RFL
Kigali

PGGSS7: Uko Christopher yitwaye i Rubavu n'ibyo yatangaje nyuma y’igitaramo –VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:14/06/2017 12:19
0


Primus Guma Guma Super Star7 ni irushanwa rya muzika rimaze imyaka irindwi, ku wa Gatandatu tariki 10 Kamena 2017 ni bwo abahanzi icumi bose bataramiraga i Rubavu. Ibi byatumye dutegurira abasomyi bacu uko Christopher yitwaye n’ibyo yatangaje nyuma.



REBA UKO CHRISTOPHER YITWAYE MU GITARAMO CYABEREYE I RUBAVU

Muri iki gitaramo cyabaye icya nyuma cy’iri rushanwa cyo mu ntara dore ko zose uko ari enye bari bamaze kuzizenguruka, mbere yuko bakora igitaramo cya nyuma cy’iri rushanwa kizabera i Kigali tariki 24 Kamena 2017, Christopher wari umaze kwitwara neza i Rubavu yegerewe n’umunyamakuru amubaza uko yabonye igitaramo maze mu magambo ye agira byinshi atangaza.

PGGSSAbafana bari bikojeje ibicu babyinana na Christopher

Christopher yatangaje ko yishimiye ukuntu yitwaye i Rubavu ndetse n'ukuntu abafana ba muzika bamwakiriye  cyane ko bamweretse urukundo rwinshi, Christopher yemeje ko abona igikombe agikozaho imitwe y’intoki cyane ko asanga ari umwe mu bahabwa amahirwe yo kwegukana igikombe. Icyakora uyu muhanzi yongeraho ko bisaba ko abakunzi be bakomeza kumutora bohereza umubare 3 kuri 4343.

REBA HANO IBYO CHRISTOPHER YATANGAJE NYUMA Y'IGITARAMO CY'I RUBAVU






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND