yagize ati” Ubutumwa natanga kuri uyu munsi ni uko urugamba rw'amasasu rwasojwe ariko kwibohora bikomejemu nzira zitandukanye.Abanyarwanda baribohora mu bukene ,mu kwihesha agaciro nibindi rero kwibohora ni inzira ndende kandi izagerwaho tubigizemo uruhare twese nubwo urugamba rw'amasasu rwasojwe.”

Bruce Melodie

Uyu musore ri mubahanzi bakomeye  bagezweho muri iyi minsi yagize ati” Umunsi wo Kwibohora kuri njye ni umunsi ukomeye yaba kuri njye ndetse nabanyarwanda muri rusange, kuko hari ibintu byinshi bishobora kukuboha ariko iyo wibohoye ntagikoma mu nkokora iterambere ryawe.”

Bruce MelodieBruce Melodie

Ubutumwa uyu musore yatanze bukubiye mu magambo make aho yagize ati” Tugerageze ntituzongere guha urwaho abatuboha kandi ndahamya ko uwo murongo tuzaba twihaye nabadukomokaho bazawugenderaho.”

Oda Paccy

Oda paccy umuraperikazi akaba umwe mu bahanzikazi bakomeye muri iyi minsi yagize ati”Uyu ni ni umunsi abanyarwanda twibohoye tubifashijwemo n' Inkotanyi, twiborohora gutyo ingoma mbi y’igitugu , yaranzwe n’ubwicanyi n’amacakubiri kimwe n’ibindi byinshi byasenye igihugu cyacu.”

oda paccyOda Paccy

Ku butumwa bwo Oda Paccy yagize ati” icyo nabwira abanyarwanda muri rusange , nabasaba ko twese aho igihugu kigeze tuhasigasira nuwazana umwuka mubi w’amacakubiri cyangwa gusenya akabihanirwa bikomeye.”

Humble G (Urban Boys)

Humble G ni umwe mu basore bagize itsinda rya Urban Boys, ubwo yabazwaga ibijyanye n’uyu munsi yagize ati” Umunsi wo Kwibohora ufite ubusobanuro bwinshi kuri njye ariko hajeru yabyose hari ukwishyira ukizana kwa buri munyarwanda, twese twibona mundererwamo y’ubunyarwanda dusangiye igihugu kandi twese dufite uruhare mukukirindira umutekano  ndetse n’iterambere ryacyo.”

HumbleHumble G aha yari kumwe n'umukunzi we

Ku butumwa yatanze Humble G yagize ati” Kuri uyu munsi ndifuriza abafana bacu kwishimira aho igihugo cyacu kijyeze Kandi nkabasaba gukora cyane bakigobotora ingohi y’ubukene biteza imbere kuko umutekano w’abantu n’ibyabo ari wose.”

Christopher

Christopher Muneza niwe wegukanye umwanya wa kabiri muri PGGSS7, ni umwe mu bahanzi bafite abafana benshi, kuri uyu munsi yagize ati” Ni umunsi ukomeye aho umunyarwanda wese yagafashe nko kuvuka kwa kabiri k'u Rwanda.”

christopher

Christopher Muneza

Ku kijyanye n’ubutumwa uyu musore yagize ati” Dusigasire ibyagezweho dutere n'ikirenge mucya Nyakubahwa Perezident wa Repeburika Paul Kagame mu kubaka igihugu.”

Ngayo nguko rero nguko uko abahanzi banyuranye ndetse n'ibindi byamamare bifata umunsi wo Kwibohora, aba ni bamwe mu bo twabashije kuvugana nabo ariko nabandi bafite byinshi bavuga kuri iyi ngingo. Inyarwanda.com natwe twifurije abanyarwanda muri rusange umunsi mwiza wo Kwibohora ku nshuro ya 23.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gashugi V6 years ago
    Nta Byamamare biba mu Rwanda ntimukabeshye kumanywa y'ihangu.
  • kibwa6 years ago
    Nta byamamare by'abaririmbyi mbonye mu Rwanda!!!!!Icyamamare yari Rugamba





Inyarwanda BACKGROUND